00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Spark Microgrants yafashije abagore kwiteza imbere mu bukungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2024 saa 06:11
Yasuwe :

Abagore bitabiriye ibiganiro bibafasha kugira ubumenyi mu by’imari no kwikorera igenamigambi rigamije iterambere, bashimiye umushinga Spark Microgrants wabafashije gutinyuka bagatanga ibitekerezo byabo, bakagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Mu 2021 ni bwo Spark Microgrants, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, batangiye umushinga ugamije guteza imbere uruhare rw’umuturage (Advancing Citizen Engagement project), ugamije gukangurira abaturage babayeho mu bukene bukabije kubwigobotora.

Uyu mushinga ushyira imbere uruhare rwa buri wese utuye umudugudu kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibimuteza imbere, ukanafasha abatuye umudugudu kwiteza imbere, kwigira no kugira ubumenyi mu by’imari. Unabafasha kandi kwitabira gahunda za Leta binyuze mu guhugura abayobozi mu nzego z’ibanze.

Mu nama z’inzira y’iterambere mu midugudu 249 uyu mushinga ukoreramo, ubwitabire bw’abagore bwariyongereye. Abagore bari mu bagenerwabikorwa bafite uruhare mu micungire y’umushinga, ubwitabire mu nama bukaba burenga 35% bakanatanga ibitekerezo ku kigero cya 61%.

Evans Niyitegeka utuye mu Mudugudu wa Busoro, mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, yahawe ingurube, agerageza kuyibanguriza yanga kwima, mu gihe iz’abaturanyi be zari zaratangiye kubyara.

Ati “Abayobozi b’inzira y’iterambere b’umudugudu bumvise ikibazo cyanjye, kuko hari n’abandi bahuraga n’ikibazo nk’icyanjye. Ingurube narayigurishije ngura indi. Uyu munsi nishimiye ko ndi kunguka. Ubu nita ku ngurube yanjye nkabona ifumbire nkoresha mu mirima yanjye, ubu ndeza neza nta kibazo.”

“Murabona uko meze ubu, mfite ubuzima bwiza, ndya neza kandi bihagije. Iyo mpinze ibijumba cyangwa imboga birera cyane. Mu minsi yashize nari noroye inka ariko nayihaye umuhungu wanjye mubwira ko yakoresha amase yayo nk’ifumbire.”

Niyitegeka avuga ko kuva yatangira gukorana na Spark Mocrogrants yitabira inama zose z’inzira y’iterambere ari nabwo yagize amahirwe yo guhabwa ingurube. Ubu ahinga akoresheje ifumbire, kandi byatumye umuryango we usezera icyitwa inzara.

Ati “Ndashimira Leta yacu itekereza imishinga y’iterambere ariko ikanayigeza ku baturage. Ndanashimira Spark itavangura haba ku bukungu kuko n’abatari boroye amatungo ubu baroroye.”

Nyiramahano Laurence, ni umukecuru w’imyaka 64 utuye mu Mudugudu wa Ruhanga, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke.

Yatangaje ko atajya asiba inama zibafasha kwiteza imbere, kandi ngo abagore n’abagabo baruzuzanya mu gutanga ibitekerezo.

Ati “Mu nama buri wese aba yemerewe gutanga ibitekerezo hatarebwe igitsina cyangwa imyaka. Kera byari bigoye ko umugore yafata ijambo mu ruhame, kuko ababikoraga bahitaga babita ibishegabo ariko nyuma yo gutora Perezida Kagame, umugore yahawe ijambo.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Ruhanga, Mukarukundo Valentine, yatangaje ko abagore bafite uruhare runini mu byemezo bifatwa.

Ati “Abagore bemerewe gukora mu mwanya uwo ari wo wose. Ubu abagore n’abakobwa dufite uburenganzira bwo kujya mu buyobozi no gufata ibyemezo. Mama mutera ishema, igihe nari nagiye mu bukangurambaga mu gace k’iwacu yarandebye aramwenyura, atewe ishema n’uko umwana we yabaye umuyobozi, ibi byose nkaba mbikesha amahugurwa n’ubundi bufasha mu by’ubumenyi nahawe na Spark Microgrants.”

Ntamfurayishyari Appolinarie w’imyaka 44, afite umugabo ukora ibiraka mu Mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi yatangaje ko mu nama bajyamo mu mu mudugudu, bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo.

Ati “Abagore babaza ibibazo ku byo badasobanukiwe. Banashishikarizwa gutanga ibitekerezo kandi n’abagabo barabitanga.”

Nyirandikubwimana Denyse utuye mu Mudugudu wa Nyabizi II, mu Murenge wa Kinyababa, yatangaje ko Spark yatumye yigirira icyizere atangira no gutanga ibitekerezo mu nama zitandukanye.

Ati “Ibiganiro byo muri Spark bigaruka ku kwigirira icyizere. Ubu ni njye ugena ahazaza hanjye. Binyuze mu gutanga ibitekerezo twize ko inkunga batanga atari wo mutungo ahubwo tugomba kuyibyaza inyungu.”

Yagaragaje ko uyu mushinga wabatinyuye bakabasha kugaragaza ibitekerezo byabo kimwe n’abagabo.

Ati “Abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana. Nshimishwa n’ibyo Spark iri gukora kuko nyuma y’iminsi mike dusigaye dukorera mu mucyo.”

Gervais Niringiyimana na we wo muri uyu mudugudu, yatangaje ko ashimishwa no kubona abagore batanga ibitekerezo mu nama zitandukanye.

Ati “Kera byari bigoye ko umugore yatanga igitekerezo mu nama. Spark yatwigishije kwigirira icyizere. Ubu nta tandukaniro hagati y’umugore n’umugabo. Twagiraga abasaza n’abakecuru biheje. Batangiye kwitabira inama. Urugero ni umukecuru w’imyaka 90 utaritabiraga inama kubera kwitakariza icyizere.”

Kawera Violette utuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo yatangaje ko mbere y’uko uyu mushinga ubegera hari abagore benshi batari bafite uburenganzira bwo kujya mu matsinda y’aho abandi bari.

Ati “Nyuma yo guhugurwa, abagore bigiriye icyizere binjira mu bimina batangira kwizigama hamwe n’abagabo.”

Epiphanie wo mu Kagari ka Mbatabata mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, yatangaje ko mbere y’uko Spark ibahugura, umusaruro uva mu mirima ye ibiri wari hagati y’ibilo 50 na 100 ariko ubu wikubye kabiri.

Ati “Binyuze mu nkunga ya Spark nabashije kubona inyongeramusaruro, nongera umusaruro w’ibihingwa byanjye, nkurikiza gahunda y’ibihingwa byatoranyijwe mu gace, umusaruro uva ku bilo 200 bigera ku bilo 300.”

“Mu bindi nungutse, nabashije kugura ishyamba ry’ibihumbi 300 binyuze mu kugurisha ifumbire y’inka n’intama ku bihumbi 40 Frw. Ubu nshobora kwigurira amafunguro kandi nkakemura ibibazo byose.”

Aba baturage bose bagaragaza ko inama bagiye bajyamo zabaye umusemburo wo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye by’umwihariko binyuze mu gushyiraho intego bifuza kugeraho.

Amatsinda ya Spark Microgrants abafasha gusobanukirwa byinshi
Evans Niyitegeka utuye mu Mudugudu wa Busoro, mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ni umwe mu bagore biteje imbere
Abagore b'i Rwerere bitabiriye ibiganiro bibafasha kugira ubumenyi mu by’imari no kwikorera igenamigambi rigamije iterambere
Muri iyi gahunda ntawe uhezwa haba abakuru n'abato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .