00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Uwayo yihangiye umurimo ari amaburakindi, akaza kuvamo rwiyemezamirimo wibeshejeho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 March 2024 saa 04:59
Yasuwe :

Mu 2020 ubwo Uwayo Magnifique Odille ubwo yari asoje amasomo ye ya kaminuza, yagerageje gukora ibizamini by’akazi byinshi ariko ntibyamuhira.

Yigiriye inama atinyuka gutangira kwikorera mu bushobozi buke, arirya arimara none ubu ubucuruzi bwe bumaze kugera ku gaciro miliyoni 10 Frw

Aganira na IGIHE, Uwayo yavuze ko akora umushinga wo gutanga serivise za Irembo n’izindi zishamikiye ku ikoranabuhanga, aho abikorera mu isantere ya Musha mu karere ka Gisagara ari na ho atuye.

Yagize ati “Nasoje kwiga kaminuza mu 2020 numva nzahita mbona akazi. Nagiye njya gukora ibizamini nkagarukira muri interview simenye uko byarangiye.Aho ni ho igitekerezo cyaturutse rero ndavuga nti ‘nzajya mpora nkora ibizamini simenye uko byarangiye kugeza ryari’”.

Uwayo yakomeje avuga ko mu Ugushyingo 2021 yatangiranye igishoro gito yabashije kubona, amaze atangira atanga serivise nkeya.

Ati “Nahise mvuga nti umutwe ni uwanjye na mudasobwa nari narahawe muri kaminuza ndayifite. Hari n’udufaranga ibihumbi 300 Frw nari nakuye mu kimina. Natangiye ntanga serivise za Irembo na Papeterie, ngenda nzamuka nongeramo no guhagararira amabanki”.

Yavuze ko kandi uko business yagiye ikura, yabonye akeneye igishoro cyisumbuyeho bituma yegera banki yaka inguzanyo”.

Ati “Nabonye abakiliya bange ntari kubahaza mpitamo kujya muri banki banguriza miliyoni eshanu. Ndacyayishyura kandi biri kugenda neza kuko nzasoza muri Kanama uyu mwaka huzuye imyaka ibiri bayimpaye.”

Ubu bucuruzi bwa Uwayo avuga ko ubu bwabashije guha akazi abandi bakozi batatu b’urubyiruko bahoraho kandi na we bikaba bimuhaye akazi.

Avuga ko kandi mu myaka itanu iri imbere, ateganya kwagurira ubucuruzi bwe mu yindi mirenge yo muri Gisagara mu rwego kwegera abakiliya be baturuka kure.

Ati “Abakobwa nibatinyuke kuko barashoboye; nta zindi mbaraga z’umwihariko abahungu bakoresha zitari mu mutwe. Nibatinyuke bajye muri business kuko na bo barashoboye. Nibareke kuguma mu rugo no kwirirwa kuri internet. Bumve ko hari igishobora kuva mu mbaraga zabo nta muntu wundi bishingikirije”.

Uwayo Mafnifique Odille yatangiranye igishoro cy'ibihumbi 300 Frw none ageze ku gishoro cya miliyoni icumi
Ubucuruzi bwa Uwayo bukomeje kwaguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .