00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko WASAC Group yahinduye imibereho y’abarenga ibihumbi 120 biturutse ku gusana imiyoboro y’amazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 February 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bishimira ko basigaye babona amazi meza kandi ahagije nyuma y’uko Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC Group) kivuguruye kikanasana imiyoboro yabagezagaho amazi yari yarangiritse.

Muri rusange imiyoroboro yavuguruwe ireshya n’ibirometero 294.957, ikaba igeza amazi ku baturage barenga ibihumbi 120.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2023 nibwo hatangiye imirimo yo kuvugurura iyo miyoboro mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amagepfo, Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gakenke na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nko mu karere ka Rusizi havuguruwe hanasanwa imiyoboro ibiri irimo iyari yarashaje n’iyangijwe n’ibiza. Mu miyoboro yasanwe muri aka karere harimo uwa Rusayo-Rwimbogo-Nzahaha ureshya n’ibirometero 5,692 n’uwa Ryabareke ureshya n’ibirometero 3, 569.

Gusana iyi miyoboro byafashije kugeza amazi meza mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha.

Nyirarukundo Jeanne wo mu kagari ka Kigenge, Umurenge wa Nzahaha, yavuze ko mu Ukuboza 2023 aribwo babonye amazi meza, aho begerejwe ivomo rusange aho batuye.

Ati “Tutarabona amazi byari bigoye kuko twavomaga ku bafite amazi mu ngo bakaduca igiceri cya 50Frw ku ijerekani, utayabonye akajya kuvoma mu kabande”.

Uwitwa Nsengiyumva Jean Claude na we wo muri aka Kagari, we yagize ati “Icyo twishimira nuko ubu dufite amazi meza kandi tuyabona igihe cyose. Mbere twavomaga mu kabande ku buryo byashoboraga gutwara isaha yose kugira ngo tubone amazi, ariko ubu bisaba iminota itanu. Isuku yo ku mubiri yariyongereye dusigaye twoga umubiri wose buri munsi, mu gihe mbere hari n’abogaga amaguru gusa bakiryamira bitewe nuko byari bigoye kubona amazi.”.

Mu miyoboro yasanwe kandi harimo uw’Akariba ka Ruganzu wo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro waruhuye imvune abakoraga urugendo rurerure bagiye kuvoma ikinamba mu kabande n’abavomaga amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Iradukunda Providence wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Kaguriro avuga ko umuyoboro wa Akariba ka Ruganzu utaravugururwa kubona amazi byabagoraga cyane.

Ati “Kugera aho twavomaga imvura yaguye byabaga bigoye kubera ko hanyereraga kandi n’amazi yabaga asa nabi bigatuma benshi mu batuye muri aka gace bibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda zirimo inzoka, inda n’izindi. Aho twaboneye amazi meza indwara zaragabanutse, n’isuku yariyongereye.”

Mu karere ka Muhanga hasanwe imiyoboro ibiri irimo uwa Mutara-Gasumo-Rusovu ndetse na Kaseke.

Niyibizi Renatha wo mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari Rusovu, Umurenge wa Nyarusange acunga ivomo rusange ryubatswe muri gahunda yo gusana iyo miyoboro.

Ati “Byagenze neza cyane. Abaturage twarishimye kuko turi kunywa amazi meza. Indwara zabaye nkeya kubera ko twabonye amazi meza abana ntibakirwara inzoka”.

Mu begerejwe amazi nyuma y’isanwa ry’imiyoboro harimo n’ibigo by’amashuri.

Pasiteri Kabalisa Jean Marie Vianney uyobora ishuri rya G.S Muhehwe ryigaho abana barenga igihumbi, avuga ko umuyoboro bari bafite wacikaga kenshi bakabura amazi.

Ati “Ubu byarahindutse ntabwo amazi akibura. Mbere wasangaga abana inyota yabishe kubera kubura amazi yo kunywa, mu gikoni ayo gutekesha twajyaga kuyavoma kure ugasanga hari ubwo amasaha yo kurya ageze amafunguro ataraboneka, ariko ubu byose byarahindutse.”

Sahabo Faustin uyobora ishuri rya G.S Karugarika mu Karere ka Rutsiro we avuga ko umuyoboro bakoreshaga utarasanwa abana benshi bakererwaga amasomo kubera ko aho bajyaga kuvoma bagahurirayo ari benshi.

Ati “Na hano mu kigo isuku yariyongereye cyane cyane mu gikoni ndetse no mu bwiherero. Mbere twakoropaga ku wa gatanu gusa, ariko ubu dukoropa nka kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi ashima imikoranire na WASAC Group, akemeza ko isanwa ry’imiyoboro y’amazi ryatumye abaturage barenga ibihumbi 33 bagerwaho n’amazi meza muri aka karere.

Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo gukwirakwiza amazi muri WASAC Group, Mugwaneza Vincent de Paul, yavuze ko imiyoboro 33 y’amazi yasanwe muri gahunda ya WASAC Group yo gukomeza gusana no kuvugurura imiyoboro iba yarangiritse cg ishaje, hagamijwe ko abaturage bakomeza kubona serivisi y’amazi meza.

Yibukije abaturage ko ibi bikorwa aribo bifitiye akamaro abasaba kubifata neza no kubirinda ababyangiza.

Yagize ati "Abafite ikibazo cy’amazi nk’umuyoboro ukaba wacitse turabasaba kugana amashami ya WASAC Group cyane ko ubu yaguwe, dufite ishami muri buri karere kuko icyo dushaka ni uko amazi yagera kuri bose kugira ngo tubashe gukumira indwara zose zaturuka ku mwanda."

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, WASAC Group irateganya gusana indi miyoboro 86 irimo 50 izasanwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) muri gahunda yo kurwanya igwingira kuko byagaragaye ko uburwayi bw’inzoka buturuka ku gukoresha amazi mabi nabwo bugira uruhare mu igwingira ry’abana, mu gihe indi 36 izasanwa muri gahunda ya WASAC GROUP yo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi.

Imiyoboro 33 yasanywe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize yatwaye miliyoni 900Frw.

I Rutsiro bishimira ko batagitaka amazi meza
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha i Rusizi bishimira kwegerezwa amazi meza
Abaturage bashimira WASAC GROUP yasannye iyi miyoboro bakongera kubona amazi meza
Hubatswe ibigega ku mashuri bifata amazi
Abaturage basabwe gufata neza ibikorwa remezo bahawe by'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .