00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi banyereje imisoro bamaze gucibwa amande agera kuri miliyari 1,9Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 November 2022 saa 03:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kuva mu 2020 kimaze guhana abateshutse ku gutanga inyemezabuguzi n’ibindi bijyanye no kunyereza imisoro bagera kuri 4628 aho baciwe amande arenga miliyari 1,9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022 mu kiganiro RRA yagiranye n’itangazamakuru ku ngamba zo gushimangira ikoreshwa neza rya EBM.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi mo mu nzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, Polisi y’Igihugu ndetse n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF.

Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara birimo guhimba inyemezabuguzi, kubangikanya ibitabo by’inyemezabuguzi, gutubya TVA yatanzwe n’abaguzi, kudakora imenyekanisha, inganda zitanga inyemezabuguzi za EBM zidahwanye n’amafaranga abaguzi bishyuye, abacuruzi badatanga inyemezabuguzi uko bikwiye n’abasaba inyemezabuguzi igihe cyose bagize ibyo bagura n’ibindi.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Batamuriza Hajara, yavuze ko urugendo rwo kuva mu 2013 EBM itangiye gukoreshwa rwaranzwe no kwigisha abacuruzi ndetse no guhana aho abateshukaga ku nshingano ku buryo uyu munsi abacuruzi bamaze kubyumva.

Yasobanuye ko binyuze mu buryo butandukanye bamaze igihe bigisha uburyo gukoresha EBM bikora bityo ko iki ari cyo cyiza cyo gusobanukirwa abacuruzi bagatanga inyemezabuguzi ku buryo bwemewe abateshutse bagahanwa.

Ati "Hari abafatirwa mu cyuho bakora ibibyuranyije n’amategeko bakireguza ko batahawe amahugurwa y’uko EBM ikora n’izindi nzitwazo ariko ntibibaho ko dufata icyemezo cyo guhana tutazi ko nta mahugurwa umucuruzi yabonye."

"Twakoze uko dushoboye dushyiraho itsinda rishinzwe EBM ku buryo basobanurira abantu abantu ku buryo bwose bushoboka. Niyo mpamvu tubona ko twashyiraho ibihano by’isumbuyeho abantu bakaba bacika kuri uwo muco wo kugambirira kunyereza umusoro."

Komiseri Batamuriza yavuze ko intego atari uguhana ariko na byo bifasha ndetse ari na ngombwa kuko bituma abantu bacika ku ngeso yo gushaka kunyereza umusoro binyuze mu mayeri atandukanye.

Kuva mu 2013 ibihano byagiye bindagurika cyane cyane hashingiye kubyoroshya kuko abaturage batari bakabimenyera. Kugeza ubu uretse ibihanwa n’amategeko, hari ibindi bihano by’inyongera birimo gufungira umucuruzi iminsi 30, kumutangaza mu itangazamakuru n’ibindi.

Mu bikorwa byo guhangana n’ibi bibazo byo gukerensa imisoro n’ibindi bisa na byo, Polisi y’igihugu, ni imwe mu bafatanyabikorwa b’imena bafasha kugira ngo ibyaha bikumirwe n’ibyakozwe ababigizemo uruhare bakurikiranywe.

Nk’urugero mu minsi 15 ishize kuva tariki ya 10-24 Ugushyingo 2022, RNP yakoze ibikorwa 27 byo guhangana n’ibi bibazo, hafatwa abantu bagera kuri 86 banyereje umusoro, hafatwa ibinyabiziga 25 ziri muri ibi bikorwa.

Muri icyo gihe hafashwe ibifite agaciro ka miliyoni 21 Frw, bifite umusoro ku nyungu wa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda byose hamwe n’amande baciwe bigera kuri miliyoni 35 Frw, aho miliyoni 30 Frw zimaze kwishyurwa muri RRA.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, C.P John Bosco Kabera asaba abacuruzi n’abandi basora ko badakwiriye kubikora ari uko inzego zitandukanye zahagurutse kuko bagomba kumva ko ari inshingano zabo.

Ati "Ibi Polisi ibikora igendeye ku itegeko nomero 26 ryo mu 2019 ryo ku wa 18 Nzeri 2019 rivuga uko imisoro itangwa mu ngingo zaryo, ari zo iya 18, 81, 85, 83 n’iya 89. Abantu bagomba kumva ko iri tegeko ribareba cyane cyane abasora hifashishijwe EBM, mu kwirinda inzitwazo zitandukanye."

C.P Kabera yavuze ko mu bugenzuzi bakoze babonye ko abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi ari bo bagize umubare munini w’abagerageza kudatanga inyemezabuguzi hifashishijwe EBM, atangaza ko bakwiye kumenya ko amakuru azwi ejo cyangwa ejobundi bazafatwa.

Abakoresha EBM bamaze kugera ku bihumbi 77

Kugeza ubu abacuruzi barenga ibihumbi 77 batanga inyemezabuguzi bakoresheje ikoranabuhanga rya EBM, imibare RRA iteganya ko igomba gukomeza kuzamuza bijyanye n’ingamba zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza ubu buryo.

Mugabe Emmanuel ushinzwe kurengera inyungu z’umuguzi muri RICA, yavuze ko mu kurengera umuguzi abacuruzi baba bakwiriye kumanika ibiciro byose by’ibicuruzwa ahagaragara mu kuvanaho imbogamizi z’ibiciro bitagenwe, bishobora kwakwa abaguzi mu nyungu z’umucuruzi.

Kugeza ubu RRA ibarura abantu bafite nomero iranga usora bagera ku ku 384; abamenyekanishije umusoro ku nyungu, TVA mu 2020/2021 barengaga ibihumbi 85.

Umuyobozi ushinzwe kurengera umuguzi mu kigo RICA, Mugabe Emmanuel yavuze ko buri mucuruzi agomba gushyira ahagaragara igiciro cya buri gicuruzwa
Komiseri ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu, Batamuriza Hajara yavuze ko guhana atari yo gahunda ya RRA ariko bifasha mu guca umuco wo kunyereza imisoro
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Kabera yasabye abacuruzi gukurikiza amategeko agenga abasora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .