Ibi byatangajwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Jean Pollain Uwitonze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2022,ubwo abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bari mu bikorwa byo gufungira abacuruzi badakoresha utumashini twa EBM.
Uwitonze yavuze ko igikorwa cy’umukwabo wo gufungira abacuruzi badakoresha IBM ureba abacuruzi bose banze kumvira amategeko mu bucuruzi bwabo anashimangira ko ari benshi ndetse iki gikorwa kizakomeza.
Yagize ati “ Aba icyaha baregwa ni icyo kutubahiriza inshingano zo kudakoresha EBM by’umwihariko kudatanga fagitire za EBM kuko hari n’abatanga amafaranga make ugereranije n’ayo bakiriye ndetse hari n’igihe bahutaza abaguzi bakavuga ngo nibabaha EBM barabongera amafaranga runaka.”
Yakomeje avuga ko abafungiwe amaduka babanje koherezwa inyandiko zirenze enye zibamenyesha icyaha bakoze ndetse ayo makuru bagiye bayahabwa n’abantu batandukanye barimo abaguzi baba barahohotewe bakimwa EBM n’abakozi bashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’inshingano yo gukoresha EBM.
Komiseri Uwitonze yongeyeho ko kuva batangira iki gikorwa cyo gufungira abacuruzi badakoresha EBM bamaze kugaruza arenga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bacuruzi bafungiwe amaduka birinze kuvugisha itangazamakuru ariko bagaragaza ko hari igihe RRA ibafungira ibaziza ko ngo yasanze bacuruza ibintu ku giciro kiri hasi.
Umuturage witwa Habarurema Emmanuel,we yabwiye IGIHE ko yishimiye iki kigorwa RRA irimo gukora.
Ati “ Njye rwose ndabishyigikiye uzi ko hari igihe ugenda umucuruzi wamusaba fagitire ya EBM umaze kumugurira ikintu akakubwira ngo urandengerezaho amafaranga runaka? Njye rwose hari n’igihe naguze ipantaro ngeze mu rugo ndebye kuri fagitire mbona yanditseho amafaranga ari munsi y’ayo nayiguze.”
RRA ivuga ko itegeko riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa byinjiza inyungu atanga inyemezabwishyu ya EBM kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uruhare rwo kubaka igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!