00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bugeze kuri 53,8% by’umusaruro mbumbe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 06:45
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubucuruzi igihugu gikorana n’amahanga bugeze ku kigero cya 53,8% mu musaruro mbumbe w’Igihugu.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Yavuze ko u Rwanda ruhahirana n’amahanga cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubwikorezi, serivisi zitangwa n’inzego za Leta, serivisi z’imari na serivisi z’itumanaho

Ati “Dushingiye ku ishusho y’imiterere y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga maze kubagezaho, imibare itugaragariza ko ubu bucuruzi n’amahanga buri ku kigero cya 53,8% mu musaruro mbumbe w’Igihugu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko uru ruhare mu musaruro mbumbe w’Igihugu rugizwe n’ibyoherezwa mu mahanga biri ku kigero cya 19,1% hamwe n’ibitumizwayo biri ku kigero cya 34,7%.

Ati “Uruhare rw’ubu bucuruzi mu iterambere ry’Igihugu kandi rugaragarira ahanini mu kwinjiriza Igihugu imisoro n’amahoro, itangwa ry’imirimo ndetse no kwinjiriza Igihugu amadovize.”

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, umusoro winjijwe ukomotse ku bucuruzi bwambukiranya imipaka wageze kuri miliyari 133 FRW bingana na 7.1% by’imisoro yose yakusanyijwe mu gihugu uwo mwaka.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo kwinjiriza Igihugu amadovize, mu 2021, ubucuruzi bw’ibintu na serivisi byoherejwe mu mahanga bwinjije amadovize agera kuri miliyari $1,7.

Imbaraga zashyizwe mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga

Mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi , hongerewe ubuso buhingwaho bimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga.

Urugero ni nk’ubuso buhingwaho ikawa bwavuye kuri hegitari 37.373 mu 2016/2017 bugera kuri hegitari 39.844 mu 2021/2022. Ubuso buhingwaho icyayi bwavuye kuri hegitari 22.446 zo mu 2016/2017 none ubu bugeze kuri hegitari 28.858 mu 2021/2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Hanashyizweho ibyanya byihariye ku buhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo nk’indabo n’imboga mu rwego rwo kongera ingano n’ubwiza bwabyo.”

Yakomeje agira ati “Abahinzi kandi bafashwa kubona ingemwe z’ibihingwa byoherezwa mu mahanga mu buryo buboroheye. Urugero, nk’abahinzi b’ikawa bafashwa kubona ingemwe, aho Guverinoma itanga 50% ya Nkunganire.”

Yavuze ko abahinzi bafashwa kandi kubona ifumbire kuri Nkunganire bakanahabwa amahugurwa ajyanye n’uko bayikoresha.

Guverinona ifasha abakora imirimo yo mu rwego rw’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi butandukanye kwagura igishoro cy’ibyo bakora. Hazagabanywa ikiguzi cy’inguzanyo ku nguzanyo zikoreshwa mu mishanga y’ubuhinzi.

Mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura, hubatswe ubwanikiro 567 n’ubuhunikiro bw’ibigori 894 hirya no hino mu Gihugu, hanaguzwe imashini zumisha umusaruro 45.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yasobanuriye Inteko Rusange y’Imitwe Yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa hanze
Abagize Inteko Rusange y’Imitwe Yombi basobanuriwe ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa hanze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .