00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri mu bari mu mugambi wo gutorokesha Kizito Mihigo bakatiwe, umwe agirwa umwere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 October 2021 saa 11:27
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa nyakwigendera Kizito Mihigo, runategeka ko Ngayabahiga Joël wagombaga kwerekana inzira afungwa amezi atatu mu gihe Harerimana Innocent wabatwaye yagizwe umwere.

Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Aba bagabo uko ari batatu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo afungwa imyaka itanu n’amezi atandatu mu gihe uwagombaga kwerekana inzira banyuramo binjira mu Burundi yakatiwe gufungwa amezi atatu naho umushoferi wabatwaye agirwa umwere.

Ndikumana Jean Bosco na Ngayabahiga Joël baburanye bemera ko bashatse kwambutsa Kizito Mihigo ndetse ko bari bazi uwo mugambi we wo kujya mu Burundi.

Harerimana Innocent we ahabwa ikiraka cyo kubatwara yabwiwe ko bagiye mu gitaramo i Nyaruguru ndetse ngo yageze mu modoka, Kizito yamaze kubwira abandi ko bakora ibishoboka byose ntamenye ibyo barimo.

Mu kwiregura kwe yahakanye ko atigeze abimenya ndetse n’abo bareganwa baramushinjuye. Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Harerimana yari azi uwo mugambi. Yategetse ko aba umwere.

Ngayabahiga we yaregwaga ibyaha bibiri birimo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito kuko ni we wagombaga kugaragaza inzira banyuramo i Nyaruguru nk’umuntu wari usanzwe ahatuye. Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga ruswa kuko nta bimenyetso bikimuhamya.

Ngayabahiga yagombaga gufungwa amezi atandatu ariko kubera uko yitwaye mu iburanisha, ntagore ubutabera ndetse n’icyaha yakoze kikaba nta ngaruka mbi cyateje byatumye Umucamanza amukatira gufungwa amezi atatu ariko bitewe n’uko amazemo igihe kirenze, ategeka ko ahita arekurwa.

Nkundimana we yasanganywe ibihumbi 420 Frw n’amadolari 300. Ubushinjacyaha buvuga ko bakimara gufatwa, Kizito yashyize ku ruhande ababafashe abemerera kubaha ibihumbi 200 Frw barabyanga.

Icyo gihe Ndikumana yarabereye ababwira ko bacisha make bakumvikana wenda akabaha ibihumbi 300 Frw.

Mu kwiregura kwe yavuze ko ibyo byahimbwe n’ubushinjacyaha ngo kuko amafaranga yayakuye mu rugo, ndetse yashakaga kugura isambu yari yararambagije iwabo mu Karere ka Nyaruguru.

Ndikumana we yagombaga gufungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 940 Frw nk’igihano kiremereye ariko bitewe no kuba icyaha yakoze nta ngaruka mbi cyateje, bamukatiye gufungwa imyaka itanu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 764.

Urukiko rwategetse ko igarama ry’urubanza n’amafaranga yafatiriwe byose biguma mu isanduku ya Leta nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umugambi wo gushaka gutoroka kwa Kizito Mihigo watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ari we winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye. Harerimana we ni we wari umushoferi muri icyo gikorwa.

Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n’inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

Ndikumana Jean Bosco (hagati) wari umukozi wa nyakwigendera Kizito Mihigo (ibumoso) yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu mu gihe Ngayabahiga Joël yahawe gufungwa amezi atatu. Bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyo kuba icyitso ku gutanga indonke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .