00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora uburaya n’abamotari mu bibasirwa na malaria mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 November 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe kuri malaria mu Rwanda bwerekanye ko ikomeje kugabanyuka ku buryo bushimishije, aho mu 2021 yagabanyutse ku kigero cy 38.3%, gusa abakora uburaya n’abamotari bari mu byiciro byagaragaye ko bifite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu no kurwara malaria.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC ndetse n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo guhangana na malaria mu Rwanda, Asoferwa, bwagaragaje ko hari ibyiciro byibasiwe n’iyi ndwara kurusha ibindi.

Ubushashatsi bugaragaza ko abakora uburaya babajwijwe mu mezi icyenda ashize bibasiwe na malaria ku kigero cya 30%.

Mu 2016 abari barwaye malaria bari 4.690.321, mu 2017 bariyongereye bagera ku 4.812,883, mu 2018 baragabanutse bagera ku 4,174,722, mu 2019 ni 3,609,323 bigize igabanyuka rya 15.3 %, mu 2020 bari 1866,421 bagabanyuka ku kigero cya 48.3%, mu gihe mu 2021 abarwaye malaria bari 1,152,439 bigize igabanyuka rya 38.3%.

Nubwo abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite bakunze kwibasirwa na malaria, hari n’ibindi byiciro bifite ibyago byo kurumwa n’imibu bigatuma barwara malaria bigendaye n’imiterere y’akazi bakora ka buri munsi.

Ku ikubitiro ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu utera malaria ari abakora uburaya bibasiwe ku kigero cya 30.5%, abamotari bo ni 17%, abanyonzi ni 20%,ba nyakabyizi nk’abafundi,abayede n’abandi bagize 28.8%, abafite ubumuga ni 18.8%, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo ari 18.4% n’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka ni 11.1% .

Niyibizi Come ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yavuze ko impamvu bari mu byiciro byihariye biterwa ahanini n’imiterere y’akazi bakora.

Yagize ati”Umumotari ava mu rugo azindutse saa kumi n’imwe za mu gitondo akagaruka n’ijoro.Uburyo bwo kwirinda malaria buzwi ni ukurara mu nzitiramibu iteye umuti,muri ayo masa tuba turi hanze. Iryo joro nta bwirinzi niho afatirwa na malaria.”

Yavuze ko hakwiye kureba uburyo abamotari bashyirirwaho bubafasha kwirinda bwakunganira kurara mu nzitiramibu.

Umwe mu bakorera uburaya mu Mujyi wa Kigali yavuze ko impamvu zo kwibasirwa na malaria biterwa n’amakuru make babona ajyane no kuyirinda ndetse n’imiterere y’aka kazi usanga ituma batinda hanze bakaba barumwa n’imibu.

Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya malaria mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Mbituyumuremyi Aimable, yatangaje ko nubwo ubukangurambaga bukorwa ndetse n’imibare ikagaragaza ko yagabanutse, hagikenewe izindi mbaraga zo kurandura malaria burundu.

Yagize ati “Mu gihugu ubona ko malaria ikiri nyinshi,abagera kuri miliyoni barwaye malaria umwaka ushize, byerekana ko imibare ikiri hejuru nubwo yagabanutse ugereranyije mu myaka itanu ishize.”

Yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi hagomba gufatwa ingamba zitandukanye ndetse asaba ko hagira ibyongerwamo ku buryo byakifashishwa mu gihe cy’igenamigambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Asoferwa, Nshimiyimana Apolinaire, yashimangiye ko ubushakashatsi bwakozwe buzafasha kugera ku ntego y’igihugu yo kurandura malaria.

Yagize ati “Ubu bushakashatsi buzadufasha mu igenamigambi,mu igenabikorwa,kugira ngo dufashe ibyo byiciro hirya no hino mu gihugu aho biri.”

Uyu muyobozi avuga ko hagiye hagaragazwa imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba imyumvire ya bamwe ku kwirinda malaria ikiri hasi,kudakorana n’abajyanama b’ubuzima ku byiciro byagaragajwe n’izindi zishobora kubangamira intego yo kurandura burundu malaria nk’uko u Rwanda rubifite muri gahunda.

U Rwanda rwagaragaje ko rumaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .