00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu Bugesera basaga 1200 basuzumwe indwara zitandukanye, banahabwa imiti ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2022 saa 03:05
Yasuwe :

Umuryango w’Abaganga b’Abakirisitu mu Rwanda (Rwanda Christian Medical and Dental Organization- RCMDO) watanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage 1279 batandukanye bo mu Karere ka Bugesera.

Ibikorwa by’ubuvuzi byamaze icyumweru byasojwe ku wa 27 Ugushyingo 2022. Byakozwe mu ntego za RCMDO zo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu gutanga ubuvuzi bwiza ku bantu bose kandi nta kiguzi basabwe.

Ku wa Kane, tariki 25 Ugushyingo 2022, ni bwo ku Kigo Nderabuzima cya Mwogo mu Karere ka Bugesera, hatangiye gutangirwa ubuvuzi ku barwayo batandukanye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaganga batandukanye harimo n’inzobere mu kubaga, kuvura indwara z’abagore, izo mu mu mubiri, izo mu matwi no mu muhogo, iz’abana, izo mu kanwa, izo mu mutwe n’izindi zitandukanye bose bibumbiye muri RCMDO.

Abarwayi 1279 ni bo basuzumwe banahabwa imiti ku buntu ndetse banaganirijwe ku ngingo zitandukanye zo kubungabunga ubuzima nk’imirire myiza, kwirinda indwara zitandura, isuku, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Dr Stephen Muhumuza, yavuze ko bishimiye umusaruro wavuye muri iki gikorwa.

Yagize ati “Turashima Imana yadushoboje gukora iki gikorwa kikagenda neza. Iyi ni inshuro ya kabiri dukoze iki gikorwa muri uyu mwaka kandi tuzakomeza kubikora buri mwaka. Nk’abaganga b’abakirisitu bibumbiye mu muryango RCMDO, turashaka gukomeza gukoresha ubumenyi bwacu n’ubushobozi bwacu tworohereza abantu kubona serivisi z’ubuvuzi ariko tunabagezaho ijambo ry’Imana nkuko Yesu Kirisitu Umwami wacu yabidusabye.’’

“Twashatse ubushobozi ngo twegereze abaturage serivisi basuzumwe, babone n’imiti ku buntu. Ndashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigende neza.”

Ntamakiriro Laurencie wagiye kwivuza yanyuzwe n’uburyo yitaweho n’ubuvuzi yahawe.

Yagize ati “Ndashimira aba baganga kuko baje bakatwegereza serivisi. Ubu burwayi nari mbumaranye iminsi narayobewe ubwo ari bwo ariko baje mbasobanurira uko narwaye n’uburyo nahawe rendez-vous ya kera mu bitaro bitandukanye i Kigali, maze baramfasha baramvura. Ndabashimira cyane, Imana ibahe umugisha.”

Dr Stephen Muhumuza yakanguriye abaturage gushyira imbaraga mu kwirinda indwara zitandukanye aho gutegereza ko barwara kuko kwirinda biruta kwivuza.

Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Bitaro bya Nyamata, RSSB, RMS, MEDIASOL, BUFMAR na His Hands on Africa byagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.

Mu bikorwa bya RCMDO, abarwayi 1279 ni bo basuzumwe banahabwa imiti ku buntu. Ababyitabiriye banaganirijwe ijambo ry’Imana mu gihe abarwayi babaga bategereje gusuzumwa ndetse 42 muri bo bemeye kwakira Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango RCMDO, Dr Stephen Muhumuza, yashimye uburyo igikorwa cyo gutanga ubuvuzi cyagenze
Abaturage babonanye n’abaganga b’inzobere
Hatanzwe n’ubuvuzi bw’indwara z’amenyo
Abaturage benshi bagiye gusaba serivisi z'ubuvuzi ari benshi
Abifuzaga serivisi begerejwe abaganga babafasha mu kubitaho
Abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zitandukanye bagize uruhare mu gutanga ubuvuzi ku baturage barenga 1200 mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .