00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babyl igiye gutangira gufasha abarwaye diabète hifashishijwe telefoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi kuri telefoni mu Rwanda, Babyl, cyasinyanye amasezerano y’imikoranire na Novo Nordisk ifite mu ntego kurwanya diabète, agamije gufasha abantu kumenya byinshi kuri iyi ndwara no korohereza abayirwaye kubona serivisi n’ubujyanama bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Novo Nordisk ni ikigo cyo Denmark gikora imiti ndetse kikaba cyarihaye intego yo kurwanya diabète n’izindi ndwara zitandura.

Amasezerano cyagiranye na Babyl yitezweho kuzafasha Abanyarwanda kurushaho kumenya uko bakwirinda indwara ya diabète, ibiyitera, ndetse azanorohereza abayirwaye kumenya uko bakwitwara kugira ngo batazahazwa na yo.

Izi serivisi zose bazajya bazibona hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone nk’uko bisanzwe bigenda no ku zindi serivisi zitangwa na Babyl.

Abantu bashaka kumenya amakuru kuri diabète bazajya bahamagara bayahabwe, ndetse n’abayirwaye bahuzwe na muganga ushobora kubafasha mu bijyanye n’isuzuma, ubundi bahabwe ubujyananama haba mu bijyanye n’imiti bakeneye cyangwa ibizamini bagomba gutanga.

Umuyobozi wa Novo Nordisk muri Afurika yo hagati, Vinay Ransiwal, yavuze ko iyi mikoranire na Babyl izafasha mu guhashya indwara ya diabetes cyane ko hari benshi bayifite batabizi.

Ati "Imibare yacu yerekana ko abantu benshi bafite diabète batabizi, igaragaza kandi ko abantu benshi mu bayifite batabasha kubona ubufasha bakeneye. Kuba twafasha benshi kubona ubufasha bakeneye binyuze mu ikoranabuhanga rya Babyl, inakorana bya hafi n’inzobere mu buvuzi, bizaba ari amahirwe yo kwagura umubare w’abagerwaho n’ubufasha mu bijyanye na diabète."

Yakomeje avuga ko afite icyizere ko "abantu bafatanyije babasha bahashya dibates muri Afurika yo hagati."

Biteganyijwe ko mu gushyira iyi gahunda mu bikorwa, Babyl izatanga amahugurwa y’abaganga agamije kubereka uko bakwita ku barwayi ba diabetes hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Babyl kandi izatanga inama z’ubuzima inategure ubukangurambaga bugamije kwigisha ibibi bya diabetes kugira ngo abantu barusheho kuyirinda, bayipimishe hakiri kare.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Babyl, Dr. Simba Calliope, yavuze ko biteze ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro.

Ati "Kwipimisha no gukomeza gukurikirana abarwayi ba diabète ni imwe mu mbogamizi zikiri mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuba ibi byose byashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizahindura byinshi."

"Tunejejwe n’ubu bufatanye na Novo Nordisk buzafasha Babyl mu kongerera imbaraga serivisi duha abarwayi ndetse n’ubumenyi abantu bafite kuri diabetes. Iki ni ikintu gikomeye ku gihugu cyacu kandi cy’ingenzi kuri Guverinoma yacu."

Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya diabète ugaragaza ko mu 2017 abantu bakuru bari bayirwaye bari miliyoni 425 barimo miliyoni 212 babana na yo batabizi, naho urubyiruko rurenga miliyoni bafite diabète yo mu bwoko bwa mbere.

Bivuze ko umuntu umwe muri 11 ku Isi arwaye diabète, naho umwe muri babiri bayirwaye ntabwo abizi ko ayirwaye.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwada (RBC), yagaragaje ko mu Rwanda abantu bakuru 187,280 barwaye diabète.

Ishyirahamwe ry’abarwaye diabète mu Rwanda, ryerekanye ko abana, abangavu n’ingimbi bagera ku 1500 ari bo barwaye diabète yo mu bwoko bwa mbere.

Imibare yagaragajwe n’abahanga mu by’ikoranabuhanga ku Isi yagaragaje ko mu 2017 hari hamaze gushyirwa hanze ikoranabuhanga rirenga ibihumbi 325 rikora mu rwego rw’ubuzima, bagasobanura ko 72% byaryo rizaba rikora kuri diabète mu 2022.

Babyl igiye gutangira gufasha abarwayi ba diabetes hifashishijwe telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .