00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barimo uyimaranye imyaka 28: Abagore barwaye indwara yo kujojoba bari kuvurwa byihariye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 November 2022 saa 02:07
Yasuwe :

Abagore bamaranye igihe indwara yo kujojoba izwi nka ‘Fistule’ bari guhabwa ubuvuzi bwihariye mu Bitaro by’Intara bya Ruhango muri gahunda yihariye y’ibyumweru bibiri yo kubitaho.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, aho ku ikubitiro abagore 33 bari muri ibyo bitaro bari kuvurwa n’abaganga b’inzobere.

Umwe muri abo bagore yavuze ko amaze imyaka 28 arwaye indwara yo kujojoba kandi yahoraga yigunze yibwira ko ayirwaye wenyine bikamutera ipfunwe.

Ati “Iyi ndwara nyimararanye imyaka 28; baranyongereye ndimo kubyara noneho umwanda ukajya uca hose, nkahora nigunze njyenyine nkaceceka nkumva ko iyo ndwara nta wundi muntu uyigira.”

Uyu mugore wo mu Karere ka Muhanga yaje kuganira na mugenzi we amugira inama yo kujya ku Bitaro bya Kabgayi ahageze asanga abandi bagore bayirwaye, muganga amwohereza ku Bitaro by’Intara bya Ruhango.

Ati “Ubu ndanezerewe kuko nakorewe [navuwe] rwose mfite icyizere ko ngomba gukira. Bari kutuvura ku buntu twerekanye mituweli kandi bari no kutwitaho bakadutunga.”

Undi mugore uri kuvurirwa muri ibi bitaro avuga ko yaturutse mu Karere ka Gatsibo.

Yavuze ko amaranye umwaka wose indwara yo kujojoba kandi yahoraga yigunze.

Ati “Iyi serivise twayakiriye neza cyane bitewe n’uko ubu burwayi ahanini twarigunganga tukabwakira nk’uburwayi bwabaye ibikomere kuri twebwe gusa tukumva ko butavurwa ngo bukire. Maze kugira icyizere ko nzakira kuko no guhura na bagenzi banjye tukaganira bimpa icyizere kuko atari njyewe urwaye njyenyine.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, kuri uyu wa Gatatu basuye Ibitaro by’Intara bya Ruhango mu rwego rwo kureba uko serivise z’ubuvuzi zitangwa.

Kayitesi yaganiriye n’abaje kwivuza barimo n’abafite indwara yo kujojoba, abifuriza gukira vuba bagakomeza imirimo yabo ibateza imbere.

Yabasabye kandi kwirinda indwara, by’umwihariko birinda umwanda kandi bitabira gufata indyo iboneye.

Yavuze ko ubusanzwe serivise yo kuvura indwara yo kujojoba itatangwaga mu Bitaro by’Intara bya Ruhango ariko bagize amahirwe ko inzobere mu kuyivura zaje kwegera abaturage, asaba abayirwaye kuza kwivuza.

Ati “Ni serivise itari isanzwe kuko yatangirwaga mu bitaro bitatu, twagize amahirwe rero ko bayegereza n’abaturage batuye mu Ntara y’Amajyepfo. Kuyivura igakira byo birashoboka ni nayo mpamvu twabonye abaganga b’inzobere.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro bafite abarwayi 33 baturutse hirya no hino mu gihugu, asaba abaturage bayirwaye kuza kwivuza ntibacikanwe n’ayo mahirwe.

Guverineri Kayitesi yibukije abaturage ko kwirinda biruta kwivuza, avuga ko kugira isuku no gufata indyo yuzuye biri mu byabafasha guca ukubiri n’indwara nyinshi zikunze kwibasira abaturage.

Fistule cyangwa kujojoba, ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umubyeyi mu gihe arimo kubyara.

Ibyo bigaragara cyane ku babyeyi batabyarira kwa muganga kandi baba bakeneye kubagwa, bigatuma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runini rusohora umusarani, bigatuma umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira ari na yo mpamvu bayita “Kujojoba.”

Inzobere mu buvuzi zivuga ko iyi ndwara yiganje cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho usanga abagore benshi bagira ibibazo by’ihohoterwa, kubyara bigoranye, isuku nke, abaganga batahuguwe bihagije n’ibindi. Ibi byose ni ibyangiza biriya bice by’umugore ubusanzwe bitajya byihanganira ikintu cyose giturutse hanze.

Iyo ndwara igira ingaruka mbi nyinshi ku muntu uyirwaye kuko iyo itinze kuvurwa ishobora gutera ibibazo birimo guhagarara kw’imihango, kugumbaha, imibonano mpuzabitsina ntiba igishoboka kuko umubiri w’aho imyanda inyura hamera nk’ahumye ku buryo ikintu gikozeho ucika nk’urupapuro.

Ishobora gutera kanseri cyangwa n’izindi infections zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Akenshi kubera umunuko uhora ku muntu urwaye iyi ndwara, abo babana baramunena, agahezwa nawe akiheza, akenshi bene abo babyeyi bibaviramo gutabwa n’abo bashakanye ibyo rero bikagira n’ingaruka cyane ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Abatanga serivise z'ubuzima basabwe kurushaho kwita ku barwayi no kubaha serivise inoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .