00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix Rouge yafunguye ikigo gitanga ubutabazi hakoreshejwe imbangukiragutabara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 November 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge Rwanda, watangije ikigo gitanga ubutabazi bw’ibanze ariko hakoreshejwe imodoka z’imbangukiragutabara mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.

Iki kigo cyafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, ku cyicaro gikuru cya Croix Rouge Rwanda.

Umunyambanga Mukuru wa Croix Rouge Rwanda, Karamaga Appollinaire, yavuze ko ubusanzwe Croix Rouge ifitanye amasezerano n’ibitaro bitandukanye kugira ngo bafashe abaturage kubona imodoka imugeza kwa muganga.

Kuri ubu iki kigo kizajya gifasha abarwayi ku buryo umuntu ashobora kucyitabaza arembye, bakamugeza kwa muganga.

Karamaga yavuze ko bahuguye abantu 58 ndetse bakeneye no guhugura n’abandi benshi bakajya ku rundi rwego, ku buryo baba bafite ubushobozi n’ubumenyi byo gutabara abarwayi ku gihe.

Yagize ati “Abahuguwe bahugurwa umwaka umwe ku buryo ari nabo bakoresha izi serivisi z’imbangukiragutabara, ubu icyo dushaka ni uko twagera kuri benshi ushaka imbangukiragurabara agatelefone Croix Rouge akayihabwa.”

Yongeyeho ko ubu bafite imbagukiragutabara 10 nshya ziyongera ku zari zisanzwe.

Ushinzwe Ishami ry’Ubutabazi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Jean Nepomuscene Sindikubwabo, yavuze ko bifuza ko Croix Rouge yongera imbangukiragutabara ku buryo ibasha kugera mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Imbangukiragutabara zaradufashije cyane kuko nko mu bihe bya Covid-19 badutwariye abarenga 1000, ubu icyifuzo ni uko bakongera imbangukiragutabara.”

Iki kigo gishya cya Croix Rouge cyahawe ibyangombwa bicyemerera gukora nk’uko Sindikubwabo yabitangaje.

Byitezwe ko izi mbangukiragutabara zizafasha mu guha serivisi abaturage zibageza kwa muganga ku gihe
Iki kigo cyafunguwe ni umusaruro w'umuhate wa Croix Rouge
Imbangukiragutabara zatangiranye n'iki kigo zifite ibikoresho bihagije
Iki kigo gishya cyitezweho gufasha abarwayi kutarembera mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .