Gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka imaze ukwezi kumwe gusa itangijwe. Imibare yo kugera ku wa 20 Nyakanga 2022, yerekana ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa mbere kuko abagatuye bamaze kwishyura ku kigero cya 83.9%.
Aka karere gakurikiwe n’aka Gisagara [80.7%] na Nyaruguru [80.5%] two mu Majyepfo; Gicumbi [76.4 %] na Rulindo [74.7%.] twombi two mu Ntara y’Amajyaruguru dukurikirana ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.
Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko umwanya wa mbere bawukesha kwegera abaturage no kubibutsa inyungu ziri mu kwishyura mituweli.
Yagize ati “Nta banga rindi ridasanzwe, iryo dufite ni ukwegera abaturage tukabaganiriza binyuze mu bukangurambaga. Ntitukigisha abaturage ibyiza byo gutanga Mituweli kuko bamaze kubimenya cyane. Ibi rero byerekana impinduka z’imyumvire y’abaturage. Tubibutsa ko niba atangiye gukora atangira kuzigamira mituweli ndetse hari n’uburyo bahurira mu bimina ku buryo bibafasha kwiyishyurira mituweli.”
Yavuze ko bari bihaye intego ko nibura ukwezi kwa karindwi kuzarangira bageze ku kigero cya 90% mu kwishyura mituweli.
Yagize ati “Birashoboka ko abantu bashobora guhura n’imbogamizi mu gutanga mituweli ariko dukomeza gukora ubukangurambaga. Twihaye intego ko uku kwezi kurangira turi hejuru ya 92%, nibura ukwezi kwa munani tukazaba tugeze 100%. Abo batayitanga turacyakomeza kubigisha ariko n’abadafite amikoro hari uburyo tubaha imirimo, ayo basaguye bakishyura mituweli.’’
Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga bwa Mituweli muri RSSB, Gasana Gallican, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu iyo hakozwe isuzuma basanga akarere gashobora kuza mu myanya y’imbere bituruka ku bufatanye bw’abayobozi n’abo bayobora.
Ati “Ibituma akarere kajya imbere mu bwitabire ni gahunda ihamye y’ubukangurambaga bukorewe igihe. Usanga inzego zose zifatanya mu bukangurambaga bw’abanyamuryango ba mituweli, bityo umurimo ukozwe kare ugatanga umusaruro.”
Yakomeje ati “Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo, usanga uturere twakoze gahunda y’ubukangurambaga kare, tugerageza kuyishyira mu bikorwa, bityo abanyamuryango bakibutswa kwishyura umusanzu wose ku bawufite abandi bagatangira gutanga 75% by’umusanzu w’abagize urugo. Ibi bivuze ko ubukangurambaga bukozwe kare butanga umusaruro kuko iyo butinze gukorwa ni ho usanga tumwe mu turere tuza ku mwanya w’inyuma.’’
Kugeza ubu uturere turi mu myanya ya nyuma mu kwitabira kwishyura mituweli tuyobowe n’utwo muri Kigali, aho Nyarugenge ari iya 30 iri ku kigero cya [45.6%], Kicukiro [45.7 %], Gasabo [51.2%], Rubavu [60.9%] mu gihe Rusizi iri ku mwanya wa 26 ku kigero cya [61.2%].
Ubusanzwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gukangurira abaturage kwishyura mituweli hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga abanyamuryango bashyiriweho ndetse no gukora ubukangurambaga urugo ku rundi.
RSSB kandi igaragaza ko ubutumwa bukangurira abanyamuryango kwishyura mituweli bukwiye no gutangirwa ahahurira abantu benshi, haba mu nsengero, aharemewe isoko, mu nteko z’abaturage mu muganda ndetse n’itangazamakuru rikabigiramo uruhare.
Kuri ubu Abanyarwanda basobanukiwe n’akamaro ka mituweli n’ubwo hari bamwe bisaba kwibutswa bihoraho no kongera ubukangurambaga. Umwaka ushize wa 2021-2022 warangiye ubwitabire mu kwishyura mituweli bugeze kuri 87%.
Kugeza ubu abanyamuryango ba mituweli bivuza bitabahenze kuko iyo umuntu agiye kwivuza ku ivuriro ry’ibanze cyangwa ku kigo nderabuzima yishyura 200 Frw y’inyunganirabwishyu ku bikorwa by’ubuvuzi harimo n’imiti ahabwa. Iyo yoherejwe kwivuza ku bitaro, yishyura 10% kuri fagitire y’ikiguzi cý ubuvuzi ’ibyo yakorewe byose.
Kwishyura Mituweli byaroroshye kuko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga: uwishyura mituweli akoresha telefone ngendanwa akanze *909# maze agakurikiza amabwiriza.
Umunyamuryango ashobora kwishyura kandi yifashishije imirenge SACCOs iri hose mu gihugu, yakoresha serivisi z’urubuga Irembo cyangwa akegera aba-agents ba Irembo n’aba MOBICASH aho bari hose.
Abanyarwanda bahabwa ubutumwa bubasaba kwihutira kwishyura mituweli kuko indwara itera idateguje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!