00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe imbaraga mu kongera serivisi zo kwirinda SIDA mu rubyiruko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 December 2022 saa 02:25
Yasuwe :

Urubyiruko rukomeje kuza imbere mu byiciro byugarijwe cyane n’ubwandu bwa Virusi Itera Sida, ndetse hadafashwe ingamba zikomeye bishobora gufata indi ntera, imbaraga z’igihugu zikahangirikira.

Abatuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha basabye ko hongerwa imbaraga mu kwegera urubyiruko no kurugezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, kuko kutazibona hafi biri mu byongerera iyo ndwara umurindi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza ubwo umuryango wita ku buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) wizihizaga Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

Ni umunsi wizihirijwe mu murenge wa Musha muri Rwamagana, nka kamwe mu duce tubarizwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa cyane n’abasaga 1200 biganjemo cyane n’urubyiruko.

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, kandi imibare ikaba igaragaza ko urubyiruko rwugarijwe.

Ati "Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by’umwihariko mu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda."

Muri aka gace hatanzwe udukingirizo dusaga ibihumbi 42, hanatangwa n’udukoresho bifashisha bipima ubwandu bwa Virusi Itera SIDA tuzwi nka HIV Self test.

Dr Rangira yavuze ko kuri ubu bakorera mu turere 11 ariko bashobora kutwongera kugira ngo serivisi zo kwirinda SIDA zikomeze kugera kuri benshi.

Yasabye abanduye virusi itera SIDA gukomeza kwirinda no gufata imiti neza kuko "kuba ufite ubwandu bwa SIDA ntabwo ubuzima buba burangiye".

Umubyeyi watanze ubuhamya umaranye ubwandu bwa virusi itera SIDA imyaka 22, yavuze ko bwa mbere byamugoye kwiyakira kugeza ubwo byamufashe imyaka irindwi ataratangira imiti.

Ati "Mu 2007 nibwo nagiye kwa muganga, bantangiza imiti. Natangiye imiti mfite abasirikare bake, nsigaje abasirikare 20, maze gufata imiti namaze imyaka ibiri hanyuma mu 2010 nibwo natangiye kumva mbaye umuntu, ntakiri kwitinya cyangwa ngo ntinye abandi."

Yagiriye inama abatarandura SIDA kwitwara neza, bipimisha kugira ngo bamenye aho bahagaze ndetse n’abanduye gukomeza gufata neza imiti.

Ati "Utarandura Sida yabasha kwipimisha akamenya uko ahagaze akirinda kuko nicyo cya mbere. Abanduye nabo ntabwo kwandura ari ukurangira, ni ukwirinda kwanduza abandi no kujya mu biyobyabwenge. Ugafata imiti neza kandi ku gihe."

Meya w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye ubufasha ngo serivisi zo kwirinda SIDA nk’udukingirizo zirusheho kwegerezwa abaturage.

Ati "Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n’ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana ababana n’ubwandu ngo hatagira ucika intege."

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.

Nko ku bari munsi y’imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y’imyaka 49 ni 3%, hejuru y’imyaka 60 bikaba 8%.

Abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro i Musha begerejwe udukingirizo
Urubyiruko rwasabwe kwipimisha kugira ngo rumenye aho ruhagaze, bityo rubashe kwirinda
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu murenge wa Musha byitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Umurenge wa Musha ugaragaramo urubyiruko rwinshi rukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro hashyizwe serivisi zitandukanye zo kwirinda virusi itera SIDA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .