00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Nyuma yo kubagwa inshuro 21, abaganga bamufashije kugarura ijwi yari ategereje imyaka 17

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 November 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Muroriwabo Claudine wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yagize ikibazo cy’uburwayi mu myanya y’ubuhumekero ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko bimuviramo kutabasha kuvuga mu gihe cy’imyaka 17.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko abana na nyina mu Mudugudu w’Akanyirankuba mu Kagari ka Buhimba mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye.

Yavutse nta kibazo afite ndetse akura neza atangira no kuvuga bigeze ku myaka itanu arwara indwara mu buhumekero ku buryo yamuteye kutabasha kuvuga.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yagowe no kumara imyaka 17 atabasha kuvuga n’ubwo yumvaga.

Ati “Byatangiye mfite imyaka itanu kubera uburwayi none ubu mfite imyaka 22, urumva ko namaze imyaka 17 ntabasha kuvuga ariko narumvaga.”

Umubyeyi we witwa Mukamabano Godeleve yagerageje kumuvuza mu Rwanda bamubwira ko atazakira bigera n’aho ajyanwa n’abagiraneza mu Butaliyani amarayo umwaka wose avurwa ariko biba iby’ubusa.

Mu buhamya bwe, avuga ko abaganga bari baramushyize agahombo mu ijosi ahumekeramo kubera uburwayi yagize. Iyo yashakaga kuvugisha abantu bari kumwe yakoreshaga amarenga.

Mukamabano avuga ko umukobwa we yavutse neza ariko aza kugira ikibazo ubwo yigaga mu ishuri ry’incuke.

Ati “Yari umwana ugiye gutangira ishuri avuga ubwo nyuma yaho nibwo yahise afatwa n’uburwayi bwo mu muhogo afite imyaka itanu atangira gukorora nyuma hazamo gusarara.”

Yakomeje avuga ko umwana we yageze ubwo ahumeka nabi ijwiri rirabura burundu.

Muroriwabo avuga ko iyo yabaga ari kumwe n’abandi bana cyangwa ari mu ishuri yababazwaga n’uko yashakaga kugira icyo avuga bikanga.

Ati “Nko gusubiza mwarimu mu ishuri abandi barasubizaga naho njyewe nigunze. Abana bakanyita amazina mabi nkababara ariko nkabyakira.”

Avuga ko yabyirutse akunda kuririmba ariko ahura n’imbogamizi zo kutavuga bariko ntibyamubuza kujya muri korali.

Ati “Muri kolari najyamo nkaririmba ntavuga nkakoresha ibimenyetso gusa kuko numvaga ariko ntavuga nyine nkajya nyeganyeza iminwa.”

Muroriwabo Claudine avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba Umupolisi ariko ntizaba impamo kubera uburwayi yahuye nabwo bwo mu myanya y’ubuhumekero akamara igihe kinini yivuza.

Ntabwo yabashije kurangiza amashuri yisumbuye kubera ubwo burwayi bwatumaga atiga neza.

Ati “Numvaga nzaba Umupolisi kubera ko nari mfite iki kibazo nkajya mvuga ngo Abapolisi bemerewe kugenda ari bazima batarwaye, ni cyo kibazo cyabayeho.”

Inzozi ze yumva zitakibaye impamo kuko kuri ubu yifuza kwiga imyuga kugira ngo yiteze imbere.

Yabazwe inshuro 21

Muroriwabo Claudine yarakubititse kuko yabazwe mu muhogo inshuro 21 bamushyiramo utwuma duhitisha umwuka ndetse n’amatembabuzi anyura mu muhogo, abaganga bagerageza kumugarurira ijwi.

Ku wa 23 Nzeri 2022 yagize amahirwe asanga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, haje abanganga b’inzobere mu kubaga no kuvura indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza baje gufatanya n’Abanyarwanda maze bamuha uvuvuzi.

Baramubaze bamwitaho akangutse yumva ijwi ryagarutse maze atangira kuvuga.

Ati “Bakimara kumbaga nakangutse numva ijwi rije ndishima numva ntabwo bisanzwe. Ntabwo nababaraga kandi n’ubu ntabwo ndi kubabara. Bakimara kumbaga ijambo rya mbere navuze naravuze ngo ‘Imana ishimwe’ kuko numvaga ari yo inkoreye ibitangaza.”

Avuga ko abavandimwe be batatu na nyina umubyara bakimara kubona ko akize bishimye.

Kuri ubu ijwi rye ririmo akantu gasa no gusarara ariko uko iminsi ihita niko rigenda riba ryiza kuko abasha no kuririmba.

Umubyeyi we avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuba abasha kuganira n’umukobwa we nyuma y’imyaka 17 bidakunda.

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo, mu mazuru no mu matwi kuri CHUB, Dr Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora kugira ikibazo cyo kutabasha kuvuga bitewe no kumara igihe kirekire arwaye ari indembe ari muri koma.

Ikindi yavuze gishobora kubitera ni igihe umuntu yakoze impanuka hakagira imitsi yo mu muhogo icika cyangwa akarwara uburwayi bwo mu muhogo igihe kirekire.

Muroriwabo Claudine yishimiye kongera kuvuga nyuma y'uko yabazwe inshuro zigera kuri 21 abaganga bagerageza kugarura ijwi rye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .