IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).
Hakoreshwa ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bimuha amahirwe yo kugira uburibwe bucye no gukira vuba.
IRCAD inatanga amahugurwa y’uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa, aho yashyizeho Kaminuza ikorera kuri internet itanga ayo masomo, izwi nka WeBSurg, kuri ubu ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 360 ku Isi yose ndetse ikaba itanga amasomo yayo ku buntu.
Ku wa 28 Ukwakira 2021, i Kigali habereye ibiganiro bigamije kumenyekanisha uyu mushinga w’iki kigo giteganyijwe gutangira imirimo yacyo umwaka utaha.
Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abayobozi ba IRCAD Africa, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuzima, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko iki kigo kizatangira gukorera mu Rwanda umwaka utaha aho kizaba gitanga ubuvuzi butari bumenyerewe muri Afurika.
Ati “Twumva kizatangira umwaka utaha, kizafasha guhugura Abanyarwanda basanzwe bazi kubaga ariko tukabahugura mu kubaga hakoreshejwe ubundi bumenyi n’uburyo bugezweho butari busanzwe bumenyerewe.”
Yakomeje agira ati “Ni uburyo butuma umuntu atagira uburibwe, atagira inkovu nini, adatinda mu bitaro, kutandura izindi ndwara ziterwa no gutinda mu bitaro. Izo ni inyungu zose dushaka kugira kuko dushaka ko ubu bumenyi tugira abaganga benshi b’Abanyarwanda babufite ariko n’abandi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.”
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko ubu bumenyi buzajya butangwa na IRCAD Africa butazahabwa Abanyarwanda gusa ahubwo buzagezwa hirya no hino muri Afurika.
Yakomeje avuga ko imikorere y’iki kigo ije isanga irindi koranabuhanga risanzwe riri mu gihugu bityo bikazafasha mu kwihutisha iyi gahunda yo guhugura abaganga.
IRCAD ikorera mu bihugu bitanu birimo u Bufaransa ahari icyicaro gikuru, Brazil, Taiwan, Lebanon n’u Bushinwa.
Minisitiri Dr Ngamije avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba abahanga bo muri ibyo bihugu bazajya bafasha mu guhugura abo muri Afurika bazaba bari mu Rwanda.
Ati “Ni ukwifashisha ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga dusanzwe dufite mu gihugu kuko hazabaho kwigisha abantu baje noneho tukanabigisha kubaga twifashishije ikoranabuhanga. Tuzajya dukorana n’abaganga, izo nzobere ziri hirya no hino mu bindi bigo bya IRCAD bitanu ku Isi.”
Yakomeje agira ati “Urwo ni urubuga runini cyane rw’inzobere zifite ubumenyi mu kubaga tuzaba turi hamwe, murumva ko ni icyerekezo cyiza turi gufata nk’igihugu kuko hari amafaranga menshi twajyaga dutakaza ku bajya kwivuza indwara hanze harimo no kubaga.”
Ibyagendeweho u Rwanda rwemererwa kwakira iki kigo
Mu 2018, Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’iki kigo yo gufungura icyicaro cyacyo mu Rwanda, ndetse mu mwaka wakurikiyeho hatangiye imirimo yo kubaka Icyicaro Gikuru cy’icyo kigo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Kuba iki kigo kigiye kugira icyicaro mu Rwanda, byaturutse ku isuzuma ryakozwe n’ubuyobozi bwacyo, buza gusanga hari imyiteguro yakozwe n’u Rwanda irimo kwimakaza ikoranabuhanga.
Minisitiri Ngamije ati “Mu bihugu bitandunye IRCAD International yagiye isuzuma yasanze twebwe dufite ubushake, dufite ibikorwa by’ibanze bikenewe cyane cyane nk’ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho kuko IRCAD izaba yigisha abaganga kubaga mu buryo bugezweho ariko ikora n’ubushakashatsi ku bindi bintu birimo gukoresha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence].”
“Aho twigisha abaganga tukabaha n’ibikoresho [n’abaganga batari ku rwego rwo hejuru] bashobora kwifashisha ibikoresho byo kwa muganga mu kumenya indwara bahereye ku mashusho babonye, ariko amashusho yanyura mu cyuma kigahita kimubwira ngo uyu muntu ashobora kuba afite indwara iyi n’iyi.”
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo ni miliyoni 26 z’Amayero kugira ngo iki kigo kizabe cyubatse neza kandi gifite ibikoresho bihagije.
Uretse ayo mafaranga u Rwanda rwashyizeho itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga bajya guhugurwa mu gukoresha iryo koranabuhanga rikoreshwa na IRCAD.
Minisitiri Dr Ngamije ati “Hari uruhurirane rw’ibintu byinshi, igihugu cyari cyarashoyemo nko kwigisha abo bana ubwenge buhanitse mu bintu by’ikoranabuhanga n’itumanaho. Kuba dufite ikoranabuhanga rigezweho n’ubushake bwa politiki.”
Yakomeje agira ati “Hari n’ibindi guverinoma izakomeza gushyiramo kugira ngo iki kigo gikore neza kandi kigere ku ntego, murumva ko rero ibyo byose byarasuzumwe dutoranywa nk’igihugu cyakwakira IRCAD ku Isi.”
Muri ibi biganiro, Perezida wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo yavuze ko abazahugurirwa muri iki kigo bazagira uruhare mu kugeza ubwo bumenyi hirya no hino muri Afurika.
Yavuze kandi ko “Abazahugurwa na IRCAD Africa bazahabwa amasomo yo kwandika ariko nyuma bazabasha guhabwa amasomo ngiro bazakorera muri za Laboratwari zifite ibikoresho bihagije kandi zigezweho.”
Iki kigo gifite inzobere mu byo kubaga zigera kuri 800, zitoza abaganga n’abandi bahanga mu byo kubaga bagera ku 6200 buri mwaka, kigatanga amasomo 80, arimo 20 yo ku rwego rwo hejuru.
Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi nk’ubu, ndetse kiri gukorana n’abandi bahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, ndetse n’ibindi bijyanye nabyo, abenshi bagaturuka muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bushingiye ku Mibare (African Institute for Mathematical Sciences:AIMS).
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!