00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca ku kwemerera abangavu kuboneza urubyaro: Urubyiruko, ababyeyi n’abanyamadini biniguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Mu Ukwakira uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko yanze umushinga w’itegeko wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryerekeye ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kwemerera abangavu kuboneza urubyaro.

Ni umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

U Rwanda rusanganywe itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere ryagiyeho mu 2016 ariko ryemerera gusa abafite kuva ku myaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza.

Yavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu batabifitiye ubumenyi.

Ati “Twamaze kumenya ko n’abana bari mu myaka 13 batwita. Nasabaga ko byava ku myaka 15 nibura kuri 13 bakagira ubwo burenganzira. Ndashingira ko nko mu gihugu cya Moldova babitangije ndetse abadepite b’i Burayi na bo basabye ko byatangira nibura ku myaka 10 kuko byagaragaye ko abana basigaye bakura vuba.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko abakobwa 19701 batwaye inda mu 2020 mu gihe bageze ku 23000 mu 2021.

Depite Mukabunani we yavuze ko atemera iri tegeko bitewe n’uko byaba ari ugushumurira urubyiruko mu busambanyi kandi bikaba byabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Ati “ Nanjye uyu mushinga ndawurwanyije nivuye inyuma. N’abakuru bafata iyo miti baracyafite ibibazo kuko nta wukurikirana ko buri wese afata imiti ihwanye n’ubuzima bwe ugasanga kenshi bigira ingaruka.”

“Kugira ngo ibyo bintu bikosoke baraguhindurira bakagukura ku binini bakagushyira kuri stérilet, yakwanga tuguhaye norplan.. uko bahindagura ni ko ubuzima bugenda buhindagurika. Ngaho rero dufate abana b’imyaka 15 tubatangize ibyo biti bigenda bihindagura ubuzima, bazajya kungana natwe bameze bate? Byaba ari nko gutera akanyabugabo abasambanya abana kuko byajyaga bimenyekana ari uko babateye inda. Ni ugutera inkunga iki cyaha.”

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC, Umuyobozi w’Umuryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, ufite ibikorwa birimo n’ibyo kubungabunga ubuzima bw’imyororokere, HDI, Kagaba Aflodis, yavuze ko nubwo iryo tegeko ryanzwe, ibiganiro bigomba gukomeza hagafatwa ingamba.

Ati “Nk’umwana w’imyaka 13 aje kukureba yaramaze kubyara, nutamuha uburyo bukumira azongera atwite kandi iyo dushyize ingufu mu kwigisha abantu ukeneye serivisi akayihabwa bikumira inda zitifuzwa, hari abazikuramo nabi zikabahitana, bigabanya ibyo bibazo byose. Ni yo mpamvu dushyigikiye ko ari zimwe mu ngamba zikwiye gufatwa.”

Mwiseneza Jean Claude uyobora umushinga LWD ufite gahunda yitwa ‘Masenge Mba hafi’ ikora mu byo kurwanya no kurinda ko abangavu baterwa inda, yavuze ko ikibuze mu itegeko risanzwe ari uko umwana agomba kwijyana gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuko irisanzwe ryemera ko ashobora guherekezwa n’umubyeyi.

Yavuze ko ubwiyongere bw’imibare y’abatwara inda munsi y’imyaka 18 buterwa n’uko batabona izo serivisi zo kuboneza urubyaro ugasanga urubyiruko rufite ubumenyi bubaganisha ku mibonano mpuzabitsina ariko ntibagire ububafasha kumenya uko babyitwaramo.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, ufite ibikorwa birimo n’ibyo kubungabunga ubuzima bw’imyororokere, HDI, Kagaba Aflodis

Bamwe mu rubyiruko babivugaho iki?

Ndayishimiye Jean Paul wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye BBC ko kwemera iri tegeko ari nk’aho baba bahaye rugari abangavu ngo bisanzure bashoke uburaya.

Ati “Ntabwo byaba ari ibintu bya nyabyo, ni nk’abo baba babararuye.”

Uyu munyeshuri ashyigikiye ko hakorwa ubukangurambaga ababyeyi bagashishikarizwa kurushaho kwita ku bana n’ibihano ku babasambanya bigakazwa.

Mugenzi we yavuze ko umukobwa w’imyaka 15 yemerewe kuboneza urubyaro bwaba ari uburyo bwo kumurinda gutwita ariko bikamugiraho ingaruka mu bundi buryo.

Ati “Umwana w’imyaka 15 aba akiri muto biramutse byemewe aboneza urubyaro byaba ari nko kumuha urwaho rwo kujya mu busambanyi. Yumvise ko ubusambanyi nta cyo butwaye byaba ari nko kumwica mu mutwe. Yajya kugera ku myaka agomba kugira icyo amarira igihugu yarangiritse.”

Ababyeyi bamwe bararyifuza abandi bakaryamagana

Uwamariya Rosine utuye mu Karere ka Huye, yavuze ko akurikije ingaruka z’inda z’imburagihe mu bangavu ashyigikiye ko bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Jye nakwemeza ko baboneza urubyaro; bamwe barabitangiye, abatabikora bibagiraho ingaruka zo kuba babyara batabiteguye. Iyo abigiyemo azi ko yaboneje urubyaro aba yumva nta kibazo ariko iyo atabikoze abijyamo yikandagira bikaba byatuma atekereza nabi.”

Mugenzi we ati “Ni uko abana bacu batabitwemerera ariko ubundi nkurikije ingaruka bitugiraho, mba numva naboneza. Abyemeye ko hari agasore bajya bateretana, jye ubwanjye namwijyanira kuko ingaruka ziri ku babyeyi. None se atwise afite imyaka 15, niba waciraga inshuro barumuna be ubwo biba birangiye. Ujya kwita kuri uwo nguwo abandi bakabihomberamo.”

“Indi ngaruka ni uko umwana aba afite imbere heza, agomba kwiga amashuri ariko iyo abyaye bihita birangira. Ibyerekeye kuboneza nabishyigikira ndamutse mufite akanyemerera.”

Ku rundi ruhande Twagirumukia Deo utuye mu Karere ka Gisagara we ahamya ko kwemerera abangavu kuboneza urubyaro kwaba ari ukwigisha gusambana; ngo ni byo bazajya birirwamo kuko baba bazi neza ko nta ngaruka bizabagiraho.

Ati “Wasanga bibaye ibindi bindi. Oya ibyo ntabwo ari byo. Leta ikwiye guhozaho n’ababyeyi bagahozaho mu kwigisha abangavu kwirinda inda z’imburagihe.”

Ni igihugu cyaba kiri kwisenya-Pasiteri Antoine Rutayisire

Umuyobozi w’Itorero Anglican ry’u Rwanda, Paruwasi ya Remera muri Diyosezi ya Kigali, Pasiteri Antoine Rutayisire, mu bitekerezo yatanze ku giti cye yavuze ko yashimye ko abadepite basubije inyuma iryo tegeko kuko hari ibintu bitarasobanuka.

Ati “Jyewe nibaza umwana w’imyaka 15 ugiye gutangira yumva ko afite uburenganzira bwo kunywa ibinini ngo abone uko asambana. Cyaba ari ikintu kibi. Ni nk’aho gutwara inda ari cyo kibazo. Ni igihugu cyaba kiri kwisenya.”

“Mu Rwanda dufite ikibazo cyo koroshya icyaha cy’ubusambanyi, kurya ruswa turabirwanya ariko ibyaha by’ubusambanyi usanga tubyorohereza tukabishyigikira; tugomba kwiga kubirwanya si ukubyoroshya. Nushyiraho ibyo kuboneza urubyaro uzajya usanga n’umugabo nkanjye ufite ingeso mbi azajya abwira umwana ati ‘nta kibazo gihari ndaguha utunini, usange abana twabangije kuko ntibizigera bigaragara.”

Mu ngamba zikwiye gushyirwaho harimo kongera inyigisho zifasha abana kwirinda gusambana no kongera ibihano ku bakuru basambanyije abana.

Umuyobozi w’Itorero Anglican ry’u Rwanda, Paruwasi ya Remera muri Diyosezi ya Kigali, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko bidakwiye ko abangavu bemererwa kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .