00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isano ya Bactérie yo mu kanwa na kanseri y’urura runini

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 November 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi 105 barwaye kanseri y’urura runini batarahabwa ubuvuzi, bwagaragaje ko abafite bactérie yitwa ‘Fusobacterium nucleatum’ (fn) mu kanwa kabo, baba bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kwibasirwa n’iyi kanseri.

Abafite iyi Bactérie bibasirwa cyane ugereranyije n’abatayifite cyangwa abayifite ku rugero ruto.

Iyi bactérie izwiho kuva mu kanwa ikerekeza mu rura runini aho igera igatangira kurema utunyangingo twa kanseri ikanateza ikindi kibazo cyo kwica utundi tunyangigo tw’umubiri.

Ubu bushakashatsi butanga icyizere bwakozwe n’Abanyamerika, bugaragaza ko mu buryo bw’imivurire ya kanseri bwo gutanga imiti buzwi nka ‘chimiothérapie’, umuti wa 5-fluorouracil ufite ubushobozi bwo gusenya utunyangingo twagezwemo na kanseri.

By’akarusho, uyu muti unagira ubushobozi bwo kwica iyo bactérie ya Fusobacterium nucleatum.

Susan Bullman uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko bari bagamije kureba isano ishobora kuba hagati ya kanseri na za mikorobe.

Yemeje ko kanseri nyinshi usanga zifite aho zihuriye na za mikorobe ziba zinjiye mu mubiri w’umuntu binyuze mu bice biwugize bitandukanye nko mu ruhu, mu kanwa, mu myanya myibarukiro, cyangwa mu mara, ahanakomoka iy’urura runini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .