00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika yongeye gusaba Leta kuzirikana ububi bwo kwemera gukuramo inda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 October 2021 saa 03:31
Yasuwe :

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika iracyafata gukuramo inda nk’icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere kuko uretse kuba ari ikiremwamuntu kiba kivukijwe uburenganzira, ubundi ifata umwana utaravuka nk’umuziranenge.

Imibare y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ndetse n’ababyaza [International Federation of Gynaecology and Obstetrics, FIGO] igaragaza ko nibura buri mwaka abantu miliyoni 56 bakuramo inda aho nibura 45% babikora mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

FIGO kandi igaragaza ko nibura 13% by’abagore bapfa babyara ku Isi ari ababa bakuyemo inda, mu gihe abandi ibihumbi basigarana ibibazo birimo n’ubumuga cyangwa kuba ingumba.

Ibi ni bimwe mu byo abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore muri rusange bahera bavuga ko gukuramo inda ku bushake bikwiye kwemerwa kugira ngo bikemure ibyo bibazo.

Mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, gukuramo inda byafatwaga nk’icyaha kandi gihanwa n’amategeko ku muntu ubihamijwe n’urukiko ndetse no mu Rwanda ni ko byahoze ariko kuri ubu hasigaye hariho itegeko ryemerera umuntu gukuramo inda ku bushake.

Ni ingingo itavugwaho rumwe kuko hari abavuga ko gukuramo inda bitewe n’impamvu ziganisha ku burenganzira bw’uyitwite bikwiye kwemerwa n’ibihugu ariko hakaba urundi ruhande rurimo na Kiliziya ruvuga ko ari ibyo kwamaganwa kuko bigereranywa no kwica umuntu.

Kuri Papa Francis uyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, mu 2020, yabwiye abagore bo muri Argentine [ari naho avuka] ndetse n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ko ikibazo cyo gukuramo inda ahanini kidashingiye ku myemerere n’amadini ahubwo ari gishingiye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yagereranyije gukuramo inda no gukodesha umwicanyi akavuga ko bidakwiye guhitana ubuzima bw’ikiremwamuntu kugira ngo hakemurwe ibibazo na byo byoroshye.

Ati “Ese reka mbabaze ibibazo bibiri byoroshye, byaba bikwiye ko twahitana ubuzima bw’ikiremwamuntu kugira ngo dukemure ikibazo runaka? Ese birakwiye ko dukodesha abicanyi kugira ngo dukemure utubazo tworoshye?”

Mu Rwanda, Kiliziya ibifata nk’amahano

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu 2018, ingingo ya 123 na 124, zivuga ko gukuramo inda cyangwa kugira uwo uyikuriramo ari icyaha.

Nyamara ingingo ya 125 ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko gukuramo inda bidakwiye kuko ari ukwihekura

Izindi mpamvu zirimo kuba uwakuriwemo yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite n’ibindi.

Iyi ngingo ariko nanone ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gukuramo inda byemewe n’amategeko, ku wa 28 Nzeri 2021, Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yongeye gushimangira ko gukuramo inda bidakwiye kuko ari ukwihekura.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uwo munsi, Cardinal Kambanda yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu gitabo cyo Kuva 20:13, avuga ko gukuramo inda ari ukwihekura.

Yagize ati “Ubuzima ni impano y’Imana. Kubwubaha ni ukubaha Imana. Gukuramo inda ni icyaha gikomeye, ni ukwica umwana, ni ukwihekura. Kirazira ni amahano.”

https://twitter.com/KambandaAntoine/status/1442840561078214656?s=20

Abamukurikira batanze ibitekerezo bitandukanye birimo abashimye ibyavuzwe na we ndetse n’ababyamaganiye kure.

Munyakazi Sadate yagize ati “Urakoze cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambana kuri ubu butumwa utanze, niriwe mbona ubutumwa ko ejo wari Umunsi wo gukuramo Inda, kuba mutanze ubu butumwa bigaragaje ko hari abakibasha kwamagana ikibi munakomerezeho mwamagana ubutinganyi n’ibindi bibi byose.”

Uwitwa Dieudonné Ciza yagize ati “Abazitera, bagatererana umubyeyi n’uruhinja rwabo bo bite byabo, uwafashwe ku ngufu atari yabipanze nta burenganzira afite bwo kuyikuramo?”

Undi witwa Nsabimana Aloys, yagize ati “Ariko niba ubuzima ari impano koko, wakwemera ko abantu babiri bapfira rimwe mu gihe byagaragaraga ko gukuramo inda byari gukiza umwe? Sinshyigikiye gukuramo inda, ariko ku mpamvu zumvikana zo gukiza byakorwa. Ikibazo ni uko abazikuramo abenshi bari muri babandi muhaza ‘dimanche’.”

Ku ruhande rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko Abanyamadini bakwiye guhindura imyumvire n’imitekerereze bafite ku itegeko ryemerera abantu gukuramo inda byemewe n’amategeko ahubwo bagafasha abayoboke babo.

Mporanyi Theobald yigeze kubwira IGIHE ko itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko rijya gushyirwaho, ari uko leta yashakaga kurengera abahohoterwa bakagerekaho no kuba bashobora gutakaza ubuzima bwabo.

Iki kibazo cyongeye kugaruka; Minisitiri ati ‘ni ukubungabunga ubuzima’

Ku wa 21 Ukwakira 2021, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamuritse inyandiko ya Papa Francis yiswe Amoris Laetitia/Ibyishimo by’urukundo mu muryango, yasohotse muri 2016, nk’incamake y’ibiganiro, ubuhamya buturutse mu ma Diyosezi yose yo ku isi, mu rugendo rwa sinodi rwamaze imyaka ibiri (2014-2015).

Ni umuhango wari witabiriwe n’abarimo Cardinal Kambanda, usanzwe anakurikye Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Mu byagarutsweho n’abitabiriye ndetse bikubiye muri iyo nyandiko ya Amoris Laetitia harimo kwibutsa ko abantu batuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko bakwiye gushimangira urukundo nyarwo mu muryango, kuko umuryango ariwo Kiliziya y’ibanze kandi ari na wo musingi igihugu cyubakiraho.

Musenyeri Nzakamwita yasabye guverinoma kuziririza gukuramo inda ku bushake, ibintu avuga ko ari ukwihekura

Musenyeri Nzakamwita yagarutse ku ngingo yo gukuramo inda asaba Minisitiri Prof. Bayisenge kuzakora ubuvugizi itegeko ryo gukuramo inda rigahindurwa kuko ari ukwica.

Ati “Njye nagira ngo mbaze nyakubahwa Minisitiri cyangwa se tumusabe kuzakora ubuvugizi niba yumva bishoboka […] kwica ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko ndetse bose ibihano bakabikomeza kugeza n’aho bashobora no kubona igihano cyo gufungwa burundu.”

Yakomeje agira ati “Ariko ku Isi yose ndetse no mu Rwanda byaraje, kwica umwana ukiri mu nda, ndetse akicwa n’abakagombye kumurengera, biriya byo gushyira mu mategeko gukuramo inda, ni ikintu rwose kidutera impungenge kandi kigatuma nyine n’ingo zigira ibikomere.”

Musenyeri Nzakamwita yavuze kandi ko iyo bigeze ku rubyiruko cyane ko ari nabo bakunze gukuramo inda, biba akarusho bakagira ibikomere birushijeho.

Kuri we yumva ko guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufatanya na Kiliziya igakura mu mategeko y’igihugu, iryemera kwica umwana.

Ati “Kuba rero mu mategeko y’igihugu bemera ko umwana bamwica bakavuga ngo biremewe, bihawe intebe, ni ikintu rwose […] tuziko babanje kubirwanya ariko noneho ubanza byarahawe umugisha, simbizi, ndumva hari impungenge kuri twe.”

Yakomeje agira ati “Sinzi niba nkamwe mushinzwe umuryango mubyemera ko umuntu wasamwe, umuntu ashobora kumuhohotera akamwica ndetse n’amategeko akabimuhera uburenganzira n’abaganga bakabimworohereza.”

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko icyifuzo cya leta ndetse n’abanyamadini bose ari ukubungabunga ubuzima.

Ati “Niba ari ihame twese duhuriyeho nibwira ko tuzagira aho duhurira kandi tugakomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa bibungabunga ubuzima.”

Minisitiri Prof Bayisenge avuga ko mu Isi bigoye ko abantu babaho bameze nk’Abamalayika badakora ibyaha, babayeho neza gusa.

Ati “Aha ndagira ngo mvuge ku cyo gukuramo inda […] kuko nta nubwo bivuze ngo birafunguye ndavuga mu mategeko uko bimeze ubu ngubu bavuga bitewe n’ingingo cyangwa impamvu zimwe na zimwe. Aha ndagaruka nko kuba nko gutwita bibangamiye umubyeyi utwite ndetse n’umwana, uko gukuramo inda kuraba.”

Yakomeje agira ati “Hakazamo no kuba wasambanyijwe ku ngufu. Tugaruke no kuri ba bana basambanywa, ugasanga umwana w’imyaka icyenda yasambanyijwe, habaho kureba bagasanga uwo mwana n’ubundi iyo nda irashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Avuga ko icyifuzo cye n’icy’abandi cyangwa abashyiraho amategeko ari uko baba mu Isi aho umwana adasambanywa, aho umwana abaho. Ibi rero bikaba ari bimwe mu bibazo by’ingutu bituma habaho no gufata icyo cyemezo gikomeye cyo gukuramo inda.

Yagize ati “Ndimo kugerageza kubihuza kugira ngo harebwe na ya mpamvu muzi ituma n’icyo cyo kuba uwo mwana yaterwa inda ikaba yagera aho ikurwamo ariko bitanakwiye, ariko biturutse kuri cya kindi twese twifuza kurwanya, ubwo ndavuga babandi bahohotera abana. Nongera gusaba ko dukomeza gufatanya kugira ngo tubishyiremo imbaraga kuko ntabwo ari iby’i Rwanda.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018, rikemerera ubisabye gukuramo inda, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda ari 150.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 123 rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge avuga ko kuba amategeko yemera gukuramo inda bigamije kurengera ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .