00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monkeypox yaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 July 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Ubushakashatsi butandukanye bukomeje kwerekana ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Monkeypox) cyaba cyandura binyuze no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinda idakingiye ariko by’umwihariko ku bagabo baryamana bahuje ibitsina.

Nubwo hataramenyakana nyirizina uburyo iyi ndwara ihererekanywa mu bantu, New England Journal of Medicine study, yagaragaje ko giheruka gukora ubushakashatsi ku bantu 520 guhera tariki ya 16 Mata 2022 kugera muri Kamena 2022. Byagaragaye 95% banduye Monkeypox barakoze imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko iyi ari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina nyamara ibyagaragajwe binafitiye gihamya ni uko ishobora kwandura binyuze mu kwegerena, gukora ku ruhu rw’uwanduye cyangwa se gukoresha imyenda n’ibikoresho bye.

Nubwo bimeze gutyo umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Norwich mu Bwongereza, Paul Hunter we yavuze ko afite amakuru yizewe agaragaza ko Monkeypox yandurira cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Yakomeje ati “Ubushita bw’Inkende ahanini bwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ariko nubwo bitanyoroheye kubivuga ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubusanzwe tumenyereye ko indwara zandura muri ubwo buryo gukoresha agakingiriza ari uburyo bwiza bwo kwirinda ariko kuri iyi ndwara no gufumbatana imibiri yambaye ubusa ni ikibazo gikomeye cyane.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko iyi ndwara yandurira mu kuba abantu bakwegerana cyane n’umuntu uyirwaye. Gusomana no gupfumbatana bishobora kuba imwe mu nzira zo kuyikwirakwiza.

Umushakashatsi mu kigo kiga ku ndwara zandura mu Budage, Luka Cicin-Sain, nawe yemeje ko ubushita bw’inkende bwandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ko gukoresha agakingirizo nibura bishobora kugabanya ubukana bw’ubwiyongere bwacyo.

Yavuze ko kugeza ubu hakiri urujijo ku bashakashatsi rwo kumenya niba koko iyi ndwara yandurira mu mavangingo, kwegerana n’uwanduye, amacandwe cyangwa kuba imibiri yakoranaho.

Yakomeje ati “Bijya kumera neza nka Covid-19 aho ishobora kwandurira mu kuba abantu bakoranye imibonano mpuzabitsina no gusomana ariko ikaba idafatwa nk’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko kuba hatangira gahunda yo gukora inkingo no kuzikwirakwiza hirya no hino ku Isi byaca intege ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kugeza ubu abantu 16 000 bamaze kwandura iyi virusi ku Isi yose kandi imaze guhitana abantu batanu muri Afurika.

Nubwo ari indwara igaragara cyane ku Mugabane w’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati niho icyorezo gifite ubukana bwinshi bwo kwica.

Abahanga mu buvuzi bakomeje kutavuga rumwe ku kuba Monkepox yandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .