00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu cyumweru kimwe hamaze gutangwa udukingirizo hafi ibihumbi 80 muri Expo2022

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 August 2022 saa 04:53
Yasuwe :

Umuryango wita ku buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda), watangaje ko umaze gutanga udukingirizo 79 420 ku buntu mu cyumweru kimwe gusa imurikagurisha mpuzamahanga (Expo) rimaze ritangiye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022.

Iri murikagurisha riri kubera ku nshuro ya 25 i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Nteziryayo yavuze ko bahisemo gufatanya na Minisitiri y’Ubuzima muri iri murikagurisha, kugira ngo barinde abanyarwanda n’abanyamahanga baryitabiriye kwandura virusi itera Sida.

Yongeyeho ko bishimiye uburyo abantu bari kwitabira iyi serivisi yo guhabwa udukingirizo ku buntu ku buryo utugera hafi ku bihumbi 80 tumaze gutangwa kuva iri murikagurisha ritangiye.

Yagize ati “AHF ntabwo tujya dusigara inyuma mu bikorwa nk’ibi mu gukumira ubwandu bushya cyane cyane ko muzi ko dufite abantu bagera ku bihumbi 227 mu Rwanda bangana na 3% by’abanyarwanda bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ni muri iyo mpamvu twaje kugira ngo turwanye ko uwo mubare wakwiyongera.”

Nteziryayo yongeyeho ko kuva Expo2022, yatangira bamaze gutanga udukingirizo tw’ubuntu 79 420 ndetse bizeye ko mu cyumweru cya Kabiri bazatanga utugera ku bihumbi 120 bitewe n’uburyo umubare w’abari kuyitabira urimo kugenda wiyongera.

Ati “Turakeka ko mu cyumweru gitaha tuzatanga udukingirizo tutari munsi y’ibihumbi 120 ndetse mu Cyumweru cya Gatatu tuzatange ibihumbi 150 bitewe n’uko abantu bari kugenda bitabira iyi Expo n’iyi serivisi yo kubaha udukingirizo ku buntu ari benshi.”

Yongeyeho ko bafite intego y’uko iri murikagurisha rizarangira batanze udukingirizo tw’ubuntu ibihumbi 500.

Abitabiriye iri murikagurisha nabo babwiye IGIHE, ko bishimiye cyane ko bashyiriweho serivisi yo guhabwa udukingirizo ku buntu kuko izabarinda kwandura Virusi itera Sida.

Mugisha Musa wo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Ni byiza cyane kuko ubu nk’urubyiruko umuntu ari gushaka kurangiza gahunda ze ako kanya hano muri Expo agahita aza aha agafata udukingirizo ku buryo nta muntu wapfa kwandurira aha Sida kuko udukingirizo duhari kandi ari ubuntu.”

Uwitwa Mutara Jacques nawe yemeza ko yishimiye iyi serivisi yo guhabwa udukingirizo ku buntu by’umwihariko no kubona agakingirizo k’abagore.

Ati “Nishimye kubona agakingirizo k’abagore kuko kuva nabaho ntari ntarakabona gusa nabonye kugakoresha bigoye cyane ku buryo ntabibasha ariko ngiye kubyiga ndebe ko nagakoresha.”

Muri iri murikagurishwa riri kubera i Gikondo AHF Rwanda yavuze ko iri no gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abakobwa no kubakangurira kwirinda virusi itera Sida nyuma y’uko umubare w’abakobwa bafite ubu bwandu ukubye inshuro eshatu uw’igitsinagabo.

AHF kandi iri no gutanga serivisi zo gusiramura ababishaka ku buntu ku bigo nderabuzima ikorana nabyo.

Hamaze gutangwa udukingirizo dukabakaba ibihumbi 80 mu cyumweru kimwe
Urubyiruko rushaka gukora imibonano mpuzabitsina rwahawe udukingirizo
Iki gikorwa kigamije kurinda urubyiruko virusi itera Sida
Muri Expo kandi AHF irimo kuhatangira serivisi zo gusiramura
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse yavuze ko bamaze gutanga udukingirizo hafi ibihumbi 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .