00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta nda ya weekend! Bimwe mu bibeshywa abangavu basambanywa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 July 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko nibura buri mwaka abasambanywa babyara abana bangana n’abatuye Umurenge.

Imibare yo mu mwaka wa 2021 yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu ibihumbi 23 aribo batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure. Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye 9188 barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15.

Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare n’abangavu 1799, Gatsibo ifite 1574 naho Kirehe ifite abangavu 1365.

Iyo uganiriye n’abangavu batewe inda akenshi usanga barazibateye biturutse ku bumenyi buke baba bafite mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Yatewe inda abwirwa ko muri weekend itafata

Umukobwa waganiriye na IGIHE utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, avuga ko yatewe inda n’umusore wari wamubeshye ko ubwo ari muri weekend inda itapfa kwinjira.

Yagize ati “Njye nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, rimwe rero ari kuwa Gatanu mpura n’umusore anyaka nimero za telefone ngeze mu rugo atangira kumpamagara. Bukeye twirirwa tuvugana kuko byari kuwa Gatandatu maze ku Cyumweru ansaba ko najya kumusura, mvuye gusenga njyayo ansaba ko twabikora ndanga mubwira ko nahita nsama arangije anyumvisha ko muri weekend inda itafata akomeza kubimbwira umwanya munini nshiduka nemeye.”

Uyu mwangavu kuri ubu ufite imyaka 18, avuga ko kuva 2021 yaterwa inda ubuzima bwatangiye kumusharira ahozwa ku nkeke n’ababyeyi kugeza ubwo ubuyobozi bwaje bubyumvisha ababyeyi be bemera kumufasha kurera umwana.

Umusore wamuteye inda yahise akuraho telefone yimukira no mu kandi Karere baburana gutyo.

Yabeshywe ko inda itererwa mu mukondo

Umukobwa wabyaye afite imyaka 17 wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza we mu minsi ishize yabwiye IGIHE yakuze ababyeyi be bamubwira ko umwana aturuka mu mukondo.

Ubwo yahuraga n’umusore na we yamubwiye ko baryamanye atamutera inda ngo kuko atari bukore ku mukondo we.

Ati “Ni ubwa mbere nari mbikoze, sinari mbifiteho amakuru, arangije anyambura imyenda duhita turyamana. Yanyijeje ko nta kibazo nzagira ngo kuko atigeze ankora ku mukondo, naje gutwita Mama aba ari we ubibona bwa mbere anjyanye kwa muganga asanga mfite inda y’amezi abiri.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta mu kugarurira icyizere abangavu batewe inda bavuga ko benshi mu bangavu bo mu byaro baba badafite ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’Iterambere ry’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko kwigisha abangavu hakiri kare ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere biri mu byafasha gukumira inda baterwa.

Bamwe mu bangavu batewe inda babeshywe kubera kudasobanukirwa n'ubuzima bw'imyororokere

Yavuze ko nyuma y’uko basambanyijwe nabwo ababyeyi n’abandi bantu badakwiriye kubatererana kuko ngo byatuma bongera gusambanywa bikabaviramo kongera kubyara.

Umubyeyi witwa Mukamusoni utuye mu Murenge wa Kabarore yabwiye IGIHE ko ikibazo gikomeye ari uko abana b’ubu abenshi batacyumvira, ahubwo bigira nk’aho bazi ibintu byose bikanatuma ababyeyi batinya kubaganiriza.

Ati “Umwana asigaye agira imyaka 14 akumva ko azi byose, washaka kumugira inama akakwereka ko azi byose. Ntabwo wamugira inama ngo yumve akubwira ko ku ishuri byose babimwigishije bigatuma natwe duterera iyo tukumva ko byose babyize hashira iminsi ukabona aratwite bikakuyobera.”

Mukamusoni we yasabye Leta kongera amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere nibura ngo umwana akayiga kuva hasi ngo kuko byamufasha gukura azi neza impinduka zishobora kuba ku buzima bwe aho kubimenya akuze byatangiye kumubaho.

Leta y’u Rwanda hari imwe mu mishinga yagiye ishyiraho igamije gufasha umwana w’umukobwa gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere gusa imwe muri iyo mishinga ikora gake mu gihe iyindi itigeze itanga umusaruro.

Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE avuga ko kimwe mu byakorwa ngo abangavu bakomeje kubyara be kwiyongera harimo gushyira mu bikorwa itegeko ribemerera gukuramo inda mu gihe bayisamye batabiteganyije ndetse no kwigisha aba bangavu kuboneza urubyaro hakiri kare ku bananiwe kwifata.

Umwe mu bayobozi b’ikigo nderabuzima cyo muri Rwamagana waganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko ku bigo nderabuzima bagira serivisi ijyanye n’urubyiruko ku buryo umwana ushaka kuboneza urubyaro afashwa batarindiriye ko aba ari kumwe n’ababyeyi be.

Ati “Umwana ubishaka araza akaganira n’umuganga akamugira inama bitewe n’icyo yifuza akamwereka uburyo buhari bwose yakoresha, gusa akabanza kureba urwego rw’ubukure bwe ubundi akamuha inyigisho byaba ngombwa akamufasha kuboneza.”

Yavuze ko abana benshi bagana ibigo nderabuzima bashaka kuboneza urubyaro bataba bifuza ko ababyeyi babo babimenya, ahubwo ngo biba ari ibanga ry’uwo wana na muganga.

Abangavu bavuga ko hari amakuru menshi babeshywa, bakazisanga basamye batabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .