00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika yikorere ibikoresho ikenera mu buvuzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 April 2021 saa 05:21
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye gushyira imbaraga hamwe ikubaka ubushobozi buzatuma ibikoresho ikoresha mu by’ubuvuzi bikorerwa kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubaka ubushobozi urwego rw’ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Tony Blair Institute for Global Change cyashinzwe na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Iki kiganiro cyiswe ‘Vaccine Manufacturing in Africa: What It Takes and Why It Matters’ cyagarutse ku buryo Afurika yakwishakamo ubushobozi, ku buryo igira inganda zibasha gukora inkingo mu guhangana n’ibyorezo byibasira Isi.

Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Tony Blair, Perezida Paul Kagame, Dr John Nkengasong, uyobora ikigo nyafurika gishinzwe gukumira ibyorezo (Africa CDC) n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

Afurika ituwe n’abaturage miliyari 1,2 , ni ukuvuga 17% by’abatuye Isi. Icyakora 99 % by’inkingo uwo mugabane ukenera ziva mu mahanga. Ibihugu birindwi muri Afurika nibyo bifite inganda zikora inkingo ariko Sénégal yonyine niyo ikora inkingo zoherezwa mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yagaragaje icyuho gikomeye Afurika ifite mu buvuzi, cyo kutagira inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi birimo n’inkingo.

Ati “Kimwe mu cyuho gikomeye ni uko Afurika idakora ibikoreshwa mu buvuzi bihagije. Twamaze igihe kinini twishingikiriza ku bandi mu bijyanye n’ibikoresho byo kwa muganga […] Igisubizo cyiza ni ugushyira imbaraga mu gukorera inkingo muri Afurika. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu bizatuma bishoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko nihadashyirwa imbaraga nyinshi mu kubaka inzego z’ubuzima n’uburezi zihamye, bizaba igihombo gikomeye.

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw’ibyorezo bishobora kwibasira Isi.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n’ibindi byose by’ingenzi byubakira.”

Umuyobozi Mukuru wa WTO, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, yavuze ko Afurika ikwiriye guhumuka, ikabona ko guhangana n’ibyorezo bihenze kurusha kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.

Ati “Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n’ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo birahenze ariko guhangana n’icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.”

Yavuze ko mu minsi ishize, bahuje abashoramari mu bijyanye no gukora inkingo, babashishikariza gushora imari muri Afurika kugira ngo uwo mugabane ugire ubushobozi mu by’ubuzima. Yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange ari ingenzi cyane mu kubigeraho.

Dr Iweala kandi yanenze uburyo mu itangwa ry’inkingo za Covid-19, hagaragaye ubusumbane bukabije, aho 80% by’inkingo zimaze gukorwa zifitwa n’ibihugu bikize bigera ku icumu.

Yatangaje ko hari ibihugu bisaga ijana bigize WTO byamaze gusaba ko inganda zikora inkingo za Covid-19 zatanga uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge (Intellectual Property), kugira ngo hakorwe inkingo zihagije zo guhangana na Covid-19.

Nubwo inganda zikora inkingo zagaragaje ko byasubiza inyuma umuhate mu bushakashatsi, Dr Iweala avuga ko ntawe uzumva atekanye mu gihe hari igice cy’isi kizaba kikirangwamo Covid-19.

Umuyobozi wa Africa CDC, Dr John Nkengasong, na we yagaragaje ko Covid-19 yashyize hanze intege nke za muntu, n’impamvu gukorera hamwe ari byiza kurusha kuba nyamwigendaho.

Yavuze ko ibyo ari isomo kuri Afurika, ryo kwiyubakamo ubushobozi butuma ibasha guhangana n’indwara z’ibyorezo, itagombye gutegereza inkunga z’amahanga.

Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko Isi ifite inyungu nyinshi mu guharanira ko Afurika ibona inkingo kuko nta mutekano igihe Afurika izaba idatekanye.

Icyakora Blair na we yagaragaje ibyiza byo kuba Afurika yahuriza hamwe mu kwishakamo ubushobozi bwo kwigirira inganda zikora ibikoresho byo kwa muganga.

Ati “Hakenewe ko Afurika ijya hamwe, hanyuma bakazamurira ijwi hamwe bati icyo dushakamo ubufatanye ni ubushobozi bwo kwikorera iby’ingenzi bikoreshwa mu buvuzi.”

Abantu basaga miliyoni 129 nibo bamaze kwandura Covid-19 ku isi, barimo miliyoni 73 bakize mu gihe miliyoni 2.8 imaze kubahitana.

Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yagaragaje icyuho cyo kuba Afurika idashyira imbaraga mu gukora ibikoresho bikenerwa kwa muganga birimo imiti n'inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .