00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwayi mu turere 15 ku munsi umwe! Ikimenyetso cy’ubwiyongere buteye inkeke bwa Covid-19

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 December 2020 saa 07:36
Yasuwe :

Usomye muri Bibiliya mu gitabo cya mbere cy’Abami igice cya 20, hari ahagira hati “Mumubwire muti, ucyambaye umwambaro w’intambara ngo atabare, ntakwiriye kwirata nk’uwukuramo atabarutse.” Aya ni amagambo Umwami w’Abisirayeli yabwiye Benihadadi Umwami w’i Siriya wamwishongoragaho ashaka kumutera.

Iri jambo ngo “Ucyambaye umwambaro w’intambara ngo atabare, ntakwiriye kwirata nk’uwukuramo atabarutse,” rihuye neza neza n’ibikomeje kugarukwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, babwira Abanyarwanda ko urugamba rwo guhangana na Covid-19 rutarangiye bityo ko badakwiye kwirara.

Uku kwirara kwakomeje kugaragara cyane mu byumweru bishize, kuva aho ingamba nyinshi zari zaratangiye koroshywa, ubuyobozi bwagaragaje ko abaturage benshi batangiye kwirara bigasa nk’aho batekereza ko icyorezo cyarangiye kandi nyamara kigihari.

Mu byumweru bibiri bishize hatangiye kugaragara ko imibare y’abandura yazamutse cyane, ndetse n’abahitanwa n’icyorezo bariyongereye cyane, kandi ugasanga ari abantu bo mu byiciro byose, abakuru ndetse n’abato, nk’uko inzego z’ubuzima zibitangaza.

Ibyo biri mu byatumye hihutirwa kongera gukaza ingamba kuko byagaragaye ko icyorezo cyari gikomeje gufata indi ntera, kandi abantu bakagaragaza kudohoka gukomeye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, yashyizeho ingamaba nshya zo kwirinda icyorezo zitandukanye n’izari zimaze iminsi zikurikizwa aho ibikorwa byinshi byari byarakomorewe.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, irimo kugabanya amasaha y’ingendo akava saa yine z’ijoro akagera saa mbili z’ijoro na saa moya i Musanze, imihango y’ubukwe yongeye guhagarikwa, imodoka rusange zisubira ku gutwara 50% y’abantu zemerewe, n’ibindi.

N’ubwo izi ngamba zashyizweho hakomeje kugaragara ko icyorezo gikomeje gukwirakwira hirya no hino mu turere hafi ya twose tw’igihugu, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho wasangaga wenda kiganje cyane mu turere duke cyane.

Buri munsi usanga mu bagaragajwe ko banduye baragiye baboneka mu turere twinshi, nko ku wa 22 Ukuboza, icyorezo cyabonetse mu turere 15 hiyongereyeho n’Umujyi wa Kigali, byaranakomeje ugasanga buri munsi ntihabuze uturere tutari munsi ya dutanu twabonetsemo abanduye.

Ku wa 26 Ukuboza ubwaho icyorezo cyagaragaye mu turere umunani, ari two Gakenke, Rubavu, Gicumbi, Muhanga, Huye, Musanze, Rusizi na Gisagara, hakiyongeraho n’umujyi wa Kigali, iki cyorezo kandi cyahitanye abantu batatu icyarimwe.

Kuri ubu kandi imibare y’abandura buri munsi iri hejuru cyane ugereranyije n’ibihe byashize ingamba zitaroroshywa cyane, kuko ubu akenshi usanga abanduye buri munsi bari hejuru ya 70, hari n’ubwo barenga 100.

Muri rusange abantu bamaze kwandura iki cyorezo kuva cyagera mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020, baragera ku 7.817, muri bo abakize ni 6.227, abakirwaye ubu bageze ku 1.518, mu gihe umubare w’abamaze guhitanywa n’iki cyorezo ugera ku bantu 72.

Inzego z’ubuzima zikomeje kugaragazako icyorezo kuri ubu cyahinduye isura, atari nk’uko byari bisanzwe, bityo ko abantu badakwiye kwirara ahaubwo bakwiye kurushaho kwirinda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko kubera ibihe igihugu kirimo by’ubukonje n’imvura, ubwandu buri gukomeza kwiyongera cyane, kandi uko biba ni nako n’abarwaye barembye nabo biyongera.

Yavuze ko bitandukanye n’izindi nshuro, nibura muri iki gihe umuntu umwe muri babiri bari gupimwa asigaye aba agaragaza ibimenyetso. Ati “Iyo yakwirakwiye ukumva mu turere aha n’aha irahari bisobanuye ko na wa muntu ufite ubundi burwayi, nawe iraza kumugeraho”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharacisse, mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda cyo ku wa 12 Ukuboza, yavuze ko urwego icyorezo kigezeho kuri ubu ari rubi cyane kurusha ibihe byabanje.

Yagize ati “Turabona ko iki cyorezo gikomeje kuba ku rwego rubi kuruta urwego twigeze tubamo mu bihe byabanje, ubu turi mu bihe bidasanzwe birenze ibyo twabayemo mbere. Indwara iri kurembya abantu benshi birenze uko byari bimeze mbere, n’abapfa bari kwiyongera kandi noneho bagapfa ari batoya.”

Minisitiri w’Ubuzima na we yahamije ko kuri ubu iki cyorezo kiri no guhitana n’abakiri bato ndetse n’abadasanzwe bafite izindi ndwara, nk’uko byari bimeze mu bihe byashize.

Ati “Tumaze iminsi tubona abarwayi ba COVID-19 barembye kandi n’imibare y’abitaba Imana yariyongereye cyane, ikibabaje ariko ni uko abo bitaba Imana usanga ari bato kandi nta n’ubundi burwayi basanganywe.”

Ibyo birumvikanisha uburyo habayeho kudohoka kw’abaturage mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, nyuma y’uko hari ingamba zitandukanye zorohejwe, Minisitiri w’Ubutegetso bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abantu biraye bakeka ko icyorezo cyarangiye.

Izamuka ry’imibare y’abandura iki cyorezo kandi baboneka hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye, ndetse n’abo gihitana bakiyongera, kugeza ubwo gisigaye gihitana n’urubyiruko ndetse giherutse no guhitana umwana w’imyaka 14, birerekana ko biteye impungenge.

Benshi batangiye gutekereza ko cyaba ari uguca amarenga y’uko mu gihe hatagize igikorwa, igihugu gishobora kwisanga kibasiwe n’icyiciro cya kabiri cy’icyorezo nk’uko byagiye biba mu bihugu byinshi.

Iki cyorezo kiri no mu bakora mu nzego z'ubuzima, dore ko bari mu bafite ibyago byinshi byo kucyandura kuko bahora bahura n'abakirwaye

Abantu bariraye cyane

Ingamba u Rwanda rwagiye rushyiraho zafashije mu gutuma icyorezo kitazahaza igihugu cyane, zatumye rushyirwa mu bihugu bike byo kuri uyu mugabane byabashije kwitwara neza mu guhangana n’icyorezo, bituma ibihugu byinshi birufungurira amarembo, mu koroshya imigenderanire ndetse no kwemerera abaturage barwo gusura ibyo bihugu bitagoranye, n’abaturage bibyo bihugu bakemererwa gusura u Rwanda nta mpungenge.

Uku kuzamuka kw’imibare y’abandura n’abahitanywa n’icyorezo, ngo bishobora gutuma u Rwanda rwisanga ku rutonde rw’umutuku rw’ibihugu bidatekanye kubera Coronavirus, mu gihe haba nta gikozwe mu maguru mashya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, "nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe."

Yakomeje ati “Nk’uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko gufungura ibikorwa bitandukanye muri ibi bihe bya COVID-19 byari ukugira ngo abantu bige kubana na yo mu bushishozi igihugu kidahagaze.

Ati “Ubu se ni nde uza kongera kuvura Abanyarwada niba COVID igiye kugera kwa muganga? Kuko umunyururu ari kuza kwivuza cyangwa se umunyeshuri, akaba yanduje uwo kwa muganga, uwo kwa muganga na we akanduza abandi barwayi, akanduza abakozi bo kwa muganga.”

Ngo hari abantu benshi badohotse barimo abayobozi mu nzego z’ibanze, ndetse n’abandi bantu basobanukiwe bagakwiye kuba ari bo bubahiriza amabwiriza, ariko ugasanga nibo bababye aba mbere mu kuyica nkana.

Byagaragajwe kandi ko hari n’abahimba ibyangombwa by’uko ari bazima kandi mu by’ukuri bataripimishije, hakaba ubwo usanga bafite ibyangombwa ko ari bazima kandi baranduye, ibyo ngo nibyo bihinduka intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo rikomeje gufata indi ntera muri iyi minsi.

Hakwiye kongera gukazwa ingamba ku nzego zose

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari igikwiye gukorwa, kuko igihe cyose habagaho ubwiyongere bw’ubwandu hafatwaga ibyemezo bikomeye, mu byumweru bibiri cyangwa bitatu ukabona ubwandu busubiye hasi.

Yavuze ko abantu bakwiye gukaza ingamba zo kwirinda, kuko hari icyizere ko icyorezo cya COVID-19 cyaba kiri hafi gutsindwa.

CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y’abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z’ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y’amasaha yemewe.

Yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurant ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura “inzira z’ibishokoro”, cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

Icyiciro cya kabiri cy’icyorezo mu bihugu byinshi cyatumye hongera gukazwa ingamba

Hari ibihugu byinshi byagiye byoroshya ingamba zo kwirinda bitewe n’uko imibare yerekanaga ko icyorezo kiri kugabanuka, bikarangira icyorezo cyongeye gukaza umurego ndetse byinshi byasubijwe muri no muri Guma mu Rugo.

Mu Ukwakira 2020, nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko nyuma yo kubona ko bugarijwe cyane, hafashwe umwanzuro wo gusubiza igihugu muri Guma mu Rugo.

Ati “Virusi iri gukwirakwira ku muvuduko uhambaye ku buryo nta n’uwigeze atekereza ko uzageraho. Kimwe n’abaturanyi bacu, twugarijwe no kuvuduka kwihuse kwa virusi. Turi ku rwego rumwe, twugarijwe n’icyorezo cyongeye kubura bwa kabiri kandi tuzi ko kizaba gifite imbaraga ndetse kikanica benshi kurusha mbere.’’

Ingamba nk’izo ni nazo zagiye zifatwa mu no mu bindi bihugu bitandukanye by’i Burayi, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubare w’abandura n’abahitanywa n’icyorezo wakomeje kwiyongera cyane, bituma Leta zimwe zishyiraho ingamba zikarishye, mu kureba ko zahangana n’uku kuzamuka gukabije kw’abandura n’abahitanywa n’icyorezo.

U Budage bwashyizeho ingamba zo gusubiza abaturage muri Guma mu Rugo, kuko ku wa 13 Ukuboza 2020, Chancelière Angela Merkel, yatangaje ko ibikorwa bitari iby’ingenzi hamwe n’amashuri bizafunga imiryango guhera tariki 16 Ukuboza kugeza tariki 10 Mutarama 2021.

Merkel yabwiye abanyamakuru ko yakwifuje ko amabwiriza yoroshywa muri ibi bihe by’iminsi mikuru ariko ko bidashoboka bakurikije ubukana icyorezo gifite.

Uretse iby’icyiciro cya kabiri kandi cy’icyorezo hanagaragaye ko hadutse ubundi bwoko bwacyo mu bihugu bimwe na bimwe, aho ngo bukwirakwira cyane byihuse kuruta icyorezo cyari gisanzwe.

Cyagaragaye bwa mbere mu Bwongereza byanatumye ibihugu bimwe na bimwe bihagarika ingendo, ubwo bwoko bushya kandi bwanagaragaye muri Afurika y’Epfo ndetse hari n’ibindi bihugu nk’u Bufaransa nabyo bivugwa ko bwaba bwarahageze.

Guma mu Rugo ni kimwe mu byemezo bishaririye, gusa na Leta y’u Rwanda ishobora kongera kugifata nk’uko hari n’ibindi bihugu byabikoze, mu rwego rwo guhosha ubwiyongere bw’ubwandu bushya bukomeje kugaragara, mu gihe nta gikozwe.

Ni icyemezo cyasharirira benshi, kuva ku muntu ku giti cye kugera ku gihugu, ariko kandi mu gihe abantu bataba bashoboye kongera gukangukanguka ngo bubahirize amabwiriza, nicyo gishobora kuba igisubizo gishobora gufatwa.

Igihe cya Guma mu Rugo ni igihe cyabaye kibi cyane, haba ku bukungu bw’igihugu no ku buzima butandukanye bw’abaturage muri rusange.

Zimwe mu ngaruka za Guma mu Rugo ku bukungu bw’igihugu

Ku wa 21 Werurwe 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda ya “Guma mu Rugo”, ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara, amasoko, amaduka, imipaka n’amahoteli byose byarahagaritswe, mu gihe cyagombaga kumara ibyumweru bibiri, icyo gihe cyagiye cyongerwa bitewe n’ibyabaga byagaragajwe n’isesengura ry’inzego zibishinzwe

Gahunda ya Guma mu Rugo bwari uburyo bwizewe bugabanya ikwirakwira ry’ibyorezo byandura nka COVID19, guverinoma yayishyizeho kugira ngo irinde ikwirakwira rya COVID-19 mu baturage bose kandi binayifashe gukurikirana abayanduye.

Gusa igihe yamaze cyabaye igihe kibi ku bukungu bw’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko muri icyo gihe ubukungu bwagabanyutse cyane ku buryo butari busanzwe, bityo ko ari ibintu bitakwifuzwa ko byakongera kubaho.

Ati “Ibyemezo bya Guma mu Rugo byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu cyacu, aho bwagabanyutse ku kigero cya 12%. Birakwiye ko twirinda kugira ngo tutongera kugera aho ibyemezo nk’ibyo biba ngombwa ko byongera gufatwa.”

Ku wa 21 Nyakanga 2020, Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagezaga ikiganiro ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, cyagarukaga ku ngamba za guverinoma mu guhangana na Covid-19; yavuze ku buryo Gahunda ya Guma mu Rugo yashegeshe ubukungu bw’igihugu cyane.

Ati “Mu Rwanda ho, nyuma y’izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 9.4% mu mwaka wa 2019 ndetse na 7,2% mu myaka 10 yawubanjirije, biragaragara ko muri uyu mwaka wa 2020, uwo muvuduko uzagabanuka bitewe n’ingaruka za COVID-19 ku Isi ndetse no mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ati “Mu 2020, ubukungu bwacu buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 2%. Mu 2021 buzazamuka ku kigero cya 6,3% mbere yo kugera ku gipimo cya 8% muri 2022.”

Urebeye ku bipimo byifashishwa mu kureba imizamukire y’ubukungu byo muri Mata na Gicurasi 2020, ingaruka zikomeye za COVID-19 ku bukungu zigaragara cyane mu gihembwe cya kabiri, ari nacyo cyabayemo gahunda ya Guma mu Rugo ahanini.

Ku bucuruzi n’amahanga, icyuho mu bucuruzi cyiyongereyeho 4,8%, hagati ya Mutarama na Gicurasi 2020 ugereranije na Mutarama-Gicurasi 2019.

Kuva muri Mutarama kugeza Gicurasi 2020, ibicuruzwa bishya byoherezwa mu mahanga byagabanyutse ku kigero cya 50,2%, ibimenyerewe koherezwa mu mahanga nabyo byagabanyutse ku kigero cya 30% n’ubwo ubwiyongere bw’icyayi cyoherezwa mu mahanga bwiyongereye ku kigero cya 14,9% bitewe no kuzamuka kw’igiciro cyacyo ku kigero cya 6,7%.

COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na RDC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

Ku birebana n’ubukerarugendo, muri Mutarama na Gashyantare 2020, ubukerarugendo bwazamukaga ku kigero kimwe no muri 2019. Ingaruka muri uru rwego zatangiye kugaragara muri Werurwe 2020, ubwo ubukerarugendo bwagabanyutse ku gipimo cya 54%. Muri Mata, Gicurasi na Kamena 2020.

Umubare wa ba mukerarugendo n’amafaranga yinjizwaga n’ubukerarugendo byagabanutse ku kigero cya 99%. Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2020, ubukerarugendo bwari bumaze guhomba angana na 58%.

Ku birebana n’ubwikorezi bwo ku butaka, nyuma y’uko COVID-19 igeze mu Rwanda, serivisi zo gutwara abantu zahagaritswe mu gihe cy’amezi abiri. Aho zikomorewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, umubare w’abagenzi mu modoka wagabanyijweho 50%, ibi byatumye ibiciro by’ingendo byiyongeraho 45% mu Mujyi wa Kigali na 47% mu Ntara.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zishishikariza abaturage kongera gukanguka bagakaza ingamba zo kwirinda kuko Coronavirus igihari, by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru nibwo bakwiye kurushaho kwirinda kuko Coronavirus yo ititeguye kugabanya umurego.

Abakira inama barasabwa kwakira abantu bangana gusa na 30% by'ubushobozi bw'aho inama iri bubere, kandi abarimo bose bakaba baripimishije Coronavirus
Ahantu hose hahurira abantu benshi hategetswe gushyirwaho uburyo bwo kwisukura mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Hari ubwo abantu bahagarikwa mu muhanda bagapimwa ku buntu, kugira ngo hamenyekane uburyo iki cyorezo cyifashe mu baturage
Ishusho igaragaza uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .