00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Mbili; insengero na restaurants birakomorerwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 11 August 2021 saa 09:18
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo guhangana na COVID-19 aho amasaha yo gutaha yashyizwe saa Mbili z’Ijoro mu gihe bimwe mu bikorwa birimo ubukwe byakomorewe.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Nyuma yo gusuzuma imiterere y’icyorezo hanzuwe ko havugururwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

Muri zo harimo ko amasaha yo gutaha yavuye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa Mbili z’ijoro.

Ibikorwa birimo restaurants byakomorewe aho zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abicaye hanze zemerewe kwakira abagera kuri 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Ubusanzwe restaurants zakoraga ariko abazigana bagahabwa amafunguro bakayatahana (take aways).

Mu myanzuro mishya yatangajwe, yagennye ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Inama y’Abaminisitiri kandi yanakomoreye imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero. Ibi bikorwa ariko bizajya “byitabirwa n’abantu batarenze 50.”

Ikomeza igira iti “Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibirenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.’’

Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021.

Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’ijoro (7:00 PM)

b. Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

c. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. Inama zikorwa imbonankubone (physical conferences) zizakomeza. Umubare w’abitabira Inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye Inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

e. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

f. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 buri gihe.

G. Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

h. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

i. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

j. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

k. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

1. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

m. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

p. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko amasaha ntarengwa y'ingendo ashyirwa saa Mbili mu gihugu hose/Ifoto: Igirubuntu Darcy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .