00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fidel Ramos wayoboye Philippines yishwe na COVID-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 July 2022 saa 12:58
Yasuwe :

Fidel Ramos wabaye Perezida wa Philippines kuva mu 1992-1998 yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19.

Amakuru dukesha ‘Manila Times’ avuga ko uyu mugabo w’imyaka 94 yagiye mu Bitaro bya Makati Medical kuri iki Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022.

Fidel Ramos wabaye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Philippines yayoboye iki gihugu imyaka itandatu.

Ramos wabaye Perezida wa 12 wa Philippines azibukirwa cyane ku ruhare yagize mu kumenyekanisha iki gihugu mu ruhande mpuzamahanga no kureshya abashoramari.

Ku ngoma ye ni bwo yashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu byo muri Aziya bifite ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe ibizwi nka ‘tiger economy’.

Ku butegetsi bwa Perezida Ferdinand E. Marcos Sr ni bwo Ramos yamenyekanye cyane kuko ari bwo yagizwe Umugaba wungirije w’Ingabo za Philippines.

Yarushijeho gukundwa mu gihugu mu 1986 ubwo yitandukanyaga n’ubutegetsi bwa Perezida Ferdinand wari utangiye gushinjwa igitugu akajya ku ruhande rwa Corazon Aquino waje no kuba Perezida.

Mu 1992 ni bwo Fidel Ramos yatorewe kuba Perezida wa Fidel Ramos. Mu gihe yamaze aro umusirikare, yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe.

Fidel Ramos wayoboye Philippines yishwe na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .