Izi nkingo zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, zizanwe n’indege ya Qatar Airways.
Kugeza ubu u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza n’urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko Guverinoma iherutse gutangaza ko hari ibiganiro ku ikoreshwa rya Johnson & Johnson cyangwa izindi nkingo zose zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe nibura buri cyumweru hakirwa inkingo 230.000 za Covid-19 zikaba zikomeje gusaranganywa abaturage hibandwa ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.
Ati “Turi kugenda twakira inkingo nibura ibihumbi 230 buri wa mbere wa buri cyumweru ariko no mu cyumweru hagati hari izindi nk’izi ngizi zaje. Ibyo biratuma tugira ubushobozi bwo kongera umubare w’abo dukingira.”
Inkingo u Rwanda rwakiriye zo mu bwoko bwa Sinopharm zije ziyongera ku nkingo zisaga ibihumbi 480 rwakiriye kuri uyu wa Gatatu zo mu bwoko bwa Pfizer zivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bagiye kuzifashisha bakingira abafite mu myaka 30 kuzamura dore ko nko mu mujyi wa Kigali, abari hejuru y’imyaka 40 bamaze gukingirwa.
Yagize ati “Ni igikorwa cyiza kigaragaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Abo dukingira cyane cyane ubu ni abari mu buzima busanzwe bw’akazi kuko abantu bakuru twamaze kubakingira. Birumvikana ko hari abandi baba baracikanye na bo baraza kugerwaho.”
Yakomeje agira ati “Twaturutse ku bakuze cyane, abafite indwara zitandukanye ariko uko inkingo zigenda ziboneka tugenda tumanuka. Ubu noneho turi kugenda tujya mu byiciro by’abadakuze cyane bari hagati y’imyaka 30 na 40 bari mu buzima busanzwe.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko gukingira abantu bari mu mirimo itandukanye biri mu nzira nziza yo guhashya ikwirakwira rya Covid-19.
Ati “Ni ibituma twirinda ko habaho ukwiyongera ku bwandu mu minsi iri imbere kuko abenshi bafite imirimo itandukanye bahura n’urujya n’uruza mu kazi kabo, iyo bakingiwe tuba twongereye amahirwe yo kugira ngo twirinde ikindi cyorezo cyaza gikaze nk’uko twari tugifite mu mu kwezi gushize.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko ibikorwa byo gufasha u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 biri mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.
Ati “Uyu munsi nishimiye kuba nitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda inkingo, mu kwezi gushize u Bushinzwa bwafashe icyemezo cyo kuruha inkingo ibihumbi 200 zakorewe mu Bushinwa. Binyuze mu guhuza imbaraga kw’impande zombi, uyu munsi inkingo zahageze kandi nizeye ko bigiye kuzamura imbaraga u Rwanda rufite mu guhangana na Covid-19.”
Yavuze ko ashingiye ku bikorwa u Rwanda ruri gukora mu gukumira icyorezo n’umuvuduko ruri gukoresha mu bikorwa byo gukingira, ruzatsinda vuba Covid-19.
Ati “Kandi nizeye ko u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo gusubira mu buzima busanzwe kandi bizagenwaho mu gihe cya vuba gishoboka. U Rwanda n’u Bushinwa birafashanya, duterana ingabo mu bitugu kandi nizeye ko tuzakomeza kwagura ubushuti hagati y’ibihugu byombi.”
Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda 60% by’abafite hagati y’imyaka 40 kuzamura bamaze gukingirwa.
OMS igaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera Covid-19, ku gipimo cya 79%. Ibi kandi ni nako bimeze ku kurinda uwanduye kuba yaremba.
Ubu ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangije gahunda yo gukingira abantu basanzwe u Rwanda rwifuza ko uyu mwaka warangira nibura 30% by’abagomba gukingirwa baragezweho n’urukingo kugira ngo intego yo gukingira 60% by’Abanyarwanda muri 2022 igerweho.
Amafoto: Yuhi Augustin
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!