00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birinda indwara nyinshi: Ibyiza byo konsa ku mwana n’umubyeyi

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 4 August 2022 saa 02:56
Yasuwe :

Kuva tariki 1 Kanama kugeza tariki 7 Kanama, ni icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kuzirikana ku kamaro ko konsa ku Isi yose.

Konsa bifite akamaro kenshi mu kurwanya imirire mibi ku bana. Ubushakashatsi bwakoze n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), bwagaragaje ko 44% y’impinja zivuka ari zo zonka neza mu mezi atanu ya mbere.

Konsa bigira akamaro kenshi ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Amashereka aba agizwe n’intungamubiri z’ibanze n’ibyubaka umubiri umwana akeneye kugira ngo akure neza.

Kuba 87% by’amashereka bigizwe n’amazi, birinda umwana wonse kugira umwuma, ubushyuhe bw’umubiri w’umwana bukaba mu rugero kandi bikoroshya mu ihuriro ry’amagufwa ye.

Kuba kandi 7% y’amashereka ari isukari biha umwana imbaraga z’umubiri, 4% ni ibinure naho 2% isigaye yo igizwe n’ibyubaka umubiri ndetse n’ibinyabutabire biboneka mu mashereka gusa.

Umubiri w’umugore utangira kurema amashereka mu gihe atwite, amashereka ya mbere umubyeyi akibyara azwi ku zina ry’umuhondo kubera ibara ryayo. Aya mashereka aba akungahaye ku ntungamubiri n’ ibyubaka umubiri bifasha umwana mu mikurire ye, bigaha n’umubiri we ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara.

Ikigo gifite inshingano zo kurinda no kurwanya ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko mu ngaruka zo konsa nyinshi nziza ku mubyeyi n’umwana harimo no kubarinda indwara n’ibyorezo.

Ku mpinja konka bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero nka asima, umubyibuho ukabije, Diyabete y’ubwoko bwa mbere, indwara zo mu matwi, impfu zitunguranye z’abana n’indwara zo mu mara.

Ku babyeyi, konsa bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’ibere.

Nubwo kenshi bivugwa ko konsa ari igikorwa kamere, hari ababyeyi bamwe bitorohera kubikora.

Inzobere mu by’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi zivuga ko mu gihe umubyeyi ari konsa umubiri we uvubura umusemburo witwa ‘Oxytocine’ uyu akaba ari umusemburo w’ibyishimo, ibi bigatuma umubyeyi agira umutuzo.

Ariko iyo bitagenze neza cyangwa se umubyeyi akagira indi mbogamizi mu gihe yonsa ituma yahangayika, ibi bishobora akenshi kuba intandaro y’agahinda gakabije gakunze kugirwa n’ababyeyi bamaze igihe gito babyaye.

Ibibazo bishobora kubuza umubyeyi konsa

Umubyeyi ashobora kutonsa umwana bitewe no kubura umwanya uhagije wo konsa umwana, kubura amashereka, indwara z’ibere, umwana utonka neza nk’uko bikwiye, kuba hari imiti afata, kuba afite virusi itera Sida.

Imibare yatangajwe na Unicef, yagaragaje ko ibihugu biherereye mu majyepfo ya Aziya, bifite umubare uri hejuru w’abana bonka kugeza hejuru y’amezi atanu aho bihagaze kuri 57%.

Bakurikirwa n’ibihugu biri mu burasirazuba no mu majyepfo y’Afurika bifite 55% by’abana bonka , mu burasirazuba bw’u Burayi na Aziya yo hagati imibare igera kuri 41%. Muri Amerika n’ibirwa bya Caraïbes, biri kuri 37% naho muri Afurika y’Uburengerazuba no hagati bari kuri 37%.

Ku Isi yose Amerika y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare muto w’abana bonka mu mezi atanu ya mbere y’ubuzima bwabo, bakaba bagera kuri 26%.

Impamvu yagaragaye ikunze gutuma ababyeyi batonsa abana neza kugeza ku mezi atanu akenshi ari ukubura umwanya bitewe n’imirimo bakora bigatuma bashaka ibindi byunganira umwana bisimbura amashereka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .