00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwiza bwo kuruhuka mu gihe ukora amasaha y’ijoro

Yanditswe na Sonia Umuhoza
Kuya 18 July 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Gusinzira neza ni igice cy’ingenzi mu buzima bwawe muri rusange, gusa ushobora kuba uri umwe mu bantu bakora akazi k’ijoro ku buryo ku manywa ubwo abandi baba bakora wowe uba ukeneye kuruhuka.

Impuguke mu bijyanye n’uburyo abantu basinzira, Jessica Vensel Rundo, avuga ko kugira impinduka zidahwitse bibangamira umubiri. Yongereho ko umunaniro waba ufite wose ukeneye kuruhuka.

Kubura ibitotsi bishobora gutera ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara z’umutima cyangwa ububabare mu rwungano ngogozi cyangwa indwara nka diyabete.

Usibye ibibazo by’ubuzima, ushobora no kugira ibimenyetso birimo ibibazo by’imyumvire, kurakara, kujya mu biyobyabwenge ndetse n’amakosa ajyanye n’akazi.

Dr. Vensel Rundo agira ati "Hariho kandi ubushakashatsi bunini bwakozwe ku baforomo bakoraga nijoro aho wasangaga bafite kanseri y’ibere cyane".

Muganga Vensel Rundo atanga inama eshanu zagufasha gusinzira neza ukaruhuka ku buryo umunaniro wakuye mu gukora ijoro ryose utongera kukurangwaho.

Itoze kugira isuku

Kimwe mu bintu by’ingenzi ushobora gukora kugira ngo umenye neza ko usinziriye bihagije ni ukwitoza kugira isuku. Ibi birimo gushyiraho gahunda isanzwe yo kuryama ahantu hatuje kandi hasukuye.

Jya kuryama nyuma y’akazi

Igihe cyawe cy’akazi kirangiye, fata gahunda yo guhita uryama. Imwe mu mbarutso ituma abantu badasinzira ni urumuri, bityo gabanya urumuri rwawe nibura iminota 30 mbere yo kugerageza gusinzira.

Gabanya kunywa ikawa

Gabanya ikawa unywa kugira ngo ubone ibitotsi byiza. Niba urimo unywa ikawa kugira ngo ukomeze kuba maso, gerageza kutanywa icyo aricyo cyose mbere ya masaha ane ngo uryame kugira ngo uhe umubiri wawe umwanya wo kubisya.

Shyiraho imipaka

Ni byiza kandi kumenyesha abantu amasaha ukora n’igihe usinzirira kugira ngo bamenye igihe cyo kugusiga wenyine. Abo mubana ubasabe kwirinda gukora ibikorwa byose bisakuza mu gihe uryamye.

Shyira telefone yawe mu buryo bwo guceceka kugira ngo wirinde urumuri ruturuka muri telefoni yawe, ubutumwa bushya cyangwa imenyesha rya telefoni.

Gana muganga niba ari ngombwa

Niba uburyo bwose bushobora butagufasha gusinzira, umuganga ashobora kuguha imiti yo gusinzira, cyangwa izindi nama zagufasha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .