00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishobora gutera ‘Stroke’ n’ubuhumyi: Byinshi ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso yica cyane

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 July 2022 saa 12:30
Yasuwe :

Isi ya none ihangayikishijwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso benshi bita ‘Hypertension’, yugarije cyane abafite imyaka 40 kuzamura. Uretse kuba iza ku isonga mu kwica abantu benshi ku Isi, ni n’isoko y’ibanze y’indwara zikomeye nka ‘Stroke’.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko ku Isi yose abagera kuri 26% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ariko hatagize igikorwa bashobora kwiyongera kugera ku kigero cya 29%.

Mu barwaye umuvuduko w’amaraso bagera hafi kuri miliyari, abagera kuri 46% ntibaba bazi ko bayifite. Abagera kuri 21% mu bayifite bafata imiti ariko indwara yaramaze kugera ku gipimo cyo hejuru.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 ku ndwara zitandura, umuvuduko w’amaraso wari 15.9% mu bafite hagati y’imyaka 18-64, mu gihe ubwakozwe vuba aha butarasohoka imibare yabwo yerekana ko ugeze kuri 16.8%.

Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Umuvuduko w’amaraso ni igihe umutima wohereza amaraso mu mubiri ugakoresha imbaraga nyinshi zidasanzwe kubera ko imijyana y’amaraso idashobora kwaguka ku gipimo gisanzwe bikaba bituma umutima ushobora kunanirwa n’iyo mitsi ikaba ishobora kunanirwa.

Hagati ya 85% na 90% ni umuvuduko w’amaraso wizana umuntu ntamenye icyabiteye, kuva kuri 15% kumanura ni impamvu zishobora kumenyekana zirimo indwara z’impyiko, izo umuntu avukana, ibibyimba biri mu nda bishobora gutanga umusemburo mu maraso bigatuma umuvuduko uzamuka.

Hari kandi indwara z’imisemburo nk’umwingo, aha ngaha iyo izo ndwara zivuwe umuntu ashobora gukira uwo muvuduko w’amaraso. Diyabete na yo ishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr Marcelin Musabande, Umunyamuryango w’Urugaga rw’Abaganga bavura Indwara z’imbere mu Mubiri (RCP), yasobanuye ko umuvuduko w’amaraso ari indwara mbi cyane kuko ushobora gutera izindi ndwara.

Ati “Umuvuduko w’amaraso ushobora gutera indwara nka Stroke, iyi ni indwara aho agatsi ko mu bwonko gacika cyangwa se kagafungana umuntu akaba ashobora gupfa cyangwa akagira ubumuga budakira. Umwe muri babiri barwaye ’stroke’ aba yarayitewe n’umuvuduko w’amaraso”.

Izindi ndwara ni iy’impyiko, indwara z’umutima aho [umutima] unanirwa kohereza amaraso mu bice by’umubiri, indwara z’imitsi, amaso ku buryo umuntu ashobora no guhuma.

Dr Musabande ati “Mu ndwara z’imitsi navuga ko umuntu ashobora kwangirika ingingo nk’amaguru cyane cyane kugeza aho n’amaguru ashobora kuvaho, nk’ukuguru kukangirika kugeza baguciye”.

Umuvuduko w’amaraso ushobora gutuma udutsi duto two mu mubiri tugenda dusa n’udufunga, amaraso aho anyura hakagenda haba hatoya kugera hafunze. Icyo gihe amaraso aba yageze ahantu agasanga nta hantu ashobora guca bikaba na byo byatera Stroke.

OMS ivuga ko umuvuduko w’amaraso ari indwara ya mbere mu kwica abantu ku Isi yose aho hafi 13% y’abantu bapfa baba bayizize cyangwa izindi ziwushamikiyeho.

Dr Musabande ati “Abantu bakabaye bayirinda ariko ntibabikore kubera ko batabizi. Dukeneye ko abantu bamenya iyi ndwara, uko bayirinda, ibibi byayo n’uko ivurwa.”

Umuvuduko w’amaraso kandi ukunda kwibasira abakuze kuko uko umuntu akura imitsi igenda ikakara, amaraso akaba anyura mu mitsi, uko umutima uteye imitsi isa n’iyiyoroshya amaraso akanyuramo ariko iyo umuntu akuze iyo umutima uteye amaraso asanga imitsi yaregerenye kunyuramo bikagorana.

Dr Marcelin Musabande, Umunyamuryango w’Urugaga rw’Abaganga bavura indwara z’imbere mu Mubiri (RCP) avuga ko umuvuduko w'amaraso ari indwara mbi cyane

Kwirinda umuvuduko w’amaraso

Umuvuduko w’amaraso ni indwara ya bose, abibwira ko ari iy’abakire si ko bimeze kuko OMS yerekanye ko hejuru ya 65% by’abantu bakuze mu bihugu bikennye bayirwaye.

Dr Musabande avuga ko icya mbere abantu bakora mu kwirinda umuvuduko w’amaraso ari ukwirinda umubyibuho ukabije kuko uri mu bishobora gushyira abantu mu byago byo kurwara, kwirinda kurya umunyu mwinshi, inzoga nyinshi no gukora siporo.

Ati “Uko umuntu akura umuvuduko w’amaraso ushobora kumufata atanabigizemo uruhare, aho 85% mu bihugu bimwe na bimwe abarengeje imyaka 65 baba bawufite”.

Abantu barashishikarizwa kugira imashini ibafasha kwipima umuvuduko w’amaraso ishobora kuboneka ku bihumbi 30 Frw kuzamura.

Ikigereranyo cyiza ni umuvuduko w’amaraso ungana na 120/80 cyangwa hafi yaho. 120 ni igipimo umutima utereraho igihe umutima uri gukora naho 80 ni igipimo umutima uba uri guteraho mu gihe uri kuruhuka.

Dr Musabande avuga ko iyo bigiye ku 130 cyangwa 140/90 ni ibipimo biri hejuru ubwo umuntu aba yagize umuvuduko w’amaraso.

Ati “Kumenya ko ufite umuvuduko w’amaraso bituma ushobora kuwugenzura ukabaho igihe kirekire, iyo utawufite bituma urushaho kuwirinda.”

U Rwanda rugeze he mu kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso?

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ni imwe mu zituma abantu bajya kwa muganga. Ni iyo ndwara ituma umutima wangirika kurusha izindi, aho ari iya mbere mu kwica abantu mu ndwara zitandura.

Dr Ntaganda Evariste ukora mu Ishami rishinzwe Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), by’umwihariko akaba ashinzwe indwara zitandura, yabwiye IGIHE ko mu bo indwara zitandura zica mu Rwanda, 14% ni abicwa n’umuvuduko w’amaraso. Bivuze ko umuvuduko w’amaraso uri mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi mu gihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi ndwara, kuvura abagize ibyago byo kurwara no gukurikirana uko ivurwa.

Ati “Gusuzuma no kuvura umuvuduko w’amaraso bigeze kuri rwego rw’ikigo nderabuzima kandi imiti yawo itangwa ku bwisungane mu kwivuza ‘Mitiweli’. Gusuzuma izi ndwara no kuzivura bigiye no gushyirwa ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima.’’

Leta yashyizeho amabwiriza ko buri mugore wese ugejeje imyaka 35 agomba kujya kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso na ho umugabo wese ugejeje imyaka 40 na we agomba kubikora gutyo.

Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abaganga bavura indwara zo mu Mubiri ruvuga ko mu ndwara za mbere bavura umuvuduko w’amaraso uri mu za mbere, ari yo mpamvu biyemeje gukora ubukangurambaga.

Kuva kuri uyu wa Kane, tariki 21-22 Nyakanga 2022, hateganyijwe ibiganiro byo gukangurira abantu kumenya iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso no kuganira n’abaganga uko bayivura. Ni mu mujyo wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyi ndwara.

Ni ibiganiro bitegerejwemo impuguke zivuye mu mahanga n’izo mu Rwanda zizigisha abaganga n’abaturage muri rusange uko iyi ndwara iteye, ingaruka zayo n’uko yavurwa.

Dr Ntaganda Evariste ushinzwe Indwara zitandura muri RBC akangurira Abanyarwanda kwisuzumisha umuvuduko w'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .