00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku masezerano yo “mu Twicarabami twa Nyaruteja”

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 3 November 2022 saa 05:09
Yasuwe :

Mu mateka y’u Rwanda, hari ahantu h’ingenzi hadashobora kwibagirana bitewe n’ibyahabereye n’agaciro byagize ku muryango w’abantu. Hamwe muri aho, ni mu Mudugudu wa Nyatuteja, Umurenge wa Nyanza wo mu Karere ka Gisagara.

Aha hahuriye abami babiri, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi bemeza amasezerano yo kutazaterana kw’ibihugu byabo afite icyo avuze mu mateka y’u Rwanda, ibihugu byo mu karere ndetse no mu rwego mpuzamahanga. Ni ikimenyetso cy’uko ibibazo byose bidakemurwa n’intambara ahubwo bihoshwa n’imishyikirano.

Aya masezerano yo kutazaterana ari yo yiswe “Imimaro” mu mvugo ya kera aya mateka yanditswemo, yemeranyijweho n’abami babiri, Mutaga II Nyamubi w’u Burundi na Mutara I Nsoro II Semugeshi w’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1543 n’uwa 1576.

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, umwami Mutaga Nyamubi yari inshuti magara na Ruganzu II Ndoli watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1510-1543, nyuma yaho amaze gutanga, havuka amakimbirane ibwami ashingiye ku izungura, aho Nyirarumaga wari Umugabekazi wa Ruganzu Ndoli, yanze kunyweshwa ngo arekure ingoma, Semugeshi yimane na nyina Nyirakabogo.

Abiru ba Ruganzu Ndoli, bagize ubwoba bwo guhangara Nyirarumaga ngo bamunyweshe arekure ingoma kuko yari atinyitse, kandi azwiho kugirira ighugu cy’u Rwanda akamaro kanini, habura uwamusumira ngo amufate bamunyweshe, bananirwa no kumwerurira ko yahunga igihugu Semugeshi akimana na nyina.

Abiru bari barangajwe n’umwiru mukuru Mpande ya Rusanga, bafahse inzira barihungira, bananiwe gukemura iby’iyimikabami. Basiga Nyirakabogo arira kuko Nyirarumaga yamwimye ikamba ry’ubugabekazi.

Nyirakabogo yagiriye umuhungu we Semugeshi inama yo kujya gushaka umwami w’u Burundi Mutaga Nyamubi, akamuha Abiru bo kumwimika kuko atari kuba umwami atarimitwse.

Ni bwo umwami w’u Burundi, Mutaga Nyamubi yohereje Nyamwonda wa Rurenge na Gahenda ka Nyabayobya bajya kwimika Semugeshi ngo abe umwami w’u Rwanda. Imihango yo kwimika Semugeshi yabereye i Mwaka wa Rukoma muri Mushubati ( ubu ni mu Karare ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange), imihango irakorwa, bamuha izina ry’ubwami rya Bicuba I Semugeshi.

Nubwo Semugeshi yimitswe mu buryo butubahirije ubwiru bw’i Rwanda, kugeza ubwo birukururiye n’imize, nyuma yo kubyohera u Rwanda rwakomeje kugirana ubucuti buhamye n’u Burundi nuko umwami Mutara Semugeshi, yiyemeza gusanga umwami Mutaga Nyamubi ngo bagirane imimaro yo kutazatera, kuko ari ibihugu by’ibivandimwe.

Abo bami bagengaga ibihugu by’ibivandimwe, bahuriye i Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, nuko basezerana kutazaterana, ndetse ko u Rwanda nirutera igihugu iki n’iki, u Burundi butazagitabara, cyangwa se u Burundi nirugira igihugu butera, u Rwanda rutazagitabara.

Kubera igikorwa cy’ingirakamaro cyabereye i Nyaruteja hahawe igisingizo cy’Utwicarabami twa Nyaruteja.

Nubwo amateka atugaragariza ko ayo masezerano bayemeranyijweho mu buryo burunduye ntibyabujije abami b’u Burundi kuyarengaho bagatera u Rwanda ndetse bakifatanya n’ibindi bihugu.

Umwami Mutaga III Sebitungwa, yabaye uwa mbere mu kurenga kuri ayo masezerano

Ku ngoma y’umwami Cyilima II Rujugira, ahasaga mu wa 1695, ni bwo umwami w’u Burundi Mutaga III Sebitungwa w’u Burundi yafashe iya mbere mu kurenga mu masezerano y’i Nyaruteja.

Mutaga III Sebitungwa, yifatanyajie n’abami barimo Kimenyi V Getura, watwaraga i Gisaka cy’Abazirankende, Gahaya II Muzora watwaraga Ndorwa y’Abashambo na Nsoro III Nyamugeta, watwaraga u Bugesera bw’Abahondogo maze biyemeza gushyira hamwe ngo bazimye u Rwanda.

Kimwe muri byo bitero cyari ku rugerero rwa Nyaruteja cyije gukumira ingabo z’u Rwanda, ni cyo cyahitanye Igikomangoma Gihana Nyamihana mwene Cyilima Rujugira wari watabaye bucengeri, cyari kiyobowe na Mutaga III Sebitungwa w’i Burundi.

Muri iyo ntambara y’ibihugu bine byateye u Rwanda, u Burundi ni kimwe muri ibyo bihugu byahakuye isomo rikomeye, kuko byose byatsinzwe ruhenu, kugeza ubwo Ndorwa yo banayometse k’u Rwanda, izina ryayo rirazima. Kubera icyo gikorwa cy’ikirenga yakoze cyo kurwanya ibihugu bine bikomeye akabitsinda, ni ho havuye imvugo igira iti “u Rwanda ruratera ntiruterwa.”

Umwami Ntare III Kivimira na we yateye u Rwanda

Abami b’u Burundi, ntibashizwe ngo banakure amasomo ku bitero bagabye ku Rwanda. Umwami witwa Ntare III Kivimira, na we ni umwe mu bami b’u Burundi barenze ku mimaro yo mu Twicarabami twa Nyaruteja, maze agaba ibitero ku Rwanda.

Nyuma yaho, ni bwo ku ngoma y’umwami Kigeli IV Rwabugili w’u Rwanda na Mwezi IV Gisabo w’u Burundi, bongeye kuvugurura ayo masezerano yo kudaterana, nyuma yo kubona ko intambara Abarundi n’Abanyarwanda bagiana ntacyo zazamarira ibihugu byabo.

Amasezerano yo kutazaterana yavuguruwe n’Abami Kigeli Rwabugili w’u Rwanda na Gisabo w’u Bunrundi, yagize umumaro mwinshi, kuko ibitero u Burundi bwagabaga k’u Rwanda byarahagaze nubwo byahubiranye n’iyaduka ry’abakoloni, bakabarusha imbaraga mu mitegekere no gufata ibyemezo.

No mu bihe by’abakoloni b’Ababiligi, hagiye haba ibikorwa bikomeye bishimangira amasezerano yo kudaterana, aho nko muri Werurwe 1959, Ikipe y’u Rwanda n’iy’u Burundi zakinnye umupira w’amaguru. Aho Mutara Rudahigwa wagenganga u Rwanda, yafatanyije na Mwambutsa Bangiricenge, kuwureba, birangira ari ubusa ku busa.

Imimaro yo mu twicarabami twa Nyaruteja yamaze imyaka isaga 479 (1543-2022) ibayeho na n’ubu iracyari mu mitwe ya benshi kuko yabaye uruhererekane mu mvugo y’u Rwanda n’u Burundi, cyane cyane mu guhosha amakimbirane n’umwuka mubi byaboneka hagati y’ibyo bihugu. Ni bwo buri wese uzi ibyahabereye yitsitsa agira ati “Ni ukwicara ku ntebe y’ibiganiro, mu Twicarabami twa Nyaruteja.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .