00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’imvugo “Aho i Giciye barabacira intumbi, ab’i Muhembe barabahemba imyambi”

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 5 November 2022 saa 06:44
Yasuwe :

Burya mu Rwanda tugira ububiko bw’amateka bwinshi ku buryo iyo uyaburiye aha uyashakira hariya. Mu bibitse ayo mateka habonekamo imvugo zimwe na zimwe zakoreshejwe ahantu runaka.

Muri izo mvugo zibitse amateka y’u Rwanda, hari igira iti “Aho i Giciye barabacira intumbi, ab’i Muhembe barabahemba imyambi’’. Ni imvugo ikomoka ku nkurikizi y’urupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare watanze azize amahari y’abashakaga kumwambura ingoma barimo abavandimwe be Juru na Bamara, bose bakaba bene Yuhi Gahima.

Ndahiro Cyamatare yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1477-1510 urupfu rwe rukaba rwaragize inkurikizi zitandukanye ku Rwanda biturutse ku bihugu byari bituranye na rwo.

Urwikekwe mu Ngoma y’u Bwanamwali na Cyingogo

Ubusanzwe igihugu cy’u Bwanamwali ni kimwe mu byahanzwe nyuma kuri ubu butaka bw’u Rwanda ariko kikaza guturwa cyane ku ngoma y’umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi ubwo yatsindaga Nduga y’Ababanda, bamwe bagahungirayo.

Izo mpunzi zahunze igitero simusiga cyagabwe na Sekarongoro ku ngoma ya Nduga, zashatse kujya mu Cyingogo ariko barabahinda ntibabemerera, nuko babacira ku butaka bwari hagati y’umugezi wa Nyabarongo, Mukungwa na Giciye biberayo, basangayo abandi Babanda bari bahasanzwe, bakomeza kuhubaka igihugu cyabo gishya.

Mu bihe by’igorwa rya Ndahiro Cyamatare, ibihugu by’u Bushiru, u Bwanamwali na Cyingogo ni byo byahaye inzira Abagara bari baturutse mu Bugara bwari buherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, barangajwe imbere na Nzira ya Muramira bari baje gufatanya n’Abanyabungo na Bamara kurwanya Ndahiro Cyamatare.

Ndahiro Cyamatare yaguye mu Cyingongo, ubu ni mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwira wo mu Karere ka Ngororero.

Nyuma y’urupfu rwe ku ngoma y’umuhungu we Ruganzu Ndoli, abami b’ibyo bihugu cyane cyane Cyingogo na Bwanamwali, batangiye kugira urwikekwe ko Ndoli yazabibasira ahorera se kuko yazabashinja ko bagize uruhare rukomeye cyane mu rupfu rwa se.

Nuko aho bicaye bagacirana imigani y’amarenga igaragaza urwikekwe rw’uko bariho ariko batariho, igihe kizagera Umwami w’u Rwanda akabarimbura. Imwe mu mvugo bakoreshaga mu buryo bujimije, baragiraga bati “ Aho i Giciye barabacira intumbi, ab’i Muhembe barabahemba imyambi’’.

Giciye ni umugezi wagabanyaga u Bushiru n’u Bwanamwali, naho Muhembe ni umugezi wabarirwaga mu Cyingogo. Icyo uyu mugani ushatse kuvuga, ni uko byanze bikunze ab’i Bwanamwali n’Abashiru bagombaga kuryozwa n’abami b’u Rwanda urupfu rwa Ndahiro Cyamatare, kubera ko bahaye icyanzu abishi be baturutse mu ngoma y’u Bugara.

Naho ab’i Muhembe ni Abanyacyingogo, nabo bagombaga kuryozwa ubugome bwakozwe n’Abanyabungo n’Abagara barebera ntibagire icyo babukoraho, bakaba baragombaga guhembwa uruhembe rw’umuheto ku bw’ubwo bugizi bwa nabi bwabaye barebera.

Urwo rwikekwe rwamaze igihe kitari gito, abami basimburana ku ngoma ariko bose bagategereza ko izo nzozi barose zo kuzigarurirwa n’u Rwanda zizageraho zigasohora. Byaratinze bishyira kera ariko bigerwaho, Umwami w’u Rwanda Yuhi Gahindiro watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1746-1802, ni we wagabye igitero mu Bushiru ariko gifite intego yo kwigarurira ibihugu byose bibarirwa muri ako Karere.

Ni uko abo mu Bwanamwali, na bo bahita bibuka ko izo nzozi bigeze kuzirota, nta kindi bakoze, bahise bishyira mu maboko y’ingabo z’u Rwanda batarwanye, n’Abanyacyingogo na bo babigenza batyo, ingoma zabo zizima zityo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .