00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’uburinganire mu Rwanda rwo hambere no mu bihe by’ubu

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 28 November 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Muri ibi bihe by’umusirimuko mvamahanga, hari abahirahira bakifatira abakurambere mpangarwanda ku gahanga, babashinja ko nta buringanire bw’ibitsina byombi bwabaranze, aho banihanukira bakemeza ko ari ibihe byaranzwe n’ihohoterwa ritagira uko ryabarwa.

Nyamara ubusesenguzi ku mateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, butugaragariza ko nta n’ingoma yigeze iyingayinga uburinganire bw’ibitsina byombi mu ngeri zose, abakurambere baremye bakanabwubakiraho ibihe byose.

Muri aya mateka, tugiye gushyira ahagaragara ishusho y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda, haba mu bihe byo hambere no mu bihe by’ubu.

Uburinganire mu nzego zifata ibyemezo

Uburinganire mu nzego zifata ibyemezo ni imigenzereze yahanganywe n’u Rwanda, aho Gihanga Ngomijana yaremye igihugu kigengwa n’umwami, aca iteka rivuga ko mu myaka amagana n’amagana, umwami azajya ategekana na nyina. Umwe akaba umugabe, undi akaba umugabekazi, bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu.

Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu nzego zifata byemezo mu Rwanda rwo ha mbere, bwari hejuru cyane.

Mu bami batwaye u Rwanda mu myaka 870 (1091-1961) rwamaze rutwarwa n’abami, rwagize abami 28 n’abagabekazi babo 27.

Usibye no kuba hariho umwanya w’ubugabekazi mu nzego z’ikirenga z’ubuyobozi bw’igihugu, hari na bamwe mu gitsina gore bagiye baba no mu myanya ikomeye, bagatwara imitwe y’ingabo, abandi bakaba abatware b’imisozi.

Muri abo twavugamo nka Nyirarucyaba rwa Gihanga watwaraga umutwe w’ingabo z’Abahiza, Nyanguge za Sagashya wari umugore wa Cyilima Rugwe watwaraga umutwe w’ingabo z’Abaliza, na Mitunga ya Rujugira watwaraga umutwe w’ingabo z’Abatanyagwa.

Ntitwakwibagirwa na bamwe mu bagore bazwi babaye Abatware mu bihe by’umwami Musinga na Rudahigwa.

Muri bo twavuga nka Nyirakabuga ka Cyigenza cya Rwakagara (umugore wa Musinga, nyina wa Rwigemera) wo mu nzu y’Abega b’Abakagara watwaraga Susheferi (sous-chefferie) ya Vumwe muri Sheferi (chefferie) y’i Gihunya muri Telitwari (territoire) ya Kibungo, mu bihe by’ingoma ya Mutara Rudahigwa.

Uburinganire mu burezi bwo mu mashuri

Uburezi mu Rwanda ntabwo ari igitekerezo cya vuba, ahubwo ni icya kera na kare. Bwahanganywe n’u Rwanda.

Uburezi bwo mu mashuri ku ikubitiro bwahanzwe na Gihanga ahasaga mu wa 1120, ubwo yashyiragaho Itorero ry’u Rwanda nk’ishuri nsakazabumenyi haba mu Rwanda no mu bihugu biruzengurutse.

Uburezi bwo mu Itorero bwamaraga imyaka 10 ku bahungu n’myaka umunani ku bakobwa.

Aho bose batozwaga amasomo atandukanye, hakaba n’ayo bahurizaho. Niho bigiraga amasomo y’ubuvuzi, imiyoborere, ubucamanza, ubuhinzi, ubworozi, ububoshyi, ubwubatsi, ubucuzi, imirimo yo mu rugo n’ibindi.

Igitsina gore cyamaragamo imyaka umunani kikajya mu rubohero gushyira mu bikorwa ibyo bize, naho ab’igitsina gabo bagasigara batozwa imyitozo njyarugamba, aho bazayisoza bajya kurinda igihugu no kukirasanira.

Benshi bakunze kuvuga ko abana b’abakobwa batajyaga mu itorero bitewe n’uko babaga batambaye ngo bikwize, ko ahubwo bajyaga mu rubohero.

Nyamara amateka adutekerereza ko na bo bajyaga mu Itorero, ariko bakagira umwihariko wabo, ntaho bahurira n’abahungu.

Naho urubohero rwo hari ahantu bahurira bagashyira mu bikorwa ibyo bigiye mu itorero (Atelier).

Uburezi n’uburere bwari ihame ku bana b’u Rwanda, ntawe uhejwe. Ibyo bigahamywa n’imyitwarire bari bafite, ubwenge n’ubuhanga bwo gukorera imiryango y’abo n’igihugu muri rusange.

Uburinganire ku mitungo

Kubera ubutunzi bw’ingeri nyinshi bwariho u Rwanda rwo hambere, nta bahirimbanira kurushanwa ifaranga, byatumaga ababakomokaho batamaranira kugabana ubutunzi bwo mu muryango.

Iyo umukobwa yashyingirwaga akava iwabo, ntiyashishikazwaga no gusubira iwabo ngo ajye kwaka iminani iwabo nk’uko bigaragara muri iki gihe, kuko n’ubundi yabaga anyuzwe n’ibyo asanze aho ashatse, kuko yabaga avuye mu bintu agiye mu bindi.

Nubwo ibyo kumaranira ubutunzi bw’iwabo ku bakobwa bashyingiwe ahandi bitabagaho, ntihaburaga kubahirizwa ihame ry’uburinganire by’ibitsina byombi ku mutungo mu buryo buziguye.

Ibyo byakorwaga mu gihe umukobwa yabaga yaje guca mu irembo, iwabo bamuhaga isuka n’ubutaka bwo guhingamo, bakanamugabira inka n’urwuri rwo kuziragiramo. Uwo ukaba ari umutungo iwabo bamuhaye, atari uburyo bwo kugabana cyangwa se kuzungura.

Ikindi cyari mu ihame mu gusangira umutungo kw’abana b’ibitsina byombi bavukana, n’uko abishywa bagomba kugabirwa na ba nyirarume.

Ubwo nabwo bukaba ari uburyo bwo kuringanira ku mitungo y’ababyeyi mu buryo buziguye kw’ibitsina yombi mu Rwanda rwo ha mbere.

Aho kugira ngo imitungo umukobwa yasize iwabo ajye kuyigabana kandi n’iy’aho yashatse ntaho arayigera, byatumye hashyirwaho ihame ngengamibanire ry’uko ibyo uwo mukobwa washatse yagombaga kugabana iwabo, byahabwaga abana be, bakazabihabwa na sekuru ubyara nyina ahagarariwe na ba nyirarume, aribo basaza ba nyina.

Iyo wabyaraga abana uko bangana kose, bose bagabirwaga na ba nyirarume. Bakagabirwa inka n’inzuri zo kuziragiramo n’ubutaka bwo guhingamo.

Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko uburinganire bw’ibitsina byombi ku mutungo mu Rwanda rwo ha mbere bwubahirizwaga.

Ikendera ry’uburinganire mu Rwanda

Hari imvugo ikunze gukoreshwa n’abadasobanukiwe amateka y’u Rwanda, aho bakunze kuvuga ko mu Rwanda rwo hambere nta buringanire n’ubwuzuzanye bwabagaho, haba mu burezi cyangwa se ku mitungo.

Ibyo bihe bitirira amateka rusange y’Abanyarwanda, byabayeho mu bihe by’abakoloni no mu bihe bya Repuburika, Itorero ry’igihugu bamaze kurikuraho.

Uburyo bwashyizweho bwo kwiga ugasanga budaha amahiwe igitsina gore, bityo hakiga abagabo gusa. Imyumvire y’ababyeyi nayo irahinduka kuko imiterere y’ u Rwanda yari izanywe n’abakoloni yagaragazaga ko inzego zose z’imirimo zigomba gukorwamo n’abagabo gusa.

Nuko n’ababyeyi bafata uwo mujyo ko hagomba kwiga umwana w’umuhungu gusa. Uwagiraga amahirwe yo kurikandagiramo yabaga yarize amashuri abanza gusa.

Uburinganire n’ubwuzuzunye mu Rwanda byateshejwe agaciro, birimbuka mu bihe by’ubukoloni no mu bihe bya Repubulika, kuko n’ubundi amahame y’umuryango n’iyubakagihugu yari amaze kurandurwa burundu n’abahezanguni badakunda u Rwanda, bashyizwe ku ibere n’abakoloni b’Ababiligi.

Nyirakigwene, umugore wa Nyantabana za Kabare wabaye umutware wa Nduga, ni umwe mu bagaragaje uburinganire mu nzego zifata ibyemezo mu bihe by'umwami Yuhi Musinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .