00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbere y’uko u Rwanda rubaho, hari iki? ( Igice cya kabiri)

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 3 December 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Nk’uko twabitangiye mu gice cyabanjirije iki, tugiye gukomerezaho tubatekerereza amateka y’ibihugu 29, byari bigandagaje kuri ubu butaka mbere y’uko birema u Rwanda dufite ubu.

Dukurikije amateka dukura mu gitabo cy’Imizi y’u Rwanda cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kuva imuzi tuzabagerere imuzingo uko ibyo bihugu byagiye bikurikirana mu guhangwa kuri ubu butaka.

4. Ingoma y’u Bwanacyambwe

Bwancyambwe ni kimwe mu bihugu byahanzwe mu mizo ya mbere kuri ubu butaka butaritwa u Rwanda, ni igihugu cyagengwaga n’ibikomangoma by’Abongera bakura igisekuruza cyabo kuri Mwongera wa Rurenge.

Mu ihangwa ry’icyo gihugu, cyahanzwe na Mwongera wa Rurenge ahasaga mu wa 400, nuko acyitirira izina rya nyina Nyirabwanacyambwe wari umwe mu bagore ba Rurenge. Gakondo nkuru y’Abongera ari naho hari intebe y’ibanze y’igisekuruza cy’Abongera mu Rwanda, ni mu Mudugudu wa Nyirabwana (Nyirabwanacyambwe) wo mu Kagali ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo.

Ingoma ngabe yabo ari na yo yari ikirango cy’igihugu cyabo, yari Kamuhagama. Igihugu batwaraga cyari kigizwe kuri ubu n’uturere twa : Nyarugenge, Gasabo y’Amajyepfo na Kicukiro. Cyari kigizwe na none n’Akarere ka Rwamagana y’Iburengerazuba. Ubu ni mu Mirenge ya: Nzige, Gahengeri, Karenge, Nyakariro na Muyumbu.

Umwami w’u Bwanacyambwe uzwi cyane ni Nkuba ya Nyabakonjo, nyuma Ingoma y’U Bwanacyambwe na yo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya, Nkuba ya Nyabakonjo umwami w’u Bwanacyambwe agahungira i Bugufi amaze kuneshwa. Muri icyo gihe ni bwo ingoma y’Abongera yazimye burundu, ubutaka bwa yo bwomekwa k’u Rwanda.

5. Ingoma y’u Buliza

Ingoma y’u Buliza nayo yagengwaga n’Ibikomangoma by’Abongera, bakura igisekuruza cyabo kuri Mwongera wa Rurenge na Nyirabwanacyambwe. Ingabe yabo yari Bushizimbeho.

Igihugu batwaraga cyari kigizwe n’uturere tw’ u Busarasi (Akarere k’Abasare) bwaje guhinduka u Bumbogo ku ngoma ya Cyilima Rugwe. Akarere k’u Busarasi kari gaherereye mu Mirenge ya : Rushashi, Coko, Ruli, Minazi, Muyongwe na Muhondo yo mu Karere ka Gakenke.

Cyari kigizwe na none n’u Buliza nyirizina, bwari buherereye mu Mirenge ya : Shyorongi, Rusiga, Ngoma, Murambi, Cyinzuzi, Masoro na Ntarabana yo mu Karere ka Rulindo, hakiyongeraho n’Imirenge ya Jali, Gatsata na Jabana yo mu Karere ka Gasabo.

Akandi karere kari mu ngoma y’u Buliza, ni akarere k’u Busigi , aho kari gaherereye kuri ubu, ni mu Mirenge ya : Burega, Buyoga, Tumba, Bushoki, Kinihira, Base, Cyungo na Rukozo yo mu Karere ka Rulindo.

Umwami w’u Buliza uzwi cyane ni Mugina, umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jali, nyuma u Buliza bwaje kwigarurirwa na Cyilima Rugwe amaze kwica Mugina umwami w’ u Buliza, ingoma yabo izima ityo.

6. Ingoma y’u Bunyambilili

Ingoma y’u Bumyambilili na yo yari iy’Abarenge bakura igisekuruza cyabo kuri Jeni rya Rurenge sekuruza wa bo.

Ubwami bw’u Bunyambilili bwari buherereye mu Mirenge ya : Buruhukiro, Gatare, Musebeya, Kibumbwe, Mbazi, Cyanika, Kaduha, Mushubi, Mugano, Musange na Nkomane wo mu Karere ka Nyamagabe. Ingoma Ngabe yabo ikaba Nkunzurwanda.

Abami b’u Bunyambilili bari Abami b’imbuto n’amatungo, Abami b’imbuto n’amatungo bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by’indwara n’inzara. Bagiraga amazina y’icyubahiro cy’ubwami

Mu bami b’imbuto n’amatungo, uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (watanze yarabatijwe Ildephonse) mu wa 1983. Yari atuye i Nyamirishyo h’i Suti ya Banege, mu Bunyambilili.

Igihugu cy’u Bunyambilili kigaruriwe n’umwami w’u Rwanda Ruganzu Ndoli, nuko ingoma ngabe yabo arayinyaga, ubutaka bw’ igihugu cyabo abwomeka k’u Rwanda.

7. Ingoma y’u Bukunzi

Ingoma ya Bukunzi na yo yari iy’Abarenge bakomoka kuri Jeni Rurenge sekuruza wa bo. Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye mu Karere ka Nyamasheke. Ingoma Ngabe yabo yari: Nyamuganza.

Ingoma ya Bukunzi yigaruriwe na Kigeli II Nyamuheshera ariko ntiyahatwara burundu , ahubwo abaha ubwigenge bucagase, ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wa bo, ariko igice kimwe cy’amakoro y’ Ibwami kikajya i Rwanda, bakomeza kujya bamusororera.

Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda. Abami bakurikiye Ndabarasa nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko . Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje, bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi Ndagano Ruhagata ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga, kugeza na ho boherejeyo abasirikare birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu wa 1923.

Ababiligi nabo basanze ari uko bimeze, bo bahisemo koherezayo igitero cy’abasirikare mu wa 1924 na 1925.

Ngoga Bihigimondo wazunguye se Ndagano Ruhagata, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu wa 1923 kugeza mu wa 1925. Muri uwo mwaka ni bwo yaguye mu buroko maze Ababiligi begurira u Bukunzi abami b’u Rwanda.

Ni bwo bahagabiraga uwitwa Rwagataraka ka Rwidegembya rwa Cyigenza cya Rwakagara, wari umukwe w’Umwami Musinga kuko yari yarashatse umukobwa we Musheshimbugu, nuko barahamugabira aba Umutware waho. Ingoma ya Bukunzi izima ityo

7. Ingoma y’ u Busozo

Ingoma ya Busozo na yo yari iy’Abarenge bakomoka kuri Jeni rya Rurenge sekuruza wa bo. Igihugu cyu Busozo bagengaga, cyari giherereye mu Karere ka Rusizi kuri ubu.

Nabwo bwigaruriwe na Kigeli III Nyamuheshera nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenje mu bwami bwa Bukunzi. Icyo gihugu na cyo cyari icy’Abavubyi, umwami waherutse w’u Busozo ni Ruhinga II. Yazunguye Se Nyundo watanze mu wa 1904.

U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa n’Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n’ibya Bukunzi, ni ukuvuga mu wa 1925 kugeza mu wa 1926. Ruhinga II ntibamwishe kuko yitanze mu maboko yabo ahubwo bamucira ahandi, ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho. Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.

8. Ingoma y’u Buhunde

Ingoma y’u Buhunde ni imwe mu zahanzwe bwa mbere muri aka karere, aho yari iherereye ni mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Congo. Abami b’icyo Gihugu bari Abahunde,bakura igisekuruza cyabo kuri Gihunda cya Rurenge, bakaba abuzukuru b’Abasinga, Umurwa mukuru wa bo wari Butembo.

Ubutaka bwari bugize Ingoma y’u Buhunde, kuri ubu ni ho dusanga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Turere twa : Beni, Butembo, Goma, Lubero, Masisi, Rutshuru na Walikare. Muri ibyo bice, ni ho hitwaga: “Bisigali, Tongo na Bwishya” mu bihe bya kera. Umukuramere wabo ari na we wahanze ingoma y’u Buhunde, ni Gihunde cya Rurenge na Nyirabasinga.

Ingoma y’u Buhunde, ni imwe mu zari ngari cyane, kuko yari itetse ku butaka bungana n’ubuso bwa Km2 59. 483. Umwami w’Abahunde wamamaye cyane ku mwaduko w’Ingoma Nyiginya ni Muvunyi wa Kalinda wivuganywe n’igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili, ahasaga mu wa 1883, ingoma y’u Buhunde ikazima ityo, ubutaka bwayo bukomekwa k’u Rwanda.

Mu bice bikurikiraho, tuzakomeza guhererekanya aya mateka y’iturwa n’ihangwa ry’ibihugu mbere y’uko u Rwanda rubaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .