00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburakari ku Kibuye ubwo Habyarimana yasabwaga umuhanda agatanga i Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2022 saa 11:19
Yasuwe :

Mu mwaka wa 1968, ubutegetsi bwariho mu Rwanda buyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda bwijeje abaturage bari batuye muri Perefegitura ya Gitarama na Kibuye, ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo ubahuza kugira ngo ubuhahirane bworohe.

Nyuma y’imyaka itanu bivuzwe ndetse n’inyigo zaratangiwe, Kayibanda yahiritswe ku butegetsi na Gen Maj Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo, ibere ry’ubutegetsi rivanwa i Gitarama ryimurirwa ku Gisenyi na Ruhengeri, aho Habyarimana n’umuryango we bakomokaga.

Umuhanda Gitarama-Kibuye wahise uva mu mishinga y’ingezi y’ubutegetsi bushya ndetse uza kuguranwa uwa Gitarama - Gatumba - Mukamira aho Habyarimana yavukaga.

Mu ngendo zose Habyarimana yakoreye muri Perefegitura ya Kibuye mu myaka 21 yamaze ku butegetsi, nta na rimwe yahavaga atibukijwe iby’uwo muhanda, ariko buri gihe akagaragaza ko nta mafaranga ahari.

Urugero, kuwa 24 Ukwakira 1983 yasuye abari batuye iyo perefegitura, bamubajije iby’umuhanda asubiza agira ati “Tuzi ko Perefegitura yanyu ifite ibibazo yihariye, tuzi ko ifite ubutaka butarumbuka mu duce twinshi twayo. Hari n’indi mishinga yose Perefe yibukije nk’umuhanda uva i Gitarama uza hano ku Kibuye, muzi ko tutarawubonera amafaranga ya ngombwa kugira ngo tuwukore […] Guverinoma rero ikaba ikora uko ishoboye kugira ngo ayo mafaranga azaboneke.”

Muri kongere y’ishyaka MRND yateranye mu 1985, Habyarimana yongeye kwizeza ko bafite gahunda yo kubaka imihanda mishya irimo uwa Gitarama Kibuye n’uwa Gitarama - Gatumba - Mukamira; gusa avuga nabwo ko nta bushobozi buraboneka.

Yababwiye ko i Kivu gihagije, umuhanda atari ngombwa

Muzehe Banyaga Ignace yabaye umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu guhera mu 1972, akaba akomoka muri Kibuye ariyo Karongi y’ubu.

Uyu musaza w’imyaka 69 yasobanuriye IGIHE ko impamvu umuhanda basezeranyijwe mu 1968, ariko repubulika ebyiri zarinze zihanguka batarawuhabwa.

Ati “Bagerageje gukora uyu muhanda Kibuye -Gitarama ariko umushinga wo kuwiga watangiye mu 1968, utangijwe n’Abasuwisi, bakomeza kugenda babidindiza kugeza ubwo Habyarimana avuga ngo mureke abo ku Kibuye bakomeze bashwane, umuhanda uboneze Ngororero na Mukamira.”

Mbere yo kujyana umuhanda mu gace runaka, abayobozi bakomeye bahakomoka basabwaga inama, bakavuga aho bumva wanyuzwa.

Banyaga avuga ko abayobozi bakomoka ku Kibuye bananiwe kumvikana aho umuhanda uzaca, Habyarimana avuga ko batawushaka bityo azawujyana aho bawushaka.

Ati “Abanya-Kibuye bari barimo Abadepite n’Abaminisitiri baravugaga ngo uce mu Birambo, abandi ngo nuce i Nyange. Uko kudahuza kwatumye umuhanda uboneza iyo, Habyarimana aravuga ngo ubwo Abanya-Kibuye badashaka umuhanda, nujye aho ugomba kujya, ni uko twawubuze.”

Hagati ya 1983 na 1984, Banyaga avuga ko Habyarimana yabasuye ubwo yazengurukaga perefegitura z’igihugu, aganira n’abaturage. Abaturage baje kumwakira ari benshi ahahoze Stade Gatwaro mu mujyi wa Karongi ubu, undi ahasesekara ari muri kajugujugu.

Umwanya w’ibibazo ugeze, bongeye kumugezaho ikibazo cy’umuhanda basezeranyijwe utarubakwa, undi ababwira ko ikiyaga cya Kivu gihagije.

Banyaga ati “Igihe cyo kuvuga ijambo kigeze ararivuga abaturage bategereza ko aza gushyiramo wa muhanda wa Kibuye -Gitarama, basanga ntaho abihingukije. Yaravuze ngo Kibuye yabahaye i Kivu, abaturage bahita bacaho baragenda. Abari hasi muri stade nitwe twasigaye, abari hejuru ku misozi baragiye.

Yakomeje agira ati “Yabivuze da!, abaturage bararakara bati araduha i Kivu ko ari Imana yakiremye, arakiduha mu ruhe rwego? Arabura kuduha umuhanda akavuga ngo ni i Kivu.”

Repubulika ya Kabiri yarinze ivaho perefegitura ya Kibuye nta muhanda wa kaburimbo urimo.

Kuri ubu Gitarama ariyo Kamonyi na Muhanga y’ubu na Kibuye yahindutse mo uturere twa Karongi na Rutsiro, hamaze kubakwa umuhanda ubihuza.

Muri Karongi ho hanyura imihanda ibiri ya kaburimbo yoswe yubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwa Gitarama Kibuye wubatswe mu myaka ya 1997 nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, undi ni uwa Kivu Belt unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ukanyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Wuzuye mu 2017.

Banyaga avuga ko ubuhahirane bworoshye nyuma y’uko babonye iyo mihanda kuko byasabaga iminsi ibiri kugera i Kigali, nabwo kubona imodoka igerayo bigoye. Ni nako byagendaga ku muntu ushaka kujya i Rubavu ku buryo abenshi bahitagamo inzira y’amazi aho gusa iyo ku butaka.

Umuhanda wa Kivu Belt wuzuye mu 2017 wongereye ubuhahirane mu Burengerazuba
Habyarimana Juvenal ngo yabwiye abari batuye ku Kibuye ko umuhanda atari ngombwa kuko bafite ikiyaga cya Kivu
Muzehe Banyaga Ignace avuga ko Perezida Habyarimana yanze guha abanya-Kibuye umuhanda abashinja ko bananiwe kumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .