00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko uburaya bwaturutse i Nyanza bugakwira mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 10 August 2022 saa 04:05
Yasuwe :

Amateka aba menshi, ariko ayo benshi bakunze kugiraho impaka, ari na yo yibazwa na benshi, niba ibibaho muri iki gihe, byarabagaho no mu bihe byo hambere, byagera ku kibazo cy’uburaya, kikaba agatereranzamba.

Dukurikije ibirari by’amateka y’u Rwanda, ntaho atubwira ko mu Rwanda higeze haba uburaya. Yego ntibari ba miseke igoroye, ariko habagaho inkumirizi zituma ingeso mbi nk’izo zitimakazwa ngo zihabwe urubuga rugari nk’uko tubibona ubu.

Mu burezi bwo mu Rwanda rwo hambere, umwana w’umukobwa yitabwagaho by’akarusho, ku buryo ba nyirasenge na ba nyina wabo batigeraga bagoheka kereka bamushyingiye.

Ntabwo bari bayobewe ko ibishuko mu rubyiruko bibaho, ariko bakoraga iyo bwabaga bakabirinda abana ba bo mu buryo bwo gushyiraho imiziro ituma ibyo bitaba. Abana b’abakobwa bamaze kugera mu gihe cy’ubwangavu, bakoreshaga uko bashoboye kose ngo badahura n’abasore kuko bashoboraga kugwa mu bishuko nk’ibyo by’ingeso mbi.

Iyaduka ry’uburaya mu Rwanda ryakabuwe n’imico y’ubwangamibyizi, yadukanywe n’abakobwa bo mu Busanza bwa Ruguru( Mu Mirenge ya: Kinazi, Rwaniro, Rusatira, Ruhashya, Simbi, Mbazi, Maraba na Kigoma yo mu Karere ka Huye) ku ngoma ya Kigeli Rwabugili ahasaga mu wa 1880, aho abakobwa bo muri ibyo bice, bataga imiryango yabo, bakajya kubwerebwera ku rurembo rw’ibwami aho ruri hose mu gihugu.

Muri icyo gihe ntabwo umukobwa wararutse yitwaga ‘Indaya’ ahubwo bamwitaga ‘Icyangamubyizi’.

Abo bakobwa, bo mu Busanza, ku ngoma ya Rwabugili barikoranyije maze baca agashingo biyita ibyangamubyizi banga guhingira iwabo no kubakorera indi mirimo. Bacikiye ku rurembo rw’ibwami bavuga ko bagiye gushaka amata ibwami (umukiro); mbese bitwaje ko bagiye gushaka akazi; n’ink’ibi ab’ubu badukanye byo kujya gushaka akazi mu mijyi.

Abo bakobwa bari barihimbiye akaririmbo k’uruyundo rwabo ngo “Aho kurwara ibikota byo ntoki, Nzarwara ibikota byo mu birenge, Nkurikiye Inkotanyi i Rubengera.”

Bamaze kwiyemeza batyo bashyira nzira bajya i Giseke na Nyagisenyi (Mu Murenge wa Rusatira wo mu Karere ka Huye). Bagenda bahabuwe n’umutwe w’intore za Rwabugili, witwa Ingangurarugo, zari ziruyobowemo rumaze kwegurirwa Kanjogera muka Rwabugili.

Abahungu babonye izo nkumi zije kubareba bati “Murakaza neza mboga zizanye”. Ni uko babiraramo babahunda impu nziza z’imikane batashoboraga kwibonera iwabo; dore ko ubundi abakobwa ba rubanda rusanzwe bambaraga ibishongero by’ibinyita.

Bamwe bamaze kubona bagenzi babo babayeho neza kubera uburaya, abakobwa barahururye i Nyanza, ariko noneho biyita Inyangakurushwa.

Uko uburaya bwakwiriye Kigali yose

Bigeze mu mwaka wa 1927, ubusambanyi bwabaye akarorero kuko i Kigali hari hamaze gukomera habaye ibuzungu. Abakobwa bamwe bohoka_mu bayisiramu, abandi borama mu baboyi b’abazungu. Ubwo iryo hururu ryari rikabuwe n’umugore Nyirakayondo w’umurerakazi; yari mushiki wa Rukara rwa Bishingwe, afitwe n’umuzungu bitaga Rongorongo.

Bigeze mu mwaka wa 1932, umuzungu bitaga Busambira (Administrateur Schmidt) yubatse urusisiro bitaga Iturubaki arigira icumbi ry’abatware n’ibisonga n’abakarani igihe baje ku itariki.

Hashize iminsi Rezida na we yubakisha urundi rusisiro rw’Abapolisi bitwaga Abavurugaji (Brigadiers). Ubwo abapolisi n’abakarani bari abasore gusa; ndetse n’ibisonga kuko hari hamaze kugabana abazi kwandika basa, ba se bamaze kwegura cyangwa kunyagwa. Ubwo noneho abakobwa b’ibyomanzi b’impande zose barasukiranya bahururiye kwambara amasengeri; niho yari acyaduka:

Ni uko uburaya bwakomeje gukwirakwira bukarushaho cyane cyane uko imijyi yagiye iba myinshi.

Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20 nibwo uburaya bwakwirakwiye mu bihugu bitandukanye by'umwihariko ibya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .