00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ku Mwami w’u Rwanda washinjwe kubyarana n’umukobwa we

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 31 July 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Hari inkuru zabaye kimomo mu mateka y’u Rwanda, ziba isibaniro ry’impaka ndetse zivugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga! Nta kindi bagiraga impaka, kitari inkomoko y’Abanegitori bavugwa mu mateka y’u Rwanda.

Abenegitori ni imwe mu nzu 65 zizwi zikomoka mu muryango mugari w’Abanyiginya mu nzu ya Gitori cya Mukobanya. Ni inzu ikura ibisekuruza byayo ahasaga mu mwaka wa 1411, mu mabyiruka ya Gitori ku ngoma ya mwene se Mibambwe Sekarongoro.

Inkomoko yabo, ibarwa kwinshi, ariko igasozereza kwa Kigeli Mukobanya, gusa uko Gitori yavutse ngo abe inkomoko y’Abenegitori, ni ko kutavugwaho rumwe.

  Hari abavuga ko Kigeli Mukobanya yateye umukobwa we inda babyarana Gitori

Hari inkuru zimaze igihe zicicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube zivuga ko Kigeli Mukobanya yakoze amahano agatera umukobwa we inda, bakabyarana GitoRi, ari na we wabaye inkomoko y’AbenegitoRi. Amahano atarigeze abaho mu Rwanda.

Iyo nkuru ibarwa bavuga ko Mukobanya yateye umukobwa we w’imfura inda, agategeka abaja be ko bamuhishira kugeza igihe azabyarira. Amaze kubyara umwana we bamujyana mu ishyamba, bategeka abahigi b’ibwami gutamika umuhigo, nuko imbwa yitwaga Gitori iza kugera aho urwo ruhinja ruryamye barufurebye mu mpu ngo ruticwa n’imbeho.

Iyo mbwa irugezeho yanze kuhava ngo ikomeze gukubitiriza ishaka umuhigo. Abahigi bayigezeho, basanga ni uruhinja rw’umuhungu barujyana ibwami nk’umwana batoraguye, nuko barurerera ibwami, rukuze barwitirira iyo mbwa Gitori.

  Kigeli Mukobanya yateye inda umukobwa w’icyendajuru babyarana Gitori

Amateka adutekerereza iby’Abenegitori, agaragaza ko bakomoka kuri Kigeli Mukobanya n’umwe mu bakobwa b’ibyendajuru babaga ibwami. Ibyendajuru bari abakobwa basigaye mu Mirerwa yabaga yarazanywe ibwami gutoranywamo abazaba umugore w’umwami bazagaragira umugore w’ingabwa (uwagombaga kubyara umwami akazanavamo umugabekazi).

Iyo umwami yamaraga guhitamo abagore ashaka, abasigaye ntibasubiraga iwabo, bashyingirwaga ibikomangoma (abana b’umwami batagize amahirwe yo kuragwa ingoma), abandi umwami akabashyingira abatware yishimiye, abasigaye bakihamira ibwami, bagashingwa imirimo yo gutegura no guhereza umwami amafunguro, bakitwa “ibyendajuru”.

Ni bo bavagamo abaja b’ibwami ariko ahanini bashinzwe imirimo mwihariko y’umwami n’abagore be, nko kubasasira, kurera abana, kuba abanyenzoga no kubategurira amafunguro.

Iyo abari mu byendajuru batagiraga amahirwe yo gushyingirwa ibikomangoma cyangwa se abatware, bahamaga ibwami bakazarinda bapfa badashatse, kuko amahame y’ubwiru yabashyiragaho ariko yabigenaga. Abafite imiryango ikomeye mu gihugu ni bo bigereraga ibwami bakabasaba bakajya kubashyingira ahandi.

Igihe kimwe Mukobanya yadukiye umwe mu bakobwa b’ibyendajuru yabengutse, aramurongora. Umukobwa amaze kumenya ko yasamye arabimubwira. Na we yaramuhishiriye kugeza abyaye umuhungu.

Umwami Mukobanya atangira kwibaza uko bazabyifatamo ku bw’ayo mahano yabaye y’uko umwami gutera inda umukobwa w’icyendajuru cyari ikizira mu mahame y’ubwiru. Basuzumye basanga kumuroha na byo byaba atari byiza ku mwami nyir’gihugu n’ibikirimo byose, kuba igikorwa yakoze cyagira ingaruka mbi ku muturage we cyangwa se umwana yabyaye akajya kwangara amaraso ye akabura gikurikirana.

Nuko Mukobanya yigira inama yo kujyana urwo ruhinja mu ishyamba ry’inzitane abahigi b’ibwami bakundaga gukoreramo umuhigo, agambana n’abahigi be ko batamika umuhigo bakajya muri iryo shyamba nk’abagiye guhiga, ariko igikorwa nyamukuru ari ugutarura rwa ruhinja.

Abahigi bambika imbwa, bashyira nzira mu rukerera, ku gasusuruko imbwa y’ibwami yari izi gukubitiriza cyane byo kuvumbura umuhigo, iba iguye kuri rwa ruhinja. Maze si ukumoka karahava. Abahigi na bo batangira kwizihirwa nk’abavumburiwe umuhigo, amahigi bayavaho maze si ukuyaririmba bashyira kera! Ntibageze aho imbwa Gitori iri, basanga isutamye iruhande rw’urwo ruhinja.

Nuko abahigi bararufata aho rwari rufurebye mu mpu nyinshi ngo ruticwa n’imbeho, bararuterura barujyana ibwami kwa Mukobanya nk’umwana batoraguye. Ibwami barabashima nk’igikorwa cyiza cyo kurokora ubuzima bw’uruhinja bari bajungunye mu ishyamba.

Igihe kiza kugera amakuru asakara kuri Mukobanya y’itoragurwa ry’urwo ruhinja. Bararumuzanira, areba uko ari umwana w’umuhungu mwiza, arimyoza kuko yari azi akari ku mutima we.

Afata urwo ruhinja arushyira umwe mu baja b’ibwami ngo bazarwiteho rukure rujya ejuru. Nyamara uwo bahaye uwo mwana ngo amurere, n’ubundi ni we nyina wamubyaranye na Mukobanya. Mu kwita uwo mwana izina, bamwise Gitori bamwitiriye iyo mbwa yamutoraguye mu ishyamba ubwo yari kumwe n’abahigi b’ibwami.

Mu mateka y’ibisekuruza by’Abanyarwanda, nta wabagaho adafite igisekuruza kigera ku mukurambere mukuru nyir’igicumbi cyo kubaho kw’abakomoka mu muryango uyu n’uyu.

Abatandura bari bafite inshingano zo kwita abana b’ibwami amazina, ni bo bemeje ko Gitori agomba kwitirirwa Mukobanya byo kwita gusa kuko atari azwi inkomoko ye, ariko batazi ko n’ubundi ari uwe. Kuva ubwo amateka ariyandika y’uko Gitori ari uwa Kigeli Mukobanya n’abamukomokaho bitwa Abenegitori.

Aho Kigeli Mukobanya atangiye, ni bwo yagiye ahagaragara ko Gitori ari umwana we yabyaranye n’icyendajuru. Ibyari ubwiru bimenyekana gutyo, kugeza magingo aya. Ari naho ibisekuruza by’Abanyarwanda bihera bihamya inzu y’Abenegitori bafite inkomoko kwa Gitori cya Kigeli Mukobanya.

Abadutekerereza amateka y’imivukire ya Gitori n’uburyo yatoraguwe mu ishyamba, yewe no kuba yarabyawe na Mukobanya bose babihurizaho. Icyo badahuza ni uwo Mukobanya yabyaranye na we Gitori. Bamwe bati “Yamubyaranye n’umukobwa we”, abandi bati “Yamubyaranye n’umukobwa wo mu byendajuru”.

Ukuri gufitiwe gihamya ni uko mu mateka y’u Rwanda nta mwami wigeze akora amahano yo kuryamana n’uwo ahuje igisekuruza cya hafi, kugeza n’aho yaryamana n’umukobwa y’ibyariye.

Amateka yaranzwe n’ubumuntu n’ubumana bubumbatiwe na za kirazira zisaga 5000, zafashaga Abanyarwanda kugira ibyo batinya n’ibyo bubaha mu mibereho n’imibanire yabo, ikanababera umurinzi w’ibyagezweho, ntihagire uwabisenya bareba.

Ifoto igaragaza bamwe mu Banyarwanda bo hambere bataramye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .