00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwo kwiyubaka nyuma yo kurokoka Jenoside ku myaka 10- Ikiganiro n’umwanditsi Habimana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 July 2022 saa 05:51
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakicwa abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ni umugambi wateguwe imyaka myinshi ugenda ushyirwa mu bikorwa gake gake.

Umwanditsi akaba n’umwarimu mu ishuri ryisumbuye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, Jean Paul Habimana, yanditse igitabo yise ‘Nonostante la paura Genocidio dei tutsi e riconciliazione in Ruanda’ kigaruka ku itegurwa rya jenoside, uko yarokotse no kongera kwiyubaka k’u Rwanda.

Habimana avuka mu Karere ka Nyamasheke, yarokokeye muri Paruwasi ya Shangi afite imyaka hafi 10. Ibyanditse muri iki gitabo ni ubuhamya bw’ibyo yabayemo mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri iki gitabo cye, Habimana yahishuye ko yatekereje kwandika mu 2011 ubwo yatangiraga akazi ko kwigisha akajya abazwa n’abanyeshuri niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Ibisubizo yabahaga ko ari ‘umunyarwanda’ ntabwo babyemeraga.

Ibi ni byo byatumye agira ishyaka ryo kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anaharanira ko mu kigo yigishamo haba igikorwa ngarukamwaka cyo kuyibuka nk’uko bibukaga iyakorewe Abayahudi n’Abanya-Armenie. Kuva mu 2012 muri Mata iki gikorwa kiraba.

Habimana avuga ko kuvuga cyane kuri Jenoside no gutanga ubuhamya bw’uko yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ari ho haturutse kwibaza impamvu Jenoside yashobotse bimutera gukora ubushakashatsi no kwandika.

Ati “Ubwo rero nagendaga nandika, nabanje kwandika ubuhamya, ngize aho ngejeje nsanga mfite ikibazo abanyeshuri bambaza nanjye numvaga ntafitiye ibisubizo bifatika cyo kuvuga ngo ‘kubera iki jenoside yashobotse mu bantu bari bamwe nk’Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe, bafite umuco umwe, baturanye, bashyingirana. Aho ni ho hatumye njya gukora ubushakashatsi bwantwaye imyaka umunani”.

Mu gitabo cya Habimana agaruka ku buryo abakoloni baciyemo Abanyarwanda ibice bakagaragaza ko Abatutsi batsikamiye Abahutu. Agaruka ku ikosa ryakozwe ryo kwigisha abahutu ko abatutsi ari abanzi, binashimangirwa n’amategeko 10 y’abahutu yanditswe na Gitera Joseph.

Ati “Bibagiwe urugero ko nka Musinga wari umwami yajugunywe hanze y’igihugu, arafatwa, arajugunywa, bamukuraho uko biboneye kandi ari umututsi”.

Ikindi yavuzeho muri iki gitabo ni ikintu kivugwa ko na mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda batari umwe bari baraciwemo ibice.

Habimana avuga ko ‘iby’uko bari baracitsemo ibice bitajyaga biba hagati y’abahutu, abatutsi n’abatwa, ahubwo byabaga mu moko 18 ya Kinyarwanda.

Ati “Hutu, Tutsi, Twa batangiye gucikamo ibice ubwo abazungu bazaga. Ikibazo abanyarwanda tutashoboye kubona ni uko abakoloni baje bashaka kuducamo ibice, ntitwabona ikibazo cyabayeho ari naho byakomeje biza kugera no kuri Jenoside”.

Muri iki gitabo kandi Habimana yagaragaje ko Jenoside atari impanuka ahubwo hari intambwe 10 zibaho kugira ngo ishobore kugerwaho, ari nazo ubutegetsi bubi bwakoresheje. Harimo gucamo abantu ibice, kubaha ibibaranga, ivangura n’ibindi.

Ati “Jenoside ntabwo ihubuka hejuru ni ibintu bibaho gake gake, bikagera aho kwica abantu. Intambwe ya nyuma ni uguhakana ko jenoside yabaye”.

Umwihariko w’iki gitabo cye ni uko hari igice ahuza ibintu byabaye mu Rwanda byo gupima amazuru n’ibyabaye i Burayi ubwo bavugaga ngo abayahudi si abantu.

Habimana mu gitabo cye yerekana ko Jenoside ikirangira nta muntu wari ko ubuzima buzongera gushoboka, ngo abana basubire mu mashuri. Icyo gihe ngo wasangaga abana bose barokotse jenoside bashaka kujya mu gisirikare ngo bazihorere.

Akomoza ku buzima budasanzwe yahuye nabwo mu Iseminari nto i Cyangugu, yatangiye mu 1997, aho ‘ikintu cya mbere cyamugoye ari ukuvugana n’abana b’abahutu bari bamaze kumwicira ababyeyi n’abo mu muryango we.

Ati “Nagerageje kwandika urugendo rubi twanyuzemo kugira ngo n’uzabona iki gitabo azamenye ko amateka mabi twanyuzemo hari intambwe zitari zoroshye ariko twabinyuzemo tukaba turi aha twifuza ko amateka yacu nubwo ari mabi ariko yaba isomo ku isi yose.”

“Kugira ngo tuzashobore gutera imbere ni uko amateka yacu tuyavuga uko ari”.

Iki gitabo kandi cyitabiriye irushanwa ry’abanditsi mu Butaliyani rijyamo abandika ku buzima babayemo. Ryitabirwa cyane n’abakomoka ku bavuye mu ntambara ya kabiri y’isi yose, abakomoka ku barokotse jenoside yakorewe abayahudi n’iyakorewe abanya-Armenie.

Habimana yararyitabiriye nk’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Ryitabirwa n’inyandiko 300 hagahembwa umunani za mbere. Habimana yabashije kuza muri abo umunani.

Ikintu cya mbere bareba ni uko wandika ibintu wabonye, wahagazeho kandi byafasha abantu.

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Igitaliyani. Inzozi za Habimana ni uko amateka ye yayashyira no mu rurimi abanyarwanda babasha kumva.

Habimana mu gitabo cye yerekana ko Jenoside ikirangira nta muntu wari ko ubuzima buzongera gushoboka
Umwanditsi akaba n’umwarimu mu ishuri ryisumbuye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, Jean Paul Habimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .