Ryongeye gusubukurwa kuva ku wa 14-17 Nyakanga 2022, rikaba riri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro abahanzi batandukanye baturutse mu bihugu 16 bagaragaje ibihangano bisaba abantu gukomera ntibacike intege.
Iyi nsanganyamatsiko bayihisemo bitewe no kuba abantu bari bamaze igihe mu bihe bigoye bya Covid-19 byatumye hari abagira ukwiheba, niko guhitamo gukora ibihangano bibasubizamo intege.
Hope Azeda watangije iri serukiramuco, yavuze ko hagaragajwe ibihangano bishishikariza abantu kongera kugira icyizere cy’ubuzima nyuma y’ibihe bitoroshye bamazemo igihe.
Ati “Ibihangano byinshi byibutsaga abantu ubumuntu, bareke kwiheba kuko banyuze mu bihe byari bikomeye. Hagaragaraye ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe byaterwaga no kuba bihebye. Ibihangabo byose birimo birakangurira abantu kugira icyizere no kubibutsa ko bagihari kandi ejo ari heza.”
Hari ibihugu byagiye byifatanya bigategura umukino umwe Azeda avuga ko ibi bigaragaza ubufatanye kandi ko usanga ibibangamiye ubumuntu ari bimwe ku Isi bityo ko no mu kubihashya hakwiye ubufatanye.
Azeda yaboneyeho umwanya wo gusaba abatuye Isi kurangwa n’amahoro kuko ari cyo kizatuma babaho bishimye.
Ati “Ejo ni heza! Abantu bareke kwiheba kuko tumaze igihe duhagaze, ejo ni heza ariko izo mbaraga ziri muri twebwe ntabwo Isi yaguha umucyo wowe utawihaye, banza uwishakemo, ntiyaguha urukundo utayiruhaye. Muri make twe twikoremo umuganda mbere yo kubishaka ahandi, tubibe imbuto z’amahoro.”
Iserukiramucu ‘Ubumuntu’ rigiye kumara iminsi itatu ryitabiriwe n’ibihugu 16 birimo u Rwanda, Uganda, u Busuwisi, u Budage, Bosnia, Amerika, Misiri, Zimbabwe, u Bubiligi, Sri-Lanka Maroc, u Buholandi n’ahandi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!