Uko ugenda uhinduranya impapuro zikigize, niko umenya imikino mishya cyangwa ugire n’urukumbuzi kuko uza kwibuka imikino ushobora kuba warakinnye ukiri umwana.
Iki gitabo cyatunganyijwe ngo gihe ababyeyi n’abandi barezi inama z’uburyo bakina imikino hagamijwe gufasha abana mu mikurire yabo, ari na ko habyazwa umusaruro amahirwe yo kunguka ubumenyi binyuze muri iyo mikino
Gikubiyemo imwe mu mikino 22 ifasha abana kwigira ubumenyi bubafasha kubana neza n’abandi, kwibuka no gufata mu mutwe ibyo bize, gusobanukirwa amarangamutima yabo n’ay’abandi, kugorora ingingo, kubaka umubiri ndetse no guhanga udushya.
Kina Rwanda, muri gahunda yo guteza imbere gukina, yakusanyije iyi mikino y’ingenzi kugira ngo igufashe kongera ubumenyi maze ufashe abana mu mikurire no kunguka ubumenyi binyuze mu mikino.
Kwiga binyuze mu mikino ni imvugo ikoreshwa mu burezi n’ubumenyi mu by’imitekereze, isobanura uburyo umwana ashobora kwiga ngo arusheho gusobanukirwa isi imukikije.
Iki gitabo kigizwe na paji 44 mu ndimi ebyiri ari zo ikinyarwanda n’icyongereza kigabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi; igice cya mbere kiva imuzingo imikino y’abana b’impinja n’ibitambambuga na ho igice cya kabiri kikerekana ingero z’imikino y’abana bakuru.
Buri mukino ufite izina, ibikoresho bisabwa, amabwiriza, amakuru kubawukina ndetse n’ubumenyi abana bazungukira muri uwo mukino.
Umuyobozi mukuru wa Kina Rwanda, Malik Shaffy ubwo yamurikaga aka gatabo kuri uyu wa Gatanu mu isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library), yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yuko basanze abantu bamwe badasobanukiwe ubumenyi buri mu gukina no kumva ko imikino ari ya bamwe.
Ati “Ni byiza ko abantu basobanukirwa gukina, iyo umwana akina n’umubyeyi yungukiramo iki, ni gute wamenya umukino nyawe, ni gute wamenya imikino yagenewe abana bitewe n’imyaka agezemo, ni gute twakuraho imvugo z’uko gukina ari by’abakire nibyo byatumye twicara turandika.”
Yakomeje avuga ko bagiye mu mikino myinshi itandukanye cyane cyane ya Kinyarwanda harimo nka Saye, Mabigibigi, ibibariko n’ibindi maze bareba iyafasha mu kwigisha umwana bayandika ariko batekereza n’uburyo itagira ingaruka ku mitekereze y’umwana bakaguma batekana.
Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Nkusi Arthur usanzwe ari umunyamakuru yavuze ko bahisemo kuyishyira mu gatabo kuko usanga nta hantu irandikwa kandi ko imikino ari ngenzi ku bana bato, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru muri rusange bityo umubyeyi agomba gushaka kano gatabo akakifashisha.
Umuyobozi w’isomero rya Kigali, Tessy Rusera yashimiye imikoranire na Kina Rwanda avuga ko nk’isomero rusange byatumye bunguka igitekerezo cyo gushyiramo isomero ryihariye ry’abana bato kandi iki gitabo bahise bahabwa cyizafasha bamwe mu bana baza kuhigira no gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma.
Iki gitabo cy’imikino ni ubuntu, kugeza ubu kiri mu isomore rya Kigali wanagisanga HANOndetse bidatinze kirashyirwa mu masomero yose mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!