00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri gukoza imitwe y’intoki ku birangamateka byarwo rwanyazwe n’abakoloni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 June 2021 saa 06:43
Yasuwe :

Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi ni bwo u Bubiligi bwatangiye kwinjira mu Rwanda n’u Burundi, maze buyobora ku mugaragaro ibyo bihugu nyuma yo guhabwa ububasha n’Umuryango w’Abibumbye, kuva mu 1924 kugeza mu 1962, ubwo byabonaga ubwigenge.

Ni nyuma y’uko u Bubiligi bwari bumaze gutsinda u Budage muri iyo Ntambara ya Mbere y’Isi kuva ubwo u Bubiligi buhita buhuza ibyo bihugu byitwa Rwanda-Urundi.

Hari inyandiko za raporo, amafoto, ibihangano bigaragaza umuco Nyarwanda ndetse n’amakarita agaragaza uko u Rwanda rwari rumeze muri ibyo bihe, byatwawe n’abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe barimo Abakoloni, Abihayimana ndetse n’abaturage bo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Budage n’ahandi.

Uretse ibyo bimenyetso byajyanywe muri ibyo bihugu, ibifitwe n’Umuryango w’Abibumbye, hari n’ibindi Abakoloni bagiye basiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2019, Intumwa z’u Rwanda zagiye mu Bubiligi zigirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu baba abashinzwe Ingoro Ndangamurage, Abashinzwe Ishyinguranyandiko ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Iryo tsinda ryaturutse i Kigali ryageze mu Bubiligi risura Ingoro Ndangamurage izwi nka Musée royal de l’Afrique Centrale, Archives Générales [Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko] ndetse n’inyandiko zibitswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umukozi ushinzwe Igenzura no kumenyekanisha inyandiko mu Kigo cy’Inteko y’Umuco rishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, Uwineza Marie Claude, yavuze ko urugendo rwo gushaka uko u Rwanda rwashyikirizwa izi nyandiko batangiranye n’u Bubiligi ariko ibiganiro n’ibindi bihugu nk’u Budage byatangiye.

Ati “U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gutahura izo nyandiko cyangwa se kuzisangizwa kugira ngo tumenye amateka yacu muri icyo gihe. Amateka y’imiyoborere y’igihugu cyacu ni ayahe? Amateka y’ubuzima bw’Abanyarwanda ni ayahe? Ubwo rero twahereye ruhande, dutangirana n’u Bubiligi.”

Mu 2018, Impuguke z’Abadage n’Ababiligi ku bijyanye n’ishyinguranyandiko muri ibyo bihugu byahoze bikoloniza u Rwanda n’impuguke zo ku ruhande rw’u Rwanda, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye n’imikoranire n’Abanyarwanda mu gushyira ahagaragara amateka y’ubukoloni mu Rwanda.

Icyo gihe u Bubiligi bwavugaga ko mu byo bubitse harimo ibihangano bibumbatiye umuco w’Abanyarwanda birenga 2000 n’amafoto arenga 4000 yafashwe n’Abamisiyoneri n’Abakoloni mu Rwanda.

Uwineza ati “Harimo amafoto y’abayoboraga icyo gihe, amafoto y’Umwami, aba-Chefs, aba Sous Chefs, amafoto y’ahantu hakaba n’inyandiko nk’amaraporo yarebaga u Rwanda muri icyo gihe, uburyo bayoboraga u Rwanda, inyandiko abantu bahanahanaga mu itumanaho, inyandiko zirebana n’Umwami Rudahigwa, Umwami Musinga.”

Yakomeje agira ati “Hari inyandiko ziberekeye kandi rwose zagira akamaro. Hari n’inyandiko zo mu gihe cy’Abadage kandi zo nta n’izo dufite hano kuko izo dufite kugeza ubu zihera ku gihe cy’Ababiligi. Ni inyandiko mu by’ukuri zikenewe, zifite amakuru zibumbatiye ku bami bagiye bayobora u Rwanda n’ibindi byaranze igihugu cyacu.”

Ntabwo u Rwanda rufite ibirango by'amateka bihagije bigaragaza ingoma y'Umwami Yuhi V Musinga ku bw'Abadage

Muri rusange ibihugu u Rwanda rumaze kuvugana nabyo birimo u Bubiligi, u Budage, Vatican, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, u Burundi, Suède n’ibindi.

Uwineza avuga ko ibyo bimenyetso byose nibiramuka bigaruwe, bizafasha igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko kugeza ubu hari abajya bagana uru rwego babaza amakuru ajyanye n’abo mu bisekuruza byabo bashobora kuba barabaye abatware cyangwa abayobozi muri iyo myaka ya cyera, bakabibura.

Intambwe ya mbere yaratewe

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’izindi nzego, yatangiye urugendo rwo gusaba guhabwa ibi bimenyetso mu myaka ishize ndetse muri Gashyantare 2020, ni bwo binyuze muri Ambasade y’u Bubiligi iri i Kigali, u Rwanda rwashyikirijwe inyandiko zigizwe n’amapaji 10.000, zigaragaza ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu 1930.

Ibizwi ni uko muri ibyo bihe Ababiligi benshi aribo bakoraga ubwo bucukuzi mu Rwanda ndetse akaba ari nabo bari babitse amakuru y’aho ibirombe cyangwa ahari ayo mabuye biherereye. Gushyikiriza u Rwanda izo nyandiko byakozwe mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’u Bubiligi ngo u Rwanda rusubizwe ibijyanye n’umuco warwo.

Ni inyandiko zakuwe mu Nzu Ndangamurage iri i Tervuren mu Bubiligi, ikaba izwiho kuba ibitse inyandiko n’amafoto menshi bivuga ku Rwanda n’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse izi nyandiko cyangwa amafoto n’ibindi bimenyetso bibitse amateka y’u Rwanda biri mu Nzu Ndangamurage zizwi cyangwa za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu hari izindi ziri hirya no hino mu miryango y’Abihayimana n’abantu ku giti cyabo.

Uwineza ati “Buriya abazungu ikintu kijyanye n’ishyinguranyandiko bagiha agaciro cyane, hari abagiye batanga izijyanye n’abantu babo babaga inaha mu gihe cya Gikoloni, noneho bakazijyana mu Nzu Ndangamurage. Iyo ugiye muri izo nzu usangamo inyandiko z’abantu ku giti cyabo n’izerekeye igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Bivuze ngo hari n’abandi bakizibitse, habayeho kumvikana n’u Bubiligi ko bagiye kudufasha kubarura ahandi hantu tutaramenya haba hari abantu bakibitse izo nyandiko, banatwemereye ko bazakora n’ubukangurambaga, bagashishikariza imiryango kugira ngo bazane za nyandiko muri iyo Ngoro Ndangamurage kugira ngo nayo izazishyikirize u Rwanda.”

Uwineza avuga ko n’ubwo nta gihe kizwi cyo kuba u Bubiligi bwamaze gushyikiriza u Rwanda inyandiko, amafoto n’ibindi bimenyetso bufite ariko hari gahunda ya vuba kuko ibyinshi byamaze gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ari naryo rizifashishwa mu kuzishyikiriza u Rwanda.

Akomeza agira ati “Ariko byumvikane neza ntabwo zizahita zizira icya rimwe, murumva ko hari izizwi zihari ariko hari n’izigitahurwa hirya no hino. Ikizakorwa hari inyandiko zirimo gutegurwa, kuko natwe u Rwanda rwabigizemo uruhare, batubaza inyandiko twumva twifuza zaza mu cyiciro cya mbere turazibabwira. Hari izizaza mbere n’izindi zizagenda ziza, ntabwo navuga ngo ni itariki iyi n’iyi ariko ni vuba kandi niziza tuzabimenyesha Abanyarwanda.”

Uwineza yavuze ko kugeza ubu inyandiko izimaze gushyirwa mu ikoranabuhanga zikaba zitegerejwe gushyikirizwa u Rwanda zigabanyijwe mu matsinda atandatu.

Igisingo cy'Umwami Kigeli IV Rwabugili kiri mu byatwawe mu gihe cy'ubukoloni
Ifoto igaragaza Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n'abapadiri. Bivugwa ko hari andi mafoto ya Rudahigwa na Musinga afitwe n'Ababiligi ndetse n'Abihayimana b'i Vatican
U Rwanda rukeneye ibirango by'amateka byanyazwe bigaragaza imibereho y'abaturage barwo mu bihe byashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .