Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwanditsi w’Umunyafurika.
Masozera yavuze ko uyu munsi usanze ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda bugifite ibibazo birimo ubuke bw’abandika n’ibitabo bisohoka ku Rwanda no kubura uburyo buhamye bwo gucuruza ibyanditswe.
Ati “Uyu munsi usanze umubare w’abanditsi bandika ku Rwanda, ibitabo bisohoka ku Rwanda, amazu asohora ibitabo ku Rwanda biracyakorwa n’abanyamahanga kurusha Abanyarwanda kubera ko umubare w’Abanyarwanda bari mu bwanditsi ari bake n’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo uracyari hasi.”
Inteko y’Umuco igaragaza ko abanditsi b’Abanyarwanda batarenze 250 kandi nabo umubare munini ukaba abagabo. Muri abo banditsi, ibitabo byinshi byiganjemo ibijyanye n’imyigishirize mu mashuri no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Haracyari icyuho ku bwanditsi ku zindi ngeri z’ubuzima nk’imibereho, umuco , imitekerereze y’Abanyarwanda n’ibindi nyamara u Rwanda ni igihugu cyoroshye kwandikaho, abanditsi b’amahanga ubu bahanze amaso u Rwanda kubera uburyo rugenda rutera imbere ugasanga hari byinshi byo kwandikaho.”
Masozera yavuze ko ikindi kibazo gihari ari ukubona uburyo abanditsi bacuruza ibitabo byabo ngo bigere kuri benshi, gusa agaragaza ko umuti ushoboka ngo icyo gikemuke ari ukwifashisha ikoranabuhanga.
Ati “Turifuza ko abanditsi bashyira ibitabo byabo mu ikoranabuhanga, ababicuruza n’amasomero babishyire mu ikoranabuhanga kuko hari ibintu bizoroshya ikibazo. Na rya soko rifite amatsiko yo kumenya u Rwanda hirya no hino bizorosha nibijya mu ikoranabuhanga.”
“Iby’ibanze Leta yabishyizeho, ibikorwaremezo na byo igisigaye ni bwa bukangurambaga ariko ejo ha Afurika ni ikoranabuhanga.”
Visi Perezida w’Urugaga rw’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda, Rurangwa Jean Marie Vianney yavuze ko abanditsi b’Abanyarwanda bakwiyubaka nubwo ingorane zikiri nyinshi.
Ati “Turi gushaka uburyo tuzakoresha mu guteza imbere ubwanditsi, Abanyarwanda bakagira umuco wo gusoma, abakiri bato bakandika bakanasoma kuko ntushobora kwandika udasoma. Twasanze gusoma mu Rwanda ari umuco tudafite ugereranyije n’ibindi bihugu usanga tutawufite.”
Yavuze ko imbogamizi ikomeye u Rwanda rufite ari ukubona inzu zisohora ibitabo (Maison d’Editions) zifatika zifasha mu gusohora ibitabo bifite ireme.
Nk’umwanditsi, Rurangwa yagize ati “Ntabwo umwanditsi yandika igitabo ngo kigume mu kabati, kigomba kugera ku bantu. Rero imbogamizi dufite ni ukubona inzu zamufasha kwandika ibitabo atarinze kujya i Burayi.”
Inteko y’Umuco yiyemeje gukomeza gushyigikira abanditsi nyarwanda hashyirwaho gahunda zigamije gukemura imbogamizi bagaragaje harimo n’amabwiriza cyangwa se amategeko agenga ubwanditsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!