Ni umwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu mu nama y’Inteko rusange ya Rwanda Writers Federation yahuje inzego zitandukanye zigize urwo rugaga.
Umuyobozi w’Urugaga, Hategekimana Richard yavuze ko iyo nama yari igamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo gusubiza amaso inyuma basuzuma aho Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruvuye mu myaka ine ishize rushinzwe, aho rugeze ndetse n’icyerekezo cyarwo
Yavuze ko banafashe ingamba zo kurushaho kugirira igihugu umumaro binyuze mu kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byubaka igihugu.
Hategekimana yavuze ko muri uwo murongo, tariki 7 Ugushyingo ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika, bazashimira abantu batandukanye bagira uruhare mu bwanditsi bw’ibitabo.
Ati “ Hazakorwa ibikorwa bitandukanye nko kumurika ibitabo by’Abanditsi, gusuzuma aho ubwanditsi buhagaze n’Ingamba zo kwihutisha Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu Iterambere ry’Igihugu, ushimira Abanditsi b’u Rwanda bafite ibitabo banditse mu myaka ibiri ishize, gushimira Abanyamakuru bateza imbere Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.”
Mu bindi biteganyijwe kuri uwo munsi uzizihirizwa kuri Hilltop Hotel, hazabaho umwanya wo kuganuza ibitabo abanyeshuri ba Kaminuza banasabwa Kwimakaza Umuco wo gusoma no kwandika, gushimira abafasha ibitabo by’Abanditsi kugera kure, gushimira Abasomyi b’Intangarugero n’ibindi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika uyu mwaka ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubwanditsi Nyafurika mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!