00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega kuri Federasiyo nshya ishinzwe guteza imbere ibitabo mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 July 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane ku ya 21 Nyakanga 2022 hatangijwe ku mugaragaro Federasiyo ishinzwe guteza imbere ibitabo, Rwanda Book Industry Federation, izibanda cyane mu guhuza abafite ubumenyi mu kunoza ireme ry’igitabo kugira ngo bahurize hamwe imabaraga.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, abanditsi b’ibitabo, abashushanya n’abanyabugeni, abatunganya ubwiza bw’igitabo, abakora mu macapiro ndetse n’abacuruzi b’ibitabo.

Muri uyu muhango kandi hahise hatorerwamo n’ubuyobozi buzayobora iyi federasiyo, aho John Rusimbi, wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Perezida naho Rurangwa Jean Marie Vianney aba umwungirije.

John Rusimbi yavuze ko iyi federasiyo ije guhindura byinshi no guhuza abafatanyabikorwa batandukanye mu gutunganya no kumenyekanisha ibitabo kuko ibyiciro byariho mu kubitunganya byasaga n’ibitatanye.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa bose barasabwa buri umwe mu cyiciro cye kukinoza neza.Turifuza umwanditsi mwiza, akunganirwa n’ukosora mwiza, akunganirwa n’umushushanyi mwiza na we kandi akunganirwa n’inzu isohora ibitabo ikora neza.”

“Turifuza kandi inzu z’ibitabo zifite inararibonye mu gucuruza ibitabo bityo ireme ry’igitabo rikarushaho kugira agaciro mu Rwanda hose.”

Rusimbi yakomeje avuga ko kuba iyi federasiyo itangijwe hari izindi zari zihari nta makimbirane bizateza kuko iyi itaje gusimbura ubundi buryo bwariho ahubwo buri yose izajya ikomeza gukora nk’uko bisanzwe kandi ko intego ari ukuzamura ireme ry’ibitabo mu gihugu.

Rusimbi yavuze ko mu nshingano zabo harimo kwimakaza politiki y’igitabo harimo no kuba abari mu ruganda rwabyo basonerwa imisoro kugira ngo ibiciro byabyo n’uko bitunganywa bibe byoroheye buri wese.

Yakomeje avuga ko kandi haziyongeraho gukangurira urubyiruko kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko aribyo pfundo ry’ubumenyi muri rusange.

Mu bandi batowe harimo Dominique Alonga Uwera, wagizwe umunyamabanga w’iyi federasiyo, Mudacumura Fiston agirwa umubitsi.

Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, we yashyizwe muri komite y’ubugenzuzi agirwa umuyobozi wungirije.

Abayobozi batorewe kuyobora Federasiyo ishinzwe guteza imbere Ibitabo, Rwanda Book Industry Federation
John Rusimbi watorewe kuyobora iyi Federasiyo yavuze ko bazashyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .