Uyu mwanya aba ari ingenzi kuko umwana hari ibyo aba atazi byinshi bityo hakaba hari inyigisho aba acyeneye bikaba akarusho azikuye ku mubyeyi we.
Umwana aba acyeneye kwiga byinshi kugira ngo bimuhe ishusho y’umuntu ashaka kuzaba we, kumuganiriza bituma amenya neza ibyo asabwa kugira ngo azagere kuri wa muntu yifuza kuba we ,ibi rero aba akwiye kubikorerwa n’ababyeyi cyangwa se abamurera kuko aribo bantu baba bakomeye mu buzima bwe.
Umwana kandi amenya uko agomba kwitwara mu bandi, akamenya byinshi ku buzima bw’imyororokere bikamufasha kumenya n’uko yakirinda ibishuko.
Kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kuganiriza abana ntibyaba impamvu y’uko abana bakomeza kubaho badafite ubwo bumenyi bw’uko bakitwara kuko hari ibitabo binyuranye byigisha abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu uko bakwiye kwitwara mu nzira yo kubaka ejo hazaza habo heza birinda icyabangiriza ubuzima ntibagere ku nzozi zabo.
Umuco wo gusoma ufasha abawugira kwiyungura byinshi n’abana bari mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu uyu muco wabafasha kumenya amakuru y’impamo yerekeye byinshi bibaza mu buzima ariko batari bafitiye ibisubizo harimo n’ubuzima bw’imyororokere n’andi mahitamo ashobora kwangiza ubuzima bwabo muri rusange.
Ibi nibyo byatumye umwanditsi Munezero Marie Grace ashaka kugira uruhare mu gufasha abana bari gukura kumenya byinshi binyujijwe mu gusoma, yandika ibitabo birimo inkuru zishushanyije zagenewe abana ubu akaba aherutse gushyira hanze igitabo cye cyitwa MATAMA cy’inkuru y’umwana w’umukobwa uba ufite inzozi zo kuzaba umuganga.
Intego y’uyu mwanditsi ikaba ari ukuzamura umuco wo gusoma kandi abana basoma ibintu byabagirira akamaro, basoma ibyo bacyeneye kwiga akenshi batiga mu mashuri cyangwa se n’ababyeyi ntibabone umwanya uhagije wo kubibigisha, abinyujije mu bitabo akabona hari icyo byafasha abana bari gukura.
Munezero yagize ti ”Mu Rwanda umuco wo gusoma ugenda utera imbere, gusoma n’umuco mwiza utuma uwukora yiyongera ubumenyi rero nanditse aka gatabo mfite intego yo gufasha ababyeyi gutoza abana umuco wo gusoma, kandi bagasoma ibintu bumva neza kuko aka gatabo kari mu rurimi rw’ikinyarwanda, uretse kuba byabafasha kugira umuco mwiza wo gusoma harimo n’inyigisho bacyeneye ku myaka yabo”.
Yakomeje ashishikariza ababyeyi gutoza abana umuco wo gusoma babashakira ibitabo aho kubamenyereza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko bibafasha no mu myigire yabo.
Uretse kuba umuco wo gusoma ibitabo utuma abana barushaho kunguka ubumenyi, binagabanya umwanya bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga (telefone, tablets, televiziyo).
Ubushakashatsi bwashyize hanze na NHI mu 2018 bwagaragaje ko umwana kumara umwanya munini areba inkoranyamashusho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!