Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo Inteko y’Umuco yakoranye n’abahanga ndetse n’abashakashatsi mu rurimi. Ni inama yabaye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Yitabiriwe n’abanditsi, abashakashatsi banyuranye ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza bafatwa nk’intiti mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Inama yagarutse ku buryo Ikinyarwanda [nk’ururimi kavukire ndetse rukaba na rumwe mu z’ubutegetsi] gihagaze kugeza ubu, n’imbaraga zikenewe mu kukibungabunga no kugikungahaza, binyuze mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, uburezi n’inyandiko zitandukanye.
Senateri Prof Niyomugabo Cyprien yavuze ko Ikinyarwanda ari ururimi kavukire rukwiye kuza imbere y’izindi zose ku Banyarwanda.
Yagize ati “Ururimi rw’Ikinyarwanda rugomba kurengerwa no gusigasirwa kuko ari ikirango cy’umuco uduhuza ukanaturanga mu banyamahanga.”
Yabwiye abitabiriye inama ko hakenewe imbaraga mu kubungabunga indimi shami nk’imizi y’ururimi rw’igihugu.
Ati “Tugomba kwita ku nkoko tukita no ku igi. Mu guhitamo ururimi mbonera, hagomba kugenderwa ku bikoresho byarwo n’ingano y’abarukoresha, maze izindi zikagirwa iz’amashami.”
“Hakenewe ubushakashatsi ku ndimi shami hakarebwa ko zakoreshwa mu nyandiko, ndetse hakandikwa n’inkoranyamagambo zizihuza n’Ikinyarwanda mbonera. Mu ngeri z’umuco n’ubuvanganzo ho zigomba gukoreshwa kugira ngo zibungabungwe. Nko mu bukwe, mu ndirimbo, n’ahandi.”
Muri iyo nama kandi hagaragarijwemo ko hari ibyo Leta, abantu ku giti cyabo, n’imiryango basabwa mu kubungabunga no kurengera Ikinyarwanda.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Ntakirutimana Evariste, yasobanuye ko “Ururimi rw’igihugu Leta ifite inshingano zo ku kururinda, kuruteza imbere no gufata ingamba kugira ngo abaturage babikeneye bashobore kurukoresha nta mbogamizi, ndetse no kurukoresha mu nyandiko zose z’ubutegetsi.”
Prof Ntakirutimana yavuze ko gukungahaza ururimi bikorerwa mu myandikire, kurwigisha mu mashuri, no gukungahaza abaruvuga.
Yaboneyeho kunenga uko imyigishirize y’Ikinyarwanda ikorwa mu mashuri yo mu Rwanda,asaba ko “cyakongererwa ingufu mu myigishirize” by’umwihariko mu mashuri yisumbuye, ay’ubumenyingiro ndetse n’amashuri makuru na za Kaminuza.
Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’umuco rukaba n’urw’ubutegetsi. Ibyo Leta igomba kuba yarabikoze, igisigaye ni abantu ku giti cyabo, za Minisiteri n’ibigo by’amashuri bigomba gushyiramo imbaraga mu gusigasira ururimi.”
Yanenze kandi inyandiko zituruka mu nzego za Leta zirimo na za Minisiteri zigasohoka zanditse nabi, ndetse n’ibyapa bigaragara henshi birimo amakosa y’ururimi.
Abahanga batandukanye bitabiriye iyo nama banagarutse ku ngingo y’“ubushakashatsi ku rurimi rw’Ikinyarwanda” kuko kugeza ubu bigaragara ko ubukorwa bukiri buke cyane.
Izo ntizi zagaragaje ko Ikinyarwanda kidakennye nk’uko benshi babivuga, ahubwo “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.”
Ibyo babishingiye ku kuba gifite ingeri z’ubuvanganzo zihariye nk’amazina y’inka n’ibisigo utapfa gusanga ahandi mu ndimi z’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Nkejabahizi Jean Chrysostome yavuze ko ubusizi bugira uruhare rukomeye bu gushimangira ko ururimi rufite ingufu, bityo ikeshamvugo rikaba ryafasha ururimi gukungahara.
Ati “Niyo mpamvu dusanga ari ingenzi gukomeza kubitoza abana. Ibyo bintu ni ingenzi ko bikomeza guhererekanywa, kugira ngo wa mwana navamo umuhanzi azabashe gukungahaza ururimi.”
Umwarimu muri kaminuza ya Byumba (UTAB), Ngarambe Sylvestre yagarutse ku ruhare rw’Ibyivugo mu gukungahaza ururimi, yemeza ko kuva kera abami bakoreshaga ibyivugo n’ibisigo mu kurata ururimi n’umuco.
Ngarambe yerekanye ko hagiye habaho “imvugo nshya muri iki gihe zikoreshwa mu byiciro bitandukanye”zikazana ibisobanuro bishya, byafasha ururimi gukungahara.
Ati “Urugero ni amazina asingiza yacuzwe n’ab’ubu yifashishwa cyane mu Itorero ry’Igihugu nk’imbangukiragutabara, inkomezabigwi n’andi. Ni amazina yazanye ibisobanuro bishya mu rurimi.”
Intiti mu Nteko y’Umuco akaba n’impuguke mu muziki, Kamali Alphonse, yavuze ko abahanzi bakwiriye gushyiraho akabo mu gukungahaza Ikinyarwanda kuko umuziki n’ururimi bisangwa ku Isi hose, kandi umuziki n’ururimi bifitanye isano ya hafi.
Ati “Umusanzu w’umuziki mu gukungahaza ururimi ushobora kugaragarira mu majwi yawo, imbyino, ibimenyetso, umuririmbo, ihuzamajwi, isesekaza, no guseruka neza ndetse n’imicurangire.”
Hasabwe ko ibyivugo byakwigishwa mu mashuri kugira ngo hakomeze gutezwa imbere umuco wo kubungabunga ururimi, ndetse n’Abanyarwanda baba hanze bagakomeza kugira uwo muco.
Abo bashakashatsi kandi basabye ko abahanzi baterwa inkunga, n’abato bagashishikarizwa umuco wo gusoma Ikinyarwanda, hagategurwa amaserukiramuco n’amarushanwa agamije guteza imbere urwo rurimi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!