00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri Munyarwanda ashobora guhimba amagambo yakwifashishwa mu Kinyarwanda

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 1 September 2016 saa 08:40
Yasuwe :

Buri Munyarwanda wese ufite ubumenyi ku kintu runaka ashobora guhimba ijambo ryacyo mu Kinyarwanda, rikaba ryasuzumwa n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco.

Abanyarwanda bagiye bagira uruhare mu guhanga amagambo atandukanye yifashishwa mu bijyanye n’imyuga[amuga]. Muri iyi minsi bagize uruhare mu ihangwa ry’amagambo yifashishwa mu by’ikoranabuhanga. Ayo ni Mudasobwa, murandasi n’isanzure.

Guhimba ayo mgambo bigaragaza ubuhanga bwagiye buranga abanyarwanda kuva kera aho abakurambere bahangaga amuga bifashishaga mu myuga bakoraga kera irimo ubuvumvu,ubucuzi n’iyindi.

Umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ushinzwe Ubwanditsi bw’Inkoranyamagambo, Kabagema Egide, asobanura ko hari amuga abantu bahanga iyo babonye hadutse igitekerezo gishya cyangwa ikintu gishya, akaba ari uko nka Mudasobwa n’ayandi ajyanye n’ikoranbauhanga yagiye ahimbwa.

Abakora mu mwuga runaka usanga bagira uruhare mu ihangwa ry’amagambo[amuga ] yifashishwamo, ariko uruhare rwa mbere ruba urw’abanyendimi bahanga amuga ariko akemezwa n’abanyamwuga kuko ari bo bazi neza igikubiyemo bityo abavuga ubumenyi runaka ni bo bashobora kumenya niba habaye ihusha mu nyito cyangwa ko amuga aboneye.

Hasabwa iki kugira ngo amuga ajye mu Nkoranyamagambo?

Kabagema Egide asobanura ko kugira ngo amuga yitwe gutyo, aca mu byiciro bibiri by’ingenzi by’ubucuramwuga. Icya mbere ni uguhanga no kuyaboneza. Ni ukuvuga ko ahangwa n’abaturage ubwabo cyangwa n’ababishinzwe.

Urugero rwa hafi ni kuri “computer” aho abantu bagiye bayakuranwaho amazina ariko nyuma hakagira iritoranywa.

Ati”Igikoresho cya Ordinateur cyaduka, abantu barakitegereje, bamwe bati’iki ni mubazi, abandi bagihimba andi mazina. Birakomeza birazenguruka hagira uwaduka aravuga ati "Ni mudasobwa" n’abandi barebye baravuga bati ’koko iki kintu ni mudasobwa.’ Izina riba rirogeye ribaye impamo, "ordinateur" ihinduka mu "mudasobwa" gutyo mu Kinyarwanda.

Icyiciro cya kabiri ni ukwemeza amuga. Ashobora kwemerwa ku mpamvu y’uko yogeye, yabaye impamo cyangwa se niba yarahanzwe ku bushake bw’inzego zibishinzwe, agomba gukosorwa n’abahanga bakageza aho bavuga bati "mu Kinyarwanda turabona inshoza iyi n’iyi yakwitwa itya".

Nyuma urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, rwemeza ko ayo magambo ari amuga akinjizwa mu nkoranyamagambo. Ibyo bivuze ko n’umuntu ku giti cye yahanga amuga ariko akayazanira Inteko ikabanza kuyemeza mbere y’uko nyirayo ayasakaza.

Ikindi si ku muga gusa n’izindi nkoranya zisanzwe zagombye guca mu Nteko kuko ari yo ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ikinyarwanda.

Abahanga barasabwa gutanga umusanzu mu ikoranabuhanga

Abahanga basobanukiwe n’imiterere y’ingeri y’ikoranabuhanga, bakenewe mu gufasha guhanga amagambo yifashishwamo, kuko ngo iyo bawutanze usanga amagambo yoroha kuboneka.

Kabagema ati “Muri iki gihe ndumva mu Rwanda dufite abantu bize Ikoranabuhanga benshi cyane ku buryo rero gushaka amuga y’Ikoranabuhanga yakoreshwa mu Kinyarwanda byoroshye cyane”.

Mu rwego rwo guteza imbere amuga ngo Leta y’u Rwanda yagombye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane kubera ko ngo uko ubuhanga cyangwa ubumenyi bukubiye mu muga bwinjira mu bantu, ngo ni ko n’iterambere ryiyongera, kuko ngo ntawe ushobora kumenya ikintu atacyumvise cyane ndetse mu rurimi rwe.

Ubucuramuga ngo ni umwe mu miyoboro ifasha mu iterambere ryihuse ry’abaturage kuko icyo umuntu yumvise neza agikora neza akaba yakwiteza imbere akagira imibereho myiza.

Gusa na Leta na yo hari ayo yagiye ihanga. Abantu benshi bazi amuga yahimbwe n’urwego rwa Leta rwitwaga "Urutonde’ hagamijwe gushaka amuga yakoreshwa mu burezi.

Umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ushinzwe Ubwanditsi bw’Inkoranyamagambo, Kabagema Egide
Abakozi ba RALC n'abavuzi gakondo biga ku nkoranyamuga y'ibinyabuzima
Abahanga bose ngo bashobora guhimba amagambo ashyirwa mu Nkoranyamuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .