00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda hagiye gutangizwa icyiciro cya gatatu cy’Ikinyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 February 2019 saa 09:28
Yasuwe :

Guhera muri Mata uyu mwaka, Kaminuza y’u Rwanda izatangiza porogaramu y’icyiciro cya gatatu mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ni ubwa mbere mu Rwanda hazaba hatangijwe icyo cyiciro mu rurimi rw’Ikinyarwanda, dore ko abashakaga kuminuza muri urwo rurimi byabasabaga kujya hanze y’igihugu.

Icyiciro cya gatatu mu Kinyarwanda kizajya cyigishirizwa mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Uburezi ahari hasanzwe porogaramu z’icyiciro cya mbere n’icya kabiri muri urwo rurimi.

Umuyobozi w’agashami k’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RAC), Prof Niyomugabo Cyprien, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya gatatu mu rurimi rw’Ikinyarwanda ari ingirakamaro.

Ati “ Tugiye kugira abahanga b’umwuga mu kunoza Ikinyarwanda. Abo twari dufite ni bake cyane kandi bamaze gukura. Tuzabona abahanga bakiri bato b’Ikinyarwanda.”

Izo mpuguke ni izagiye zikora ubushakashatsi mu Kinyarwanda zikitwa inzobere muri uru rurimi, bitandukanye no kuba bishingiye ku kuba bararwize mu ishuri.

Hari ibibazo n’imbogamizi bitandukanye Ikinyarwanda gifite, bikeneye gushakirwa ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubushakashatsi.

Niyomugabo yavuze ko ubushakashatsi buzajya bukorwa n’abiga mu cyiciro cya gatatu buzaba umusemburo w’ibisubizo ururimi rw’Ikinyarwanda rufite.

Ati “Iyo wiga impamyabushobozi y’ubuzobere cyangwa y’ikirenga ukora ubushakashatsi, ni ukuvuga ko n’ibi bibazo tuba twibaza by’Ikinyarwanda bazajya babikoramo ubushakashatsi noneho bazane ibisubizo bifashe abanyarwanda, umuryango muri rusange bifashe na Leta.”

Hari Kaminuza zo mu mahanga zari zisanzwe zigisha Ikinyarwanda mu buryo busanzwe nka Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, St Petersbourg mu Burusiya n’ahandi.

Inteko Nyafurika y’indimi (ACALAN) igaragaza ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi 10 za Afurika zivugwa n’abantu benshi dore ko basaga miliyoni 20.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof Niyomugabo Cyprien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .