00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Munyakazi yagaragaje ingaruka zo kutigisha umwana mu rurimi kavukire

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 September 2019 saa 12:01
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yanenze bamwe mu babyeyi banga kwigisha abana babo ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda bibwira ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo bigaragaraza ko ari abahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.

Yibanze ku byiza byo kwiga ururimi kavukire hakiri kare ku mwana ukiri muto asaba ababyeyi n’abarezi kubyitaho.

Ati “Bishingiye ku bushakashatsi, umwana wigishijwe mu rurimi kavukire yiga neza izindi ndimi iyo amaze gukura, yumva neza andi masomo yigishwa iyo ageze mu byiciro byo hejuru.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Leta yashyizeho gahunda y’uko kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza abana bazajya bigishwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yavuze ko kwiga mu Kinyarwanda muri iyo myaka usibye gufasha abana mu masomo yabo, bibubakamo n’urukundo rw’igihugu cyabo.

Muri urwo rwego Leta yashyizeho n’uburyo abana b’abanyarwanda biga muri kaminuza mu bihugu by’amahanga bahurizwa hamwe mu ‘Itorero Indangamirwa’ bakigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira bagatozwa no gukunda igihugu cyabo.

Dr Munyakazi yavuze ko muri bo hari abaza batazi kuvuga ikinyarwanda bagatanga ubuhamya bubabaje.

Ati “Batubwira ko iyo babimenya hakiri kare ko bazakura bakifuza kuvuga ururimi rwabo bageze mu myaka kurwiga bibagoye, ngo ntabwo ya myaka yo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda baba barayikinshije.”

Yavuze ko bibabaje kubona hari ababyeyi bumva ko kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu rugo nta gaciro bifite ahubwo bakibwira ko umwana muto wiga mu mashuri y’incuke cyangwa abanza utaha avuga indimi z’amahanga ari we uzaba umuhanga.

Ati “Ibyo ni ukwibeshya; nongere mbisubiremo ko iriya ari imyaka abana bagomba kwigishwamo no kwiga ururimi rwabo. Ya myaka ubwonko bw’abana buba bufata byinshi vuba babifata iyo babyiga mu rurimi kavukire kandi bikaborohorera no kwiga za ndimi z’amahanga bamaze gukura.”

U Rwanda rufite amahirwe

Dr Munyakazi Isaac yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe kuko abenegihugu bose bafite ururimi rumwe rubahuza, asaba buri wese kuyabyaza umusaruro.

Yavuze ko hari igihugu ugeramo ugasanga kivugwamo indimi nyinshi, abagituye batabasha kumvikana mu rurimi rumwe ahubwo bakenera umusemuzi.

Ati “Nitutitonda ngo twigishe abana bacu ururimi rw’ikinyarwanda, tuzavanamo akacu twe bakuru, aba bana tuzabasigira igihugu kitagira ururimi rukiranga.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bari basanzwe bazi ko umwana muto uvuga indimi z’amahanga ari we uzi ubwenge ariko basobanukiwe ibyiza byo kumenya ikinyarwanda.

Ryarambabaje Evariste ati “Ni ko twari tubizi ko umwana muto uvuga izo ndimi z’amahanga ari we uzi ubwenge. Turasobanukiwe ko kubanza kwiga Ikinyarwanda akamenya ururimi rwe ari byo byiza. Kandi ni byo koko umwana akwiye kubanza kumenya ururimi rw’iwabo izindi ndimi akaziga nyuma.”

Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye amashuri yigisha muri porogaramu mpuzamahanga akorera mu Rwanda kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda bayigamo kumenya ururimi kavukire rwabo.

Impamvu ni uko basanze hari abana badafite ahantu na hamwe bahurira n’ururimi rw’Ikinyarwanda bitewe n’uko biga mu mashuri atavugwamo Ikinyarwanda bakanataha mu miryango itavuga Ikinyarwanda.

Bamwe mu bana biga mu mashuri y'incuke mu Karere ka Gisagara
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi
Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara basobanuriwe ibyiza byo kwigisha abana bato ururimi kavukire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .