Muri iyi nyandiko turibanda ku myandikire y’ibyungo “na” na “nka” n’inshinga “ni” bikurikiwe n’ikinyazina ngenga (ijambo rihagarira uvuga, abavugwa n’ikivugwa, rihagararira kandi ubwirwa, ababwirwa, ahavugwa ...).
Ibyungo “na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya mbere n’iya kabiri) byandikwa mu ijambo rimwe ariko iyo biri muri ngenga ya gatatu byandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga.
Inshinga “ni” buri gihe yandikwa itandukanye n’ikinyazina ngenga kiyikurikiye.
Ingero:Ntibandika: Ndumva na we umeze nka nge
Bandika: Ndumva nawe umeze nkange
Ntibandika: Ndabona na twe tumeze nka mwe
Bandika: Ndabona natwe tumeze nkamwe
Ntibandika: Ndumva na we ameze nkabo
Bandika: Ndumva na we ameze nka bo
Ntibandika: Ndabona nako kameze nkabwo
Bandika: Ndabona na ko kameze nka bwo
Ntibandika: Izo nka nazo muzuhire
Bandika: Izo nka na zo muzuhire
Ntibandika: Niwe wigiriyeyo
Bandika: Ni we wigiriyeyo
Ntibandika: Iyi niyo nshuti nari ntegereje
Bandika:Iyi ni yo nshuti nari ntegereje
Ntibandika: Ubu bunyobwa nibwo ushaka
Bandika: Ubu bunyobwa ni bwo ushaka
IGIHE
TANGA IGITEKEREZO